Nitubura urwagwa rwo mu bitoki, tuzinywera ibyuma: Abatuye Yaounde-Musanze
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Musanze bari basanzwe binywera agahiye gakomoka mu bitoki bahangayikishijwe nuko umukwabu wo guhiga inzoga z’inkorano watumye n’inzoga zisanzww zengwa mu bitoki zibura burundu kubera muri uyu mukwabu badashaka gutandukanya aya moko y’inzoga.
Ni igikorwa cyo kumena izi nzoga gikomeje kubera mu bice binyuranye by’akarere ka Musanze, hakaba harashyizweho n’itsinda mu rwego rw’akarere rishinzwe guhigira hasi kubura hejuru abari muri ibi bikorwa byo kwenga inzoga zidafite ubuziranenge zibangamira bikomeye ubuzima bw’abaturage.
N’inzagwa zisanzwe zengwa mu bitoki ziswe inkorano
Amakuru Virunga Today yakuye ahantu hanyuranye ku bijyanye n’imigendekere y’iiki gikorwa yemeza ko noneho iki gikorwa cyashyizwemo imbaragabitandukanye no hambereĀ kandi ko nta gutandukanya inzoga bita iz’ibitoki n’izi z’inkorano biriho ko zose zirimo kumenwa.
Yagize ati:” Byakaze, nta mikino barimo, muri uyu mukwabu, inzoga zose zari zivanywe Vunga zari zipakiye ku magare ndetse no muri za Daihatsu, zamenywe, kandi ari nawe niko wabikora,kuko mu bijerekani 20 biba biri muri Daihatsu, ntihaburamo 5 birimo inzoga z’inkorano, nta yandi mahitamo zose reka bamene”.
Indi muturage we yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko ibintu bitagendekeye neza abari bapakije inzoga bava Vunga berekeza Musanze.
Yagize ati:” Twamenye ko mu cyumweru gishize abari bapakiye inzoga zisanzwe zicuruzwa hano za Yaounde na Gashangiro bafashwe bagafungirwa epfo iyo, none uyu munsi mu gitondo twamenye ko bajyanywe mu nzerezi mu Kinigi, bya bintu byakaze”.
Urwagwa rwabaye nka magendu nibikomeza gutya turahitamo kwinywera ibyuma
