Politike

Burera-Cyanika: Gitifu yijeje kuzakemura ikibazo cy’imashini zibaza zibana n’abantu mu gihe azaba yamenye uwatanze ayo makuru

Hashize ig8he kitari gito abantu banyuranye baturiye centre ya Kidaho, ku muhanda Musanze Cyanika ho mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera batangiye guhamagara mu buyobozi bwa Virunga babusaba kubakorera ubuvigizi kubera ibarizo rikoresha ibimashini bya rutura byashyizwe rwagati mu nyubako zabo, bivuze ko babana n’izi mashini nk’uko amatungo nayo byakomeje kuvugwa ko abana n’abantu.

Iki ni ikibazo gikomeye umunyamakuru wa Virunga Today yahise yitaho by’umwihariko kubera ko asanzwe azi uburemere bw’ikibazo cy’izi mashini zisohora urusaku rugira ingaruka ku buzima bw’abaturage byongeye kandi ivumbi rigizwe n’uduce duto tw’ibikomoka ku gikorwa cyo kubaza rikaba rishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero

Abahaye amakuru Virunga Today bayibwiye ko byose byatangiye igihe hafungwaga agakiriro ka Rugarama maze bamwe mu bakoreraga muri aka gakiriro harimo n’abafite amabarizo bagahitamo gushakisha andi maseta bakoreramo.

Nk’uko byakomeje kwemeza n’aba bahaye amakuru Virunga Today ngo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *