Politike

Musanze: Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ruzaburanisha mu mizi urubanza Nibamwe Marita aregamo uwigaruriye ubutaka bwe muri cyamunara y’amayobera

Niba nta gihindutse, kuri uyu wa gatatu taliki ya 22/04/2026, urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ruherereye mu mujyi wa Musanze, ruzaburanisha mu mizi urubanza mbonezamubano uwitwa Nibamwe Marita aregamo uwitwa Nyirajyambere, , ku kuba yarigaruriye ubutaka bwe binyuze mu cyamunara cyateye urujijo, aba bombi bakaba batuye mu kagari ka Rungu,murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Inkuru y’akarengane kakorewe uyu mukecuru ni inkuru Virunga Today yagarutseho cyane mu nkuru yakomeje gutambutsa mu mwaka wa 2025, inkuru zibanze ku ngaruka z’urunguze, banki lamberi, ku buzima bw’abatuye intara y’amajyaruguru muri rusange no mu mirenge ya Gataraga na Kinigi yo mu karere ka Musanze by’umwihariko.

Amakuru ya nyuma kuri iki kibazo Virunga Today yabagejejeho akaba ari uko nyuma yo gusiragira mu nzego zinyuranye z’ubutabera azisaba kurenganurwa, uyu mukecuru yahisemo kubanza kwiyambaza inzego z’abunzi ku kagari no ku murenge, kugira ngo zongere zihamye mu myanzuro yazo, ko ntaho yari ahuriye n’urubanza uwitwa Norbert, kabuhariwe mu gutanga urunguze, yaregagamo uwitwa Kadirigi kubera kwanga kumwishyura umwenda yari amubereyemo.

Ibi Nibamwe akaba yaraje kubigeraho kuko mu myanzuro yazo, abunzi bemej ibyari byasabwe na Nibamwe ariko biyaka ububasha bwo kuba basubiza Nibamwe umutungo we.

Mu ntegurarubanza, Nibamwe yagaragaje ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya k’Umuheshawinkiko.

Nk’uko byemezwa na bamwe bo k’uruhande rwa Nibamwe baganiriye na Virunga Today, ngo nyuma yaho abunzi mu murenge wa Gataraga bikuye mu rubanza bamaze kugaragaza ko Nibamwe yarenganijwe, bahisemo kujuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, basaba ko narwo rwakwemeza ko Nibamwe yarenganyijwe akariganywa ubutaka bwe, ikirenzeho basaba ko urukiko rwaha ubutabare uyu mukecuru agasubizwa ubutaka yakuwemo ku maherere imyaka itanu yararenze.

Aba bahaye amakuru Virunga Today, bayibwiye ko mu byo bita integurarubanza (pre-trial hearing: Igikorwa kibanziriza urubanza nyirizina, kigamije gutegura urubanza, kumenya ibimenyetso bizatangwa no kureba niba impande zombi zujuje ibisabwa, mbere y’iburanisha nyirizina), bifashishije iriya myanzuro y’abunzi maze bagaragariza urukiko ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya kuri Me Nyakwigendera Mukeshomana Juliette, umuheshawinkiko warangije urubanza rwavuzwe haruguru, maze akitiranya ubutaka bwe n’ubw’uwatsinzwe urubanza wari wasabwe kwishyura umwenda yarimo uwatanze ikirego.

Ibi bikaba ari nabyo abo ku ruhande rwa Nibamwe bahereyeho babwira uwari uyoboye integurarubanza ko mu bushishozi bw’urukiko rwazibonera ko uburenganzira Nyirajyambere afite muri iki gihe kuri ubu butaka, nta shingiro bufite kuko cyamunara yabayeho itigeze inamenyeshwa Nibamwe, n’itambamira yatanze (ritari na ngombwa kubera iby’uru rubanza ntibyamurebaga) rikaba ryarimwe agaciro ku mpamvu z’uburiganya.

Bizeye kuzahabwa ubutabera

Umunyamakuru waVirunga Today yabajije uyu muvandimwe wa Nibamwe icyizere babona cyo kuzabona ubutabera nyuma y’imyaka 5 irenga basiragira mu nzego z’ubutabera ntibigire icyo bitanga maze amubwira ko hari icyizere gihari kandi ko inzira barimo n’ubusanzwe zibaha andi mahirwe yo kuzahabwa ubutabera busesuye.

Yagize ati: Ikintu cy’ingenzi twari dukeneye ni icyemezo cyo mu bunzi kigaragaza ko nta rubanza twigeze duhuriramo na Norbert kandi ko nta nayandi masano azwi ku mugaragaro mukecuru afitanye na Kadirigi yatuma hatezwa cyamunara ubutaka bwe ngo ngaho hararangizwa urubanza yatsinzwe, ubwo ibi byakozwe, mureke dutegereze ibindi bizavugirwa mu iburanisha ndetse n’imyanzuro izava muri iri buranisha, wibuke kandi ko ubu tunafite n’andi mahirwe yo kuzajya hariya bita mu karengane ku rwego rw’umuvunyi, ubwo ibyo kuburanisha uru rubanza bizaba birangiye.

Twabibutsa gusa ko mu mwaka wa 2022, ubutaka bwa Nibamwe Marita bungana na metero kare 1713, bwatejwe cyamunara na Nyakwigendera Me Mukeshimana Juliette, ngo harangizwe urubanza rutigeze rugaragara mu bitabo by’abunzi, Uwitwa Norbert yatsinzemo uwitwa Kadirigi; udafitanye isano izwi na Nibamwe Marita.
Kuva icyo gihe kugeza ubu uyu mukecuru yambuwe uburenganzira ku butaka bwe bwari busanzwe bumutunga, ubutaka kuri ubu bufite agaciro k’arenga miliyoni 5..

Inkuru bifitanye isano:

Gataraga-Affaire ya cyamunara y’ubutaka bwa Marita: Virunga Today yagiriye inama Marita kwitabaza RIB ngo hakurikiranwe Norbert ku bwo kwihesha umutungo we ku bw’uburiganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *