Politike

Burera: Ibikorwa by’abajangweri bitumye Byiringiro na Media bo kuri RC Musanze bashidikanya ku miyoborere myiza ya Meya Solina

Muri iki gitondo cyo kuwa 10/02/2026, nk’ibisanzwe kuri RC Musanze, abanyamakuru Byiringiro Robert n’ Umurerwa Media bahuriye mu kiganiro Umuti ukwiye maze nk’uko nanone basanzwe babigenza babanza mubyiswe “Agaciyemo”, ni ukuvuga inkuru cyangwa amakuru runaka abanyamakuru babanza gukomozaho mbere yo kwinjira mu kiganiro nyirizina.

Agaciyemo k’uyu munsi kagarutse ku bikorwa by’abiyise abajangweri, bakomeje kuyogoza centre ya Kidaho mu murwnge wa Kagogo akarere ka Burera nk’uko byumvikanye muri iyi nkuru y’agaciyemo yateguraga inkuru y’umunsi yari ifite insanganyamatsiko ivuga nanone ku bibazo bivugwa ku iyubakwa ry’isoko rya Rusumo naryo riherereye mu karere ka Burera.

Avuga ku rupfu rw’umudame w’imyaka 40 (utarigeze urubyaro) wari utuye muri iyi centre ya Kidaho, rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru twarangije, urupfu bikekwa ko rwagizwemo uruhare n’izi nsoresore z’abajangweri, umunyamakuru Robert Byiringiro yavuze ko ibyabaye bibabaje cyane ko hashobora kuba harabayeho uburangare mu karere gasanzwe gashimirwa ubuyobozi bwiza.

Yagize ati: “ Muri aka karere hakomeje kuvugwa gahunda ya duhari ku bwanyu, none iyi gahunda imariye iki abaturage, ko uyu mudame yabanje kwishinganisha mu buyobozi, abwira ubuyobozi ko arimo guhigwa, ubuyobozi ntibugire icyo bukora none bikaba birangiye bamwivuganye”.

Mugenzi we Umurerwa Media nawe yateye murye maze yibaza niba muri aka gace habarizwa irondo ry’umwuga cyangwa izindi nzego z’umutekano:
Yagize ati: “Kandi buriya wasanga hariya hari irondo ry’umwuga ryishyurwa n’abaturage, nako bikomeje kuvugwa ko iri rondo risigaye ryivanzemo abagizi ba nabi, ariko ubundi ikibazo nk’iki cy’utu dutsiko kirinda gufata iyi ntera inzego z’umutekano ziri he? “.

Aba bombi kandi bemeje ko ibi bikorwa by’abajangweri bishingiye ku kibazo cy’inywa ry’inzoga z’inkorano harimo n’inzoga ya kanyanga ituruka mu gihugu cy’abaturanyi yo ifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Mu gusoza, aba banyamakuru bijeje ababakurikira kuzagaruka kuri iki kibazo mu nkuru zabo zitaha bahita batangira ikiganiro nyirizina cyibanze nacyo ku kibazo gikomereye abatuye centre ya Rusumo iherereye hafi n’ibitaro bya Butaro, ikibazo gishingiye ku hantu iri soko rigomba kwimurirwa.

Birashoboka ko ukwezi kwa buki hagati y’abo kuri RC Musanze na Meya Solina kwageze ku musozo.

Abakurikiranira hafi ibibera kuri RC Musanze bemeza ko hari byinshi bikomeje guhinduka kuri iyi radiyo y’abaturage kuva aho umunyamakuru Robert Byiringiro agarukiye kuri iyi Radio nyuma y’igihe kirenga umwaka yarimuriwe mu Ntara y’amajyepfo.

Nk’uko byemezwa n’aba bazi neza ibibera kuri iyi Radio, ngo kuri ubu izi mpinduka zirigaragaza kuko uyu Robert afatanije na Madame Media bakomeje gutegura ibiganiro bishyira ibibazo bibangamiye abatuye intara y’amajyaruguru, harimo ikibazo cy’umwanda ukabije ukomeje kugaragara mu mujyi wa Musanze, icy’imikorere mibi y’abashoferi ba RFTC, icy’imitungo igizwe n’amazu ikomeje kwangirika mu karere ka Musanze.

By’umwihariko ariko kuri iyi radiyo, imvugo zitareka zashimagizaga ibyiswe imiyoborere myiza ya Meya Solina, zikaba zaragiye zikendera zisimbuzwa ahubwo nk’uko twabivuze n’ibiganiro bigaragaza ibibazo by’urudaca bikomeje kugariza abatuye akarere ka Burera.

Tubabwire ko muri ibyo byose byakomeje kuvugwa ku muyobozi w’akarere ka Burera, muri Virunga Today twaakomeje kuvuga ko hari ubudasa yihariye mu bijyanye n’imiyoborere ko ariko hari akazi gakomeye kakimutegereje harimo ikibazo cy’inzoga ya kanyanga; Bikaba bizakomeza kumubera umutwaro uremereye kuvuga iterambere ry’akarere mu gihe abaturage batari bake bakomeje kuyoboka ikinyobwa cya kanyanga kandi ingamba zose zashyizweho ngo hakumirwe icuruzwa n’inyobwa ryayo nta musaruro ufatika ziratanga.

Umunyamakuru Byiringiro Robert
Umunyamakuru Umurerwa Media[/caption]

[caption id="attachment_33509" align="alignnone" width="146"] Ku rubuga MIA hagaragaye umuturage wemeza ko ikibazo cy’abajangweri kitagifite ubukana, yamaganira kure ibyemezwa n’abanyamakuru, ariko ntiyakomoza k’uwaba yahitanye uyu mubyeyi

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *