Politike

Breaking news- Ubwicanyi bwa IPRC Tumba : Samantha yarashimuswe, afatwa bugwate, akorerwa iyicarubuzo, yicwa urw’agashinyaguro, ibyabaye byose umwicanyi abisangiza umuryango we : Ubuhamya bw’abo mu muryango wa Samantha

Ibi ni ibikubiye mu buhamya bwatanzwe kuri uyu mugoroba taliki ya 26/03/2026 n’abagize umuryango wa Ingabire Samantha, ubwo hibukagwa ibyaranze ubuzima bw’uyu mwangavu w’imyaka 18 uherutse gusangwa yapfiriye mu icumbi ry’umunyeshuri wiga muri IPRC Tumba ari namwo hasanzwe umurambo w’uyu munyeshuri, yiyahuye.

Ubuhamya bw’abagize uyu muryango burimo ubwa papa umubyara utuye Bunagana-Congo, Nyirasenge ubu utuye Canada ari nawe wamureze nyina amaze kwitaba imana afite imyaka 2,  n’umugabo w’undi Nyirasenge ufite umuryango utuye i Musanze wari ucumbikiye Samantha.

Ubuhamya bwabo butangira bwemeza ko ku munsi wa kane w’icyumweru twarangije ariho Samantha yageze mu rugo avuye ku ishuri rya TVET Mutovu aho yigagaho ibijyanye na multimedia ababwira ko agomba kujya muri satge i Kigali.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 23/03/2026 niho yafashe imodoka mu gitondo yerekeza i Kigali, ababwira nyine ko agiye i Kigali muri stage, ko ariko ubwo ari bugaruke ari buze kujya gukoresha imashini ye ya laptop ifite ikibazo, bivuze ko stage yari iy’umunsi umwe ubundi agakoresha imashini nyuma akagaruka ku icumbi.

Kuri uwo mugoroba nk’uko byemezwa n’aba twavuze, niho uyu musore wiga muri Tumba College yatangiye kuboherereza message, ababwira ko umukobwa wabo yamwanze ko noneho ariko atari bumucike. Muri icyo gihe ariko telephone ya Samanta bari bayimwatse itakiri ku murongo.

Bakomeje kuvugana n’uyu mwishi kuri messages wanababwiye ko aherereye mu karere ka Kicukiro i KIGALI, ahitwa  KVC , aza kubabwira ko kugira ngo amurekure bagomba kumwishyura amafranga batavuze umubare.
Gusa ngo mu gihe umuryango warimo ushakisha uburyo wakubahiriza ibyo uyu mwicanyi asaba, yahise abereka icyuma yari yateguye ababwira ko ari cyo yagombaga kumwicisha.

Nanaone nk’uko bikomeza byememzwa n’abo mu muryango, ngo mu gihe bari bagishakisha uburyo bakubahiriza ibyifuzo by’uyu mwicanyi, yahise aboherereza amafoto yarangije kumwica amaraso avirirana.

Nk’uko bikomeza byemezwa n’aba, ngo iryo joro baraye bagenda berekeza aho umwicanyi yari yabarangiye ariko arinako bakomeza no kwifashisha inzego z’umutekano ngo zibafashe kumenya aho ibi byabereye.
Byarangiye babwiwe ko uyu mwicanyi aherereye mu karere ka Rulindo nyuma yo gushakisha niho babwiwe ko hari imirambo ibiri yagaragaye mu icumbi ry’umunyeshuri wiga muri Tumba College, bihutira kuhagera basanga inkuru ari impamo.

Nk’uko bikomeza byemezwa n’aba bo mu muryango we, ngo ikigaragaraza ko Samantha yashimuswe nuko igikapu cye cyasanzwe hakirimo laptop n’ibyangombwa bye byose, kandi ngo n’ibimenyetso byafashwe n’inzego z’umutekano, bikaba byarerekanye ko Samantha yatewe icyuma akigera muri iri cumbi ry’uyu munyeshuri.

Umwicanyi yari amaze gukurwa mu mugozi incuro 3 agerageza kwiyahura

Umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kuvugana n’umwe mu baturanyi ba Irakoze Angelo wivuganye uyu mwangavu bikarangira nawe yishyize mu kagozi, amubwira amwe mu mateka y’uyu musore muri aya magambo: ” Ni byo umuryango wa Angelo twahoze turi abaturanyi mbere yuko nimukira i Kigali, twari duturanye hariya i Muhondo. Mama we yahoze ari titulaire wa Centre de sante hariya iwacu aza kwimurirwa za Coko, n’umugabo we nawe yari umuforomo bakorana, nibo rero babyeyi ba Angelo”.

Uyu yongeyeho ko iyi famille yari yifashije ko uyu mwana yakuze abayeho neza dore ko  ngo yari afite na ba nyirarume b’abaganga gusa ngo ntabwo bazi aho yaba yarakuye ihungabana kuko yahoraga ashaka kwishyira mu mugozi. Yagize ati: ” Nubwo yakuriye mu mafranga akaba yarahabwaga icyo ashaka cyose, Angelo amakuru ya nyuma mfite nuko incuro eshatu zose yagerageje kwiyahura, uko bibaye bakamukura mu mugozi, ntabwo higeze hasobanuka impamvu y’ibyo bintu”

Naho ku bijyanye n’ubucuti yari afitanye na Samantha, uyu muturanyi nawe yemeje ko bwigeze kubaho, ariko ngo ku mpamvu z’iyi myitwarire mibi, umuryango wa Samntha umugira inama yo kureka ubwo bucuti.

Ngayo amakuru y’ibanze yatangajwe kuri uyu munsi ubanziriza ishyingurwa ry’uyu mwangavu bikaba biteganijwe ko azashyinugrwa ejo kuwa 27/03/2026 muri irimbi rya Gacaca ni mu gihe n’uyu mwicanyi nawe azashyingurwa iwabo i Muhondo mu Karere ka Rulindo.

Agace gato k’ubuhamya bwa Nyirasenge wa Samantha utuye Canada

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *