Breaking news: Abashoferi ba Cyanika urugendo barushyize ku 1500 mu mwanya wa 1050: Umugenzi wari mu modoka Cyanika -Musanze mu masaha ya Saa sita kuri iki cyumweru
Mu gihe byari biteganijwe ko ibiciro bishya ku ngendo mu gihugu bitangira kubahirizwa kuri uyu wa mbere taliki ya 06/04/2026 nk’uko biboneka mu itangazo rya RURA rishyira ahagaragara ibi biciro bishya, amakuru ava mu karere ka Burera aremeza ko abashoferi bakorera muri uyu muhanda barangije kuzamura ibi biciro, ikibabaje kurushaho akaba ari uko ibiciro babizamuye hejuru cyane ugereranije n’ibiciro bishya bya RURA.
Ni amakuru umunyamakuru wa Virunga Today yakuye ku rubuga rwitwa “MIA” rusanzwe ruhurirwaho n’abarenga 200 biganjemo abo mu turere twa Burera, Musanze ndetse na Gakenke.
Muri ubu butumwa bwe uyu uba kuri uru rubuga yabwiye bagenzi be ko hari ibintu bidasanzwe birimo kubera mu muhanda Cyanika-Musanze.
Yagize ati:” Abashoferi ba Cyanika Musanze urugendo barushyize 1500 mu mwanya wa 1050
Mu kumusubiza umunyamakuru wa Virunga yamuhakaniye atsemba amubwira ko ibyo bitashoboka cyane ko n’ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa mbere taliki ya 06/04/2026.Yagize ati:”Oya urabeshya ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa ejo”.
Uyu yongeyeho ko kandi n’iyo ibyo byabaho, ababikora bazikururira ibihano bikomeye kuko badafite Leta yabo.
Uyu wohereje ubutumwa yongeye guhamiriza ibyabaye abari ku rubuga muri aya magambo:” Simbeshya, ubu nyicayemo maze kuyatanga.”
Uyu munyamakuru wababajwe cyane n’iki gikorwa cy’urukazasoni, yahisemo gusaba uwohereje ubutumwa kumufasha akareba pulaki za coaster akazimwoherereza, byaba byiza kurushaho akamubwira n’izina rya shoferi kugira ngo abone uko akurikirana ikibazo mu nzego bireba.
Uyu yamushubije ko bimugoye kubera amayeri ya shoferi.
Yagize ati:” Ka gapapuro bashyiraho plaki bagahishe, nimvamo ndaziguha.”
Ngayo nguko iby’aba bashoferi bakorera mu muhanda wa Cyanika-Musanze, bakomeje kuregwa kurenga ku mabwiriza ya RURA agena ibiciro by’ingendo, bakavugwaho n’imikorere mibi irimo kubwira nabi abagenzi, kubiriza mu nzira n’ibindi, none bakaba bageze naho bazamura ibiciro bya RURA ho amafranga hafi 400, ibyo nabyo bakabikora igihe cyashyizweho cyo kubikoresha kitaragera.
Virunga Today ihisemo gukora iyi nkuru y’ibanze mu rwego rwo gutabariza aba baturage, itegereje ko yazabonana n’inzego zirebwa n’iki kibazo ngo yumve ingamba zazafatirwa aba bashoferi bigaragara ko Umuyobozi wabo, Muhizi, nta jambo akibagiraho cyangwa nta bushobozi agifite bwo kubagenzura.


