Breaking news-Musanze: Urukiko Rukuru rwemeje ko ubujurire bwa Bishop Mugisha nta shingiro bufite, rumugumishirizaho igihano, rutegeka ko afungurwa rumaze kumusubikira igice cy’igihano
Ibi ni ibikubiye mu mwanzuro umaze gusomwa kuri iki gicamunsi cy’uwa 8/04/2026 n’abacamanza batatu bo mu rukiko Rukuru urugereko rwa Musanze, baburanishije uru rubanza mu bujurure.
Nyuma yo gusesengura ingingo zari ziri mu idosiye y’ubujurire bwa Bishop Mugisha, inteko yaburanishije uru rubanza yemeje ko ubujurire bwa Bishop nta shingiro bufite, bityo rero ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 n’amezi 6 yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kigumishijweho, ko ariko iki gifungo gisubitsweho imyaka 2 n’amezi 4, akaba agomba gufungwa umwaka n’amezi 2 gusa mu igororero.
Ibi bivuze ko igihano kigumishijweho hagahinduka uburyo bwo kugikora, ibi akaba aribyo byatumye Bishop ahita afungurwa kubera ko uyu mwaka n’amezi 2 yari abimaze muri igororero rya Musanze.
Bishop Samuel Mugisha Mugiraneza yahoze ari umushumba w’Itorero Anglikani Diyoseze ya Shyira. Yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku itariki ya 21 Mutarama 2025, afungirwa ibyaha byo kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’itorero ku nyungu ze bwite.
Ni ibyaha yaje guhamywa n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze,rumuhanisha igihano cyavuzwe haruguru, ari nacyo yaje kujuririra mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Musanze.
Inkuru bifitanye isano:
