Musanze-Kwibuka 32: Ubuhamya bwa Mukarusagara Fatuma wiboneye n’amaso igeragezwa rya Genocide mu cyahoze ari Komine Mukingo, akaza kurokokera ku bw’igitangaza mu cyahoze ari umujyi wa Ruhengeri.
Ubu ni ubuhamya bwatanzwe n’uyu mubyeyi k’Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 07/04/2026
Mu buhamya bwe, uyu mubyeyi akaba yavuye imuzi ibyamubayeho kuva mu mwaka wa 1990, aho yari atuye we n’umuryango we mu cyahoze ari Komine Mukingo, ubwo hageragezwaga Jenoside, kugeza mu ishyirwa mu bikorwa by’umugambi wa Genocide mu mwaka wa 1994 aho yari yarimukiye mu cyahoze ari umujyi wa Ruhengeri.
1990-1993: Igeragezwa rya Genocide, abatari bake barishwe, benshi mu barokotse icyo gihe bicwa muri 1994
Uyu mutangabuhamya yatangiye abwira abari aho ko na mbere yuko hatangizwa igeragezwa rya Genocide muri iyi komini yayoborwaga na Kajerijeri (ubu wahanishijwe igifungo cy’imyaka 45 n’urukiko rw’Arusha), abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje gukorerwa ivangura kuko nko mu mashuri abarimu ni kenshi basabaga abanyeshuri kwivangura, bakabategeka ko abatutsi bajya ku ruhande rumwe n’abahutu mu rundi.
Nkuko yakomeje abyemeza, ngo ibintu byabaye bibi cyane mu mwaka w’1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu maze abana b’abanyeshuri b’abatutsi batangira inzira y’umusaraba bazira uko bavutse, hahita hatangira n’ibikorwa byo guhiga bukware n’abo bose bo mu bwoko bw’abatutsi biswe ibyitso.
Yagize ati:” Ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1990, abarimu bacu bahise badukorera imitumba y’insina, badutegeka kuvuga ko tugiye guhamba Rwigema, hagati aho hatangiye ibyo guhiga abo mu bwoko bw’abatutsi biswe ibyitso by’inkotanyi, bakaba barahise bica mwarimu Biniga wigishaga mu Gataraga, bica muramu we Manzi wakoraga ku misiyoni ya Rwankeri, n’abandi benshi maze imirambo yabo bayijugunya mu buvumo bwa Nyaruhonga.”
Fatuma yakomeje avuga ko ubu bwicanyi bwakomeje no mu mwaka wakurikiyeho wa 1991 maze hicwa abatabarika barimo abitwa Sabini, Pierre, Kabango, Kaderevu, Gasahani Rudatinya na Gakumba.
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko mu mwaka wa 1993 ibikorwa byo guhohotera abo mu bwoko bw’abatutsi byarushijeho gukaza umurego, benshi baricwa, abatishwe ibikorwa byo kubahohotera bibasigira ubumuga, benshi muri aba nabo bakaba baraje kwicwa muri Genocide yakozwe mu mwaka wakurikiyeho.
Mukarusagara yagize ati: “ Mu 1993 bateye iwacu barasenya, bica uwitwa Mukarubayiza bamwicishije amabuye, bamukuramo imyenda yose, bamwambika ubusa mu muhanda hagati, ngo utambutse wese ajye areba uko umututsikazi ateye, mukuru wanjye Mukazakiya Speciose bamutemye akaboko no mu mutwe, ariko ntiyapfa, yaje gupfa mu 1994, uwitwa we Mukamusoni bamutemye akaboko karahava, ariko ntiyapfa, bamwishe mu 1994.
Uyu mudame yakomeje ubuhamya bwe abwira abari aho ko we n’umuryango we bahise bahungira kuri Paruwasi ya Busogo, naho ariko baza kuhagirira ibibazo bitoroshye kuko kuri iyo Paruwasi hari umupadiri witwaga Rwamayanja, we wumvaga yamarira ku icumu abari bahungiye aho bose.
Yarokokeye hamana muri Rusagara-Ruhengeri we n’uruhinja yari ahetse.
Agaruka ku byamubayeho mu gihe cya Genocide, Mukarusagara yabwiye abari aho ku mu mwaka wa 1994 yari yarashakiye mu cyahoze ari umujyi wa Ruhengeri, ahitwa mu Ibereshi kandi ko kuba yararokotse we n’uruhinja yari ahetse byabaye nk’igitangaza kubera ko byari bigoye kwihisha abagome nk’interahamwe uhetse uruhinja.
Fatuma atangira avuga ibyaranze ubwicanyi mu gihe cya Genocide mu gace yari atuyemo nuko we byamugendekeye.
Yagize ati:Interahamwe yitwaga Anteri hamwe na CDR bateye ku mugabo witwaga Rwarinda, batema umukobwa we witwaga Mwamini akaboko, ariko ntiyapfa. Njye icyo gihe nari nihishe ku mugabo witwaga Nsekerabanzi, wari utuye mu Rusagara, nari mpetse umwana w’umuhungu, muri icyo gihe umwana baramwirirwanaga, bakamunzanira nijoro.
Ibibazo ariko ngo byaje gukomera ubwo hicwaga Interahamwe yitwa Huseni, maze umunsi wo kumuhamba, Interahamwe zigaba ibitero byinshi muri aka gace, ziza kugera no kwa Nsekerabanzi aho yari acumbitse ku bw’amahirwe zimusiga amahoro.
Yabivuze muri aya magambo: umunsi wo guhamba Huseni, interahamwe zateye aho nari nihishe, zibwira Nsekerabanzi ngo nazane abatutsi ahishe, Nsekerabanzi yasubije ko nta batutsi ahishe, bamubwiye ko nibasanga hari umututsi ahishe bari bumwicane nawe, yarabasubije ati iryo kosa sinarikora, byaje kurangira barashe amasasu menshi, ubundi baragenda”.
Niwe wenyine warokotse mu muryango wabo w’abarenga 20
Fatuma agera hafi ku musozo w’ubuhamya bwe, yabwiye abari bamuteze amatwi ko abagize umuryango wabo bose batikiriye muri Genocide ya 94, abari bawugize bakaba baraguye ahantu hatandukanye.
Yagize ati: “Mama bamwicanye n’umukobwa we witwaga Mukazekeri Speciose n’umwuzukyru we witwaga Diogène, biciwe aho bari barahungiye i Busogo mu babikira, Mama yari afite undi mukobwa washakiye muri Mutura witwaga Feresita Mukandoli, bamwicanye n’abana be 3, naho Papa n’umugore ww wa 2 babiciye muri Gaseke hamwe n’abana babo aribo: Butera wari afite abana 3; Gahigiro na Munyampeta.”
Tubabwire ko Urwibutso rw’Akarere ka Musanze rwubatse ahahoze ari cour d’Appel ya Ruhengeri, umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Guverneri Mugabowagahunde Maurice akaba yaratangarije abari aho iby ‘isohorwa ry’igitabo cyagarutse ku mahano yabereye muri iyi ngoro y’ubutabera.
Ni igitabo cyanditswe n’umunyamateka witwa Bruno Boudiguet, acyita mu rurimi rw’igifransa :Qui a traversé la nuit peut la raconter – L’exécution du génocide contre les Tutsi rwandais.Mu kinyarwanda ni ” Ribara uwariraye ,ishyirwa mu bikorwa rya Genocide yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Prefecture ya Ruhengeri.
Guverneri Mugabowagahunde akaba yaremeje ko ikigitabo kizigisha byinshi urubyiruko rukeneye kumenya ibyaranze Genocide yakorewe abatutsi mu cyahoze cyitwa Prefecture ya Ruhengeri.








Inkuru ya Rwandatel yatunganyijwe na Musengimana Emmanuel
