Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Hari ibitarasobanutse mu ibaruwa ihagarika ubutumwa bwakorwaga n’umuryango w’aba Oblati b’Umwamikazi w’Umutima Mutagatifu wa Yezu

Inkuru irimo kuvugwa cyane muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ni iyihagarikwa ry’umuryango w’aba Oblati b’Umwamikazi w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, wari ufite urugo muri paruwase ya Gahunga, iby’iri hagarikwa byashyizwe ku mugaragaro mu itamgazo ryo kuwa 23/01/2026, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Ruhengeri yageneye abakristu.

Na nyuma y’iyi nkuru y’iri hagarikwa ry’ibikorwa by’uyu muryango, henshi ku mbuga nkoranyambuga bagaragaje ko bidasanzwe kandi ko bidakwiye ko hafatwa bene kiriya cyemezo mu gihe aba babikira bari basanzwe mu butumwa bw’iyogezabutumwa kimwe na bagenzi babo b’abapadiri kandi ko batumva iyo aba bamaseri bazerekeza mu gihe bari barahisemo kuba amasugi babikoreye ubutumwa ndetse bamwe muri bo bakaba nta mahirwe yandi basigaranye yo kuba babona akana.

Benshi kandi kuri izi mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku imvo n’imvano y’aya makimbirane yabaye hagati y’aba babikira na Boss wabo, Musenyeri Visenti Harolimana , amakimbirane yaganishije ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’uyu muryango muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kubona ibaruwa irambuye Nyiricyubahiro Mgr Vincent Harolimana yandikiye umuyobozi, w’uyu muryango, imumenyesha icyemezo uyu muryango wafatiwe maze ahitamo kugeza ku basomyi ibikubiye muri iyi baruwa

1.Umushumba wa Diyoseze yabahagaritse by’agateganyo  iminsi 30 ngo batange ibisobanuro ku ngingo eshatu ziteye urujijo mu mikorere yabo, bamuca amazi.

Ibaruwa ifite no 017/ev.Ruh/01.26 yo kuwa 23/01/2026,yashyizweho umukono n’Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri niyo yamenyesheje Therese Muhayeyezu iby’irihagarikwa ry’uyu muryango abereye umuyobozi.

Umwepiskopi yatangiye ibaruwa yibutsa uyu Muyobozi ibikubiye mu ibaruwa yamwandikiye kuwa 25 Nzeli 2025, muri iyi baruwa akaba yaramumenyeshaga icyemezo yafashe cyo kuba ahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’umuryango abereye umuyobozi muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cy’amezi 30.

Nk’uko bikomeza byemezwa n’Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, iyi minsi 30 yagombaga kuba umwanye kuri we:
1. Wo gutanga ibyiyumviro bye mu nyandiko, kuri document 2 yohererejwwe arizo: raporo ya komite ya Diyoseze ishinzwe abihayimana yaherukaga kubasura n’ibaruwa  uwitwa James Hakizima yaherukaga kwandikira Conference Episcopale y’ U Rwanda;

2.Gusobanura mu nyandiko, mu buryo bwumvikana, impamvu n’uburyo bw’ ikoreshwa ry’amazina atatu atandukanye kuri uyu muryango , amazina akaba agaragara mu bitabo binyuranye by’uyu muryango;

3. Gutanga ibisobanuro birambuye mu nyandiko ku bijyanye n’imicungire y’imitungo itimukanwa n’iyimukanwa by’umuryango.

Nyamara nk’uko bikomeza bivugwa  n’Umwepiskopi, ngo mu ibaruwa ye yo kuwa 6 Ukwakira 2025 yasubizaga iya Nyiricyubahiro Mgr, uyu muyobozi ntiyigeze akomoza kuri ziriya ngingo 3 yari yasabwe kugira icyo avugaho, ku mpanvu atigeze agaragaza.

2, Nyiricyubahiro Mgr aricuza impamvu yabahaye uburengenzira bwo gukorera ubutumwa muri Diyoseze abereye umushumba

Muri iyi baruwa ye y’amapaje abiri, Umwepiskopi yabaye nkusubira inyuma gato maze yibutsa Umuyobozi yageneye ubu butumwa ko mu mwaka wa 2014 ariho muri Diyoseze abereye umushumba bakiranye ibyishimo uyu muryango mu cyizere cyinshi cyo kuzatahiriza umugozi umwe mu butumwa bwa Kiliziya, ko nyamara atari uko byaje kugenda.

