Politike

Musanze- Hakusanyijwe arenga miliyoni 60 azunganira akarere mu bikorwa binyuranye birebana n’imibereho myiza y’abaturage

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23/01/2026, hateranye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’akarere ka Musanze, inama yateraniye i Nyakinama muri Classic Hotel itangizwa n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yatangiye ashimira by’ibanze Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’U Rwanda Paul Kagame, kuko ariwe Akarere gakesha Iterambere ryose kagezeho.

Yagize ati: “Iri terambere dufite mu Karere kacu ka Musanze, uruhare rwose turukesha Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’Urwanda Paul Kagame, kuko byose twabigezeho kubera umutekano usesuye yaduhaye”.

Yahaye ikaze abatumiwe, ashimira inzego z’umutekano ku kazi zikora buri munsi, ashimira Abikorera ndetse n’ abafatanya bikorwa bose bagira uruhare mu Iterambere ry’Akarere ka Musanze.

Yibukije ko bishoboka ko mu bitabiriye harimo abaje bwa mbere, byatumye yifuje kubanza gutanga ishusho y’Akarere ka Musanze muri ubu buryo:
: Akarere ka Musanze kagizwe n’Imirenge 15 ; Utugali 68; Imidugudu 434; yongeraho ko mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2022 , Akarere ka Musanze kabarizwa mu turere tugize Intara y’Amajyarugu, ibarura ryagaragaje ko gatuwe n’abaturage 476. 522; muri bo abatuye mu Mujyi bagera kuri 49’2%; naho 50’8% batuye mu cyaro; ubucucike bw’abatuye kuri km kare 1 ni 1177.

Umuyobozi w’Akarere yagaragaje uko gahagaze mu myaka 8 ishize, avuga ko kuva mu mwaka wa 2018, ku gipimo cy’ubukene twari kuri 53’6%, mu gihe umwaka wa 2025 ushize tugeze kuri 21’98%, ubukene bukabije twari kuri 26’2% muri uwo mwaka, ubu tukaba tugeze kuri 5’6% uyu mwaka ushize; abazi gusoma no kwandika twari 55% muri 2018, ubu tugeze kuri 79’4%. Abatuye mu mijyi twari 22’7%, ubu tugeze kuri 49’2%; kwegereza abaturage amazi meza tugeze kuri 92’5% tuvuye kuri 91% mu myaka 7 ishyize.

Mu bijyanye no gusukura aho dutuye, ubu tugeze kuri 96’3% tuvuye kuri 86%, igipimo cy’igwingira twavuye kuri 45%, ubu tugeze kuri 31%, mituweri de Sante twavuye kuri 79%, uyu munsi turi kuri 99’5% mu gihe bagikomeje kuzamuka kuburyo mu mpera z’uku kwezi tuzagera kuri 99’9%. Kwegereza abaturage ibijyanye na serivisi z’imali twavuye kuri 72%, ubu tugeze kuri 87% ; Serivisi zihabwa abaturage, twari ku mwanya wa nyuma, uyu munsi turabarwa ku mwanya wa 12 mu ighugu cyose, murumva ko twagerageje gushyiramo imbaraga.

Yakomeje ageza ku bitabiriye inama ku buryo Akarere gahagaze mu iterambere, asobanura byinshi mu bimaze gukorwa, anakomoza ku biteganijwe harimo: Ibikorwa remezo, Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo n’indi ihangwa harimo iherereye mu murenge wa Cyuve mu bice bya Nyarubande, izatahwa mu gihe cyavuba, umuhanda uva ku ba Pantekote unyura aho Bralirwa ishyami rya Musanze yahoze ikorera, ugakomeza ku Ishuli ryisumbuye G.S Muhoza ya I nawo urashyirwamo kaburimbo vuba, hari umuhanda uva konkaseri uzakomeza ku biyaga bya Burera na Ruhondo nawo urateganijwe n’ubwo uhenze ariko ukeneye kujyamo Kaburimbo mu minsi ir’imbere.

Ukuriye komite yo kuvugurura Umujyi wa Musanze Bwana Tugengwenayo Theonas yahawe ijambo, avuga ko kugira ngo basukure inyubako z’Umujyi wa Musanze, babigezeho babanje gukora ingendo – shuli basura Umujyi wa Kigali, bityo bibafasha kubikorana isuku inoze.

Bwana Tugengwenayo abisobanura neza agira ati: “Mu mwaka wa 2016 nibwo twatangiye kugira igitekerezo cyo kuvugurura Umujyi wacu wa Musanze, kugira ngo nawo nk’Umujyi wa 2 nyuma y’Umujyi wa Kigali, nawo ugire inyubako zigezweho , bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere, twabanjye gukora ingendo – shuli, dusura Umujyi wa Kigali, batwereka inzira zose tuzanyuramo zizatugeza kubyo twifuza kugeraho, twakomeje urwo rugendo, dutangira Kubaka, kuburyo mu mwaka wa 2023 twari tumaze kuzuza inzu zigeretse zigera kuri 32, ndetse ubu tukaba dufite izindi 20 tuzataha ku itariki ya 15/02/2026.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice wari mur’iyi nama, yashimiye Akarere ka Musanze kagize igitekerezo cyiza cyo gutegura no gutumira inama Nyungurana Bitekerezo ku Iterambere ry’Akarere ka Musanze, yakomeje Kandi ashimira abafatanya bikorwa ndetse n’izindi nzego kuba bitabiriye iyi nama, yongeraho ko Intara y’Amajyaruguru ayoboye izakomeza gushyigikira Ibikorwa ibyo aribyo byose bijyanye n’iterambere ry’Akarere ka Musanze.

Yagize ati: “Nagira ngo nshimire Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, nshimira kandi abafatanya bikorwa ndetse n’izindi nzego mwese muri hano, ku gikorwa cyiza mwagize , cyo gutegura iyi nama Nyungurana Bitekerezo ku Iterambere ry’Akarere kacu ka Musanze.

Yongeyeho Ati “Intara y’Amajyaruguru tuzakomeza gushyigikira mu ngeri zose Ibikorwa bijyanye n’iterambere mu Karere ka Musanze, mu gihe cyose muzaba mutwitabaje.

Yanze gusoza atarashimira byimazeyo inzego zose zitandukanye, zitabiriye inama ku buryo zitanze uko zishoboye, ndetse n’uyu munsi zikaba zabagaragarije ko umusanzu wakusanijwe ugamije gukomeza gushyigikira Iterambere ry’Akarere ka Musanze .”

 

Inama nyuma y’ibitekerezo ku Iterambere ry’Akarere ka Musanze yari yitabiriwe n’ibigo bitandukanye, byaba ibya Leta n’ibitegamiye kuri Leta,
n’ibindi; Abo bose bakaba bishatsemo ubushobozi, buri wese uko yifite, bakaba bakusanije agera kuri miliyoni mirongo itandatu n’enye n’ibihumbi magana arindwi na mirongo ine y’URwanda (64.740.000 frw) yo kunganira ibikorwa binyuranye mu karere birebana n’imibereho myiza y’abaturage,amafranga ashobora kuziyongera kuko hari abifuje ko hatangwa No ya Konti bazanyuzaho ubwitange bwabo, Konti y’Akarere ka Musanze ya tanzwe ikaba : 00270775611136 ibarizwa muri BK.

Inkuru yateguwe Kandi yandikwa na Theogene HABUMUREMYI (Alias RWANDATEL)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *