Amajyaruguru: Habuze iki ngo ingufu zashyizwe mu guca inzoga z’inkorano zikoreshwe no mu gusenya banki lamberi ?
Mu ntara y’amajyaruguru kimwe no mu zindi ntara z’igihugu, hakomeje ibikorwa byo guhiga bukware abenga n’abacuruza inzoga ziswe iz’inkorano, zitagira ubuziranenge.
Ni igikorwa cyashyizwemo imbaraga nyinshi ku buryo urujya n’uruza rw’imodoka n’amagare zatwaraga izi nzoga zizivana mu gace ka Vunga zizerekeza mu bice binyuranye by’umujyi wa Musanze ndetse no mu turere twa Burera na Nyabihu, ubu rwahagaze burundu, ndetse n’utubari twari dusanzwe ducurirazwamo inzoga ubu twamaze gufungwa burundu.
Ikindi nuko Guverneri w’intara y’amajyaruguru mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru kuri Radio Musanze, yaharahiriye kurandura burundu izi nzoga, bityo ahakana yivuye inyuma ibyo kuba habaho ibyo gukomorera zimwe mu nzoga zengerwa muri Virunga umunyamakuru yemezaga ko zo zishobora kuba zifite ubuziranenge.
Uretse iki kibazo cy’inzoga z’inkorano itangazamakuru ryakomeje kugaragaza ko zibangamiye ubuzima bw’abatuye b’iyi ntara none hakaba harafashwe ingamba zikarishye zo kuzica burundu, itangazamakuru ryanakomeje kugaragaza ko banki lamberi izwi ku izina ry’urunguze nayo ari inzitizi ku iterambere ry’abaturage kandi ko iki kibazo kireba umutekano w’abatuye iyi ntara.
Aha ninaho bahera bibaza impamvu imbaraga zakoreshejwe ngo hacibwe burundu inzoga z’inkorano zizatakoreshwa no guhangana n’iki kibazo cy’urunguze.
Koko rero hari ababona ko mu gihe ubuyobozi bw’ibanze bwaba bufatakanije n’inzego z’umutekano byazorohera kurandura burundu ibi bikorwa nabyo binyuranyije n’amategeko igihugu kigenderaho, ibikorwa bikomeje gushora abatagira ingano mu bukene.
Inkuru ibabaje y’umukecuru Nyiramatafari wo mu murenge wa Nyange,akarere ka Musanze, wamburiwe imitungo ye yose m’urunguze.
Iby’uru runguze rukomeje kuyogoza uturere twa Burera na Musanze two mu ntara y amajyaruguru ndetse n’akarere ka Nyabihu byagarutsweho n’umunyamakuru Kwizera Juvenalis ukorera ikinyamakuru Green Africa mu nkuru ye yashotse kuwa 17/02/2026 ifite umutwe ugira uti:
Amajyaruguru:Ubutubuzi bw’imitungo bwadukiye muri Banki Lamberi
Muri iyi nkuru ye by’umwihariko, uyu munyamakuru akaba yaragarutse ku byabaye ku mukecuru wo mu murenge wa Nyange watikirije imitungo ye yose yari igizwe n’ubutaka ndetse n’urugo rwe bwite yari atuyemo mu murenge wavuzwe haruguru.
Inkuru ibabaje uyu mukecuru yayibwiye umunyamakuru Juvenalis muri aya magambo:
Ati:“Uwitwa Twizerimana François yangurije amafaranga angana na 1,500,000 Frw. Namwishyuye 1,100,000 Frw, nsigaramo ibihumbi 400. Mu kujya kuyamuha, nasanze yarangurishirije urugo rwanjye atabanje no kumbimenyesha. Urugo rwanjye rwageze mu biganza bye nyuma yo kunshukisha amafaranga ambwira ngo aranyizeye, nzayamwishyura nyabonye. Yansabye kumuha ingwate, nanjye ndabyemera kuko ntari nzi icyo agamije.”
Uyu mukecuru yakomeje abwira uyu munyamakuru ko binyuze mu basherisheri, yanagurishirijwe isambu ku maherere, none akaba asigaye iheruheru nta kintu na kimwe kimwanditseho.
Yabimubwiye muri aya magambo:Uw’ishyamba yangurije ibihumbi 400 Frw ngo mfunguze umuhungu wanjye wari wafunzwe. Twemeranyije ko nzamwishyura ibihumbi 500 Frw nyuma y’ukwezi. Nagiye kuyamuha, nsanga Ngendahimana Lavie, na we utanga urunguze akaba n’unusherisheri, yarangije kugurisha isambu yanjye.
Uyu munyamakuru yemeza ko ubu uburiganya bwakorewe umukecuru Nyiramatafari bwagizwemo uruhare rugaragara n’ abatanga urunguze benshi, ndetse hakavugwa n’uruhare rwa bamwe mu noteri bigenga bashinjwa gukorana bya hafi n’aba batanga urunguze, bagafasha abaturage gusinya amasezerano batabisobanukiwe neza.
Meya yijeje umunyamakuru gukurikirana aba bose bagira uruhare muri ibi bikorwa by’urunguze, muri Virunga Today tubona ko igihe ari iki cyo kuva mu magambo hagakazwa ingamba zo kurandura urunguze.
Umunyamakuru Juvenalus kandi yanegereye umuyobozi w’akarere ka Musanze,Bwana Nsengimana Claudien, amubaza ibijyanye ni iki kibazo maze amwemerera ko ubuyobozi bw’akarere iki kibazo bukizi kandi ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo barandure ibi bikorwa.
Meya yabibwiye uyu munyamakuru muri aya magambo:
Ibikorwa bya ‘Banki Lamberi’ ni icyaha nk’ibindi bikorwa mu rwihisho. Kugeza ubu, dufite amakuru ko hari aho ubu bucuruzi bukorerwa, aho abantu baha abandi amafaranga bakabashyiraho inyungu nyinshi cyane. Turimo kugikurikirana ku bufatanye n’inzego zitandukanye, kandi abazabifatirwamo bazabihanirwa.
Gusa muri Virunga Today dusanga iyi mvugo ya Meya ishobora kuba iri muri za zindi tumaze kumenyera zikoreshwa n’abayobozi bashaka kwikiza abanyamakuru kandi nyamara nta ngamba zifatika zafashwe zo gukurikirana ikibazo nk’uko byemezwa na Nyakubahwa Meya.
Koko rero imyaka igiye kurangira ari ibiri, mu kinyamakuru Virunga Today dutabariza abaturage bo mu mirenge ya Busogo na Gataraga ( iyi mirenge ikaba ivugwa no muri iyi nkuru) bakomeje kwamburwa utwabo biciye muri iyi bank lamberi, benshi muri bo bakaba barahisemo kwimukira mu bindi bice by’igihugu cyangwa mu bihugu by’abaturanyi nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibi bikorwa by’urunguze.
Abasomyi bacu ntibazibagirwa izina rya Norbert wo mu murenge wa Gataraga wagiye akoresha amayeri menshi, harimo gukorana n’urwego rw’abunzi, abaheshabinkiko na ba noteri maze hakagurishwa imitungo y’aba baturage bamaze gukorerwa uburiganya bwo mu rwego rwo hejuru.
Izi nkuru ariko bisa naho ntacyo zabwiye abarebwaga ni iki kibazo, abari batunzwe agatoki bakaba barikomereje nta nkomy, gahunda yo gucuza abaturage utwabo.
Magingo aya rero, uretse n’iyi nkuru ya Green africa yongeye kugaragaza ubukana bw’iki kibazo mu ntara y’amajyariguru, amakuru yakomeje kugera kuri Virunga Today yemeza ko nta cyigeze gikorwa iyo mu mirenge ya Gataraga na Busogo, ngo abaturage bakangurirwe kuzibukira ibikorwa bibateza ubukene.
Aya makuru ahubwo yemeza ko abatanga uringuze bahinduye umuvuno, kuri ubu kugira ngo uhabwe urunguze bikaba bisaba gukora ihererekanya ryumutungo utimukanwa uba watanzweho ingwate muri izi nguzanyo imbere ya noteri w’ubutaka.
Ubijiji bw’abaturage bishora mu runguze, ikimwaro ku buyobozi bw’inzego z’ibanze
Abakunze gukurikiranira hafi ibikorwa by’urunguze bikorerwa mu ntara y’amajyaruguru, batangarira urugero rw’ubujiji abaturage bo muri iyi ntara bakiriho ku buryo batinyuka gusinya amasezerano y’ubugure bwa burundu bw’imitungo yabo baba batanzeho ingwate kandi nta bundi buryo buba buhari bwo gutesha agaciro aya masezerano ya nyirarureshwa ngo ngaho nuko bakeneye byihutirwa izi nguzanyo kandi hari n’ubundi buryo buhari bwabashyiriweho bwo kuba babona izi nguzanyo ( Sacco, banki zinyuranye).
Aba bakurikiranira hafi iby’urumguze, bemeza ko iki cyakagombye kuba ikimwaro ku bayobozi b’inzego z’ibanze bafite inshingano nyinshi kuri aba baturage harimo ni izo kubajijura ku bijyanye n’ibijyanye n’amategeko bityo ntibabe batinyuka gukora ibi bikorwa bishyira mu kaga imitungo yabo kandi hari n’ubundi buryo bashyiriweho bwo kuba babona inguzanyo ( Sacco, banki zinyuranye)
Bamwe mubaganiriye na Virunga Today nabo bayibwiye ko babona ko mu rwego rwo kurandurana n’imizi banki lamberi, inzego zirimo n’urwego rw’intara, bakagombye guhagurukira iki kibazo, abatunzwe agatoki bose kugira uruhare muri ibi bikorwa bakajya kwigishwa ( muri transit) ububi bw’iyi mikorere,hagatangwa ibiganiro kuri Radio na Televiziyo, inzego z’ubutabera nazo zigashyiraho akazo mu gukurikirana no guhana ababa bagaragayeho ibi bikorwa bityo ngo nta kabuza ikibazo cya Lambert cyahinduka amateka muri iyi ntara ifite umwihariko wo kwibasirwa n’ubu bucuruzi bubujijww n’itegeko!






Inkuru bifitanye isano:
Amajyaruguru:Ubutubuzi bw’imitungo bwadukiye muri Banki Lamberi