Koko rero nk’uko Umwepiskopi akomeza abyemeza,  ngo kuva icyo gihe imyitwarire idakwiriye umuryango w’abihayimana no kudashaka gukorana hafi na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri nibyo byaranze uyu muryango mu bikorwa bikurikira:

1. Kwanga gukorana n’Umujyanama mu by’iyobokamana ( assistant ecclesiastique) yaboherereje wagombaga kubafasha no kubaherekeza mu cyerekezo cy’ikenurabushyo rya Diyoseze;

2. Kuba kuva mu mwaka wa 2018 kugeza magingo baranze guturana no gukorana neza na Paroisse ya Gahunga ahari urugo rwabo;

3. Kuba mu kiganiro bagiranye na komite ya Diyoseze ishinzwe abihayimana, baragaraje ukutava ku izima nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe n’iyi komite nyuma y’urugendo bakoreye Gahunga;

4. Kuba ku italiki ya 9 Nzeli baranze kwakira ibaruwa umwepiskopi yabandikiye ndetse no ku munsi ukurikiyeho bakanga gusinya ko bayakiriye nyamara yari izanywe n’urwego rwemewe n’amategeko ( huissier);

5. Kuba na nyuma yo kwakira ibaruwa yavuzwe hejuru, ntacyo bigeze bakora ngo begere ubuyobozi bwa Diyoseze mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo byari byagaragajwe;

6. Kuba bakomeza mu magambo no mu bikorwa kwerekana ko ubuyobozi bwa Diyoseze nta jambo bubafiteh,  ko ahubwo aribwo bugomba kwisobanura imbere yabo.

Yanzura kuri iyi ngingo igaragaza amakosa uyu muryango wakomeje kwijandikamo, Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana yavuze ko biriya byose bigaragaza ko uyu muryango udashaka gukorana na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri kandi ko batitaye ku biteganywa n’ingingo zo muri droit canonique ya Kiliziya Gatolika ( amategeko agenga Kiliziya Gatolika)  cyane cyane mu ngingo zayo zivuga ku mikoranire y’imiryango y’abihayimana na Diyoseze zibacumbikiye.

3.Bahagarikiwe ibikorwa ntihagaragazwa iyo bagomba kwerekeza
Mu mpera z’ibaruwa ye, Mgr Vincent Harolimana, avuga ko ahereye kuri ziriya ngingo zigaragaza imikorere mibi y’uyu muryango, ko abamenyesheje ko ubutumwa uyu muryango wakoreraga muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri buhagaritswe, bityo ko uhereye ku italiki ya 23/01/2026, ku buryo budasubirwaho babujijwe:
1.Kwakira abanyamuryango bashya;
2.Gukoresha amahugurwa, inama n’imyiherero no gushengerera mu izina rya Kiliziya Gatolika;
3. Gutanga ibiganiro mu izina rya Kiliziya Gatolika;
4. Gukora imishinga n’ibikorwa by’urukundo mu izina rya Kiliziya Gatolika.

Ibitarumvikanye mu ibaruwa ya Nyiricyubahiro.

Nyuma yo gusoma no gusesengura ibikubiye muri iyi ibaruwa ya Musenyeri, na nyuma ndetse no kuyunguranaho ibitekerezo n’abantu banyuranye, Virunga Today isanga hari ibikwiye gusobanuka muri iyi baruwa ya Musenyeri  yandikiye ubuyobozi bw’uyu muryango.

1. Ni kuki Nyiricyubahiro Mgr yihutiye guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’uyu muryango (ibaruwa ye yo kuwa 25 Nzeli 2025) aho gukurikiza inzira zisanzwe zizwi mu gutanga ibihano harimo kwaka ibisobanuro, kugawa cyangwa kwihanangirizwa bwa nyuma. Ahari hari abakwemeza ko ibi bishobora kuba byarakowe ariko iyo biba byarakozwe mu ibaruwa ye Musenyeri aba yarabitanzeho umugabo, yarabihereyeho ( reference).

2. Uyu Mr James Hakizimana uvugwa wandikiye Conference Episcopale y’ U Rwanda  ni muntu ki ?, iyi baruwa yanditse yayanditse mu ruhe rwego?, nka nde ? Ibi kubera ko abagombaga guhabwa kopi bakeneye kumenya byimbitse imiterere y’iki kibazo n’ibyagikozweho, hakaba hakwiye kwirindwa icyatera urujijo icyo ari cyo cyose muri iyi baruwa ifite uburemere.

3. Ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amazina atatu cyavuzwe muri iyi baruwa, ntabwo hagaragazwa ingaruka ibi byateye, ngo bibe byarakoreshejwe mu bikorwa by’uburiganya cyangwa bibangamiye indangagaciro Kiliziya Gatolika cyangwa se nanone habe haragaragajwe ko binyuranije n’ibwiriza runaka rya Kiliziya.

4. Muri iyi baruwa, Nyiricyubahiro Mgr arondora ibikorwa bibujijwe uyu muryango wagiye ugaragaramo kuva wahabwa uburenganzira bwo gukorera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, hakibazwa impamvu nyuma y’imyaka hafi 12 bijandika muri ibi bikorwa ariho yibutse kubibashinja, nk’uko twabivuze haruguru, atanabahaye umwanya wo kwisobanura.

5. Kuba muri iyi baruwa, barakomeje kugaragaza ko uyu muryango wanze gutanga ibisobanuro watswe, ukanga kwakira ibaruwa wandikiwe na Nyiricyubahiro, kugeza naho hitabazwa inzego za Leta ngo iyi baruwa byemezwe ko yakiriwe, hari ababona ibi byarabaye nko kwishyira ku karubanda, ubuyobozi bwa Diyoseze bukagaragaza intege nke ku muryango bugenzura, hakaba hibazwa imbaraga ki ubuyobozi bwa Kilziya buba bufite mu gushyira mu bikorwa ibyemezo buba bwafashe. Aha akaba ariho umuntu yanahera asobanura ubujura bukunze kugaragara hirya no hino mu maparuwase, ababufatiwemo bagakomeza kwidegembya.

6. Ibyemezo byafatiwe aba babikira bisa naho bigarukira gusa mu guhagarika ibikorwa byabo. Hakaba hibazwa rero niba bazakomeza gucunga umutungo bivugwa ko biguriye ( bamaze ahari gushaka ubuzima gatozi) cyangwa niba bazirukanwa burundu muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Diyoseze igasigara icunga iyi mitungo bafite none. Muri iyi baruwa kandi ntaho bagaragaza ko  baramutse bahawe  amahirwe yo kwisubiraho,bakaka imbabazi  bashobora gukomorerwa, bakongera kubana neza na bapadiri bagenzi n’abaturanyi babo basangiye ubutumwa bwo kwita ku mbaga y’Imana.

Tubabwurw ko Umuryango w’Ababikira Oblates du Sacré-Cœur de Jésus washinzwe mu Butaliyani mu 1894 na Mère Thérèse Casini, ugamije gukunda no gukorera Umutima wa Yezu wuje urukundo binyuze mu masengesho, ubuzima bwa roho, no gufasha Kiliziya mu burezi n’ubuzima

Uyu muryango waje kwemezwa n’urwego rwa Papa mu 1947, ukaba waragabye ibikorwa mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1981 ku butumire bwa Mgr Joseph Ruzindana, Umwepiskopi wa Byumba, ukaba ubarizwa cyane mu maparuwase yo mu Ntara y’Amajyaruguru ariko ugafasha no mu yindi mijyi, aho ibikorwa byawo bigaragara mu burezi (amashuri y’imyuga y’abakobwa n’abana batari mu ishuri) no mu rwego rw’ubuzima.

Ni ibintu bisanzwe ko Umwepiskopi ahagarika ibikorwa by’umuryango runaka muri Diyoseze abereye umushumba ku mpamvu zumvikana

 

 

 

Hari ibitarasobanutse mu ibaruwa ihagarika ibikorwa by’ababikira bari bamaze imyaka 12 bakorera muri Paruwase ya Gahunga

 

Mu ibaruwa ntihigeze hagaragazwa ingaruka ikoreshwa ry’amazina atatu ryateje kuri Diyiseze Gatolika ya Ruhengeri

 

Kuki ababikira batabaje kwihanngirizwa cyangwa kuburirwa

 

Urugo rw’ababikira bo mu muryango w’aba Obalti b’Umutuma Mutagatifu wa Yezu mu murenge wa GAahunga, akarere ka Burera

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *