Politike

Kwibuka32-Musanze: Kwibuka ni ugusubiza agaciro n’icyubahiro abacu bambuwe n’inkoramaraso : Ministre Marizamunda Juvenal

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 15/04/2025 na Ministre w’ingabo z’igihugu akaba n”imboni y’akarere ka Musanze, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’uturere twa Musanze na Gakenke hibukwa abatutsi biciwe ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri, ubu hakaba hari urwibutso rushyinguwemo imibiri y’abatutsi irenga 800.

Ministre Marizamunda Juvenal yahereye ku byabaye ku batutsi bavanywe kuri sous prefecture ya Busengo bakaza kwicira muri Cour d’appel ya Ruhengeri maze agaragaza ko ibyabaye  ari ibintu bigoye kumva muri uru Rwanda.

Yagize ati: ‘’ Nk’uko mwabyumvise mu buhamya abantu bavanywe i Busengo naho bahageze bigoranye mu minsi mike bamaze nabyo bibagoye bakazanwa aha babeshywa kuzacungirwa umutekano ndetse bakazahungishwa ariko mu minsi mike bamaze hano bicishijwe inzara barangije baza kwicwa urw’agashinyaguro, abayobozi barebera, inzego zose zirebera, mu by’ukuri ni ubuhamya ni inzira, ni ikintu kigoye kumva ko cyabaye muri iki gihugu’’.

Ministre yakomeje avuga ko ibyabaye bigaragaza amateka ashariye iguhugu cyacu cyanyuzemo tukaba tugomba kuyakira gutyo kandi tugaharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Mu ijambo rye kandi Ministre yavuze ko iki ari igihe cyo kugaruka  kuri ayo mateka ashariye igihugu cyanyuzemo kuva abakoloni bacinjiramo bagasenya ubumwe bwarangaga abanyarwanda,  bagasenya bwa butabera kugeza igihe bigeze kuri Genocide yakorewe abatutsi.

Yagize ati: ‘’Nk’uko babibasobanuriye abanyarwanda bari basangiye igihugu, basangiye umuco ururimi n’ Imana y’ I Rwanda dusangiye indangagaciro na za kirazira ibyo byose abakoloni baraje barabishwanyaguza baturemamo ibice”

Yakomeje avuga kandi ko nanone umwanya nk’uyu ari wo kugaruka kuri plitiki mbi yimikaje urwango n’amacakubiri byaranze ubutegetesi  bwa Repubulika ya mbere na Repubulika ya kabiri.

Yagize ati: ’’ Murabizi mu mateka y’ U Rwanda kuva muri 1959 ubutegetsi bubi bwakanguriye abahutu kwanga abatutsi, baricwa barameneshwa bahunga igihugu abasigaye baratotezwa nk’uko mwagiye mubikurikira ndetse bimwa uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho mu mahoro, kwiga kubona akazi n’ibindi, maze politiki mbi y’ironda bwoko n’ironda karere n’itonesha bihabwa intebe.”

Ministre Marizamunda yahise agaruka ku byabaye mu mwaka wa 1994 muri aya magambo:
Muri 94 umugambi wo gutsemba abatutsi bose mu gihugu washyizwe mu bikorwa mu gihe cy’amezi 3 aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe batigizemo uruhare. Amahanga yatereranye u Rwanda, bituma umuryango wa FPR, ukoresheje ingabo zayo RPA bafata icyemezo cyo kurwanya abicanyi bahagarika Genocide ndetse nyuma yo kuyihagarika batangiza gahunda yo kuzahura igihugu no kucyubaka.

Ministre yakomeje abwira abari bitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari igikorwa kireba buri munyarwanda kuko ari amahitamo yabo bakaba barabishyize no mu itegeko nshinga ryabo, yongera no kugaruka ku kamaro ko kuwibuka.
Yagize ati:”Ni igikorwa kidufasha gusubiza amaso inyuma tugasobanukirwa n’ayo mateka ashaririye, tugasobanukorwa neza ko Genocide yakorewe abatutsi atari ikiza cyagwirirye U Rwanda , ko ari umugambi wacuzwe, ushyirwa mu bikorwa usasiwe n’ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yabibwe mu banyarwanda mu gihe cy’imyaka myinshi. Kwibuka ni umwanya wo kuzirikana aho U Rwanda rwavuye naho rugeze tukiyemeza ko ibyababaye bitazongera kubaho ukundi.

Ministre yavuze kandi ko nubwo hamaze guterwa intambwe mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ingengabitekerezo ya Genocide ikigaragara, ababaswe nayo ibikorwa byabo bikaba  bigaragara mu kugoreka amateka, kwibasira abacitse ku icumu birimo ubwicanyi kwangiza imitungo yabo, imvugo zisesereza guhakana no gupfobya Genocide yakorewe abatutsi,  gukwirakwiza ingegabitekerezo ya Genocide  cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambuga.
Arangiza ubutumwa bwe Minitsre yagize icyo asaba abari aho agira ati:’Twese turwanye abahakana bakanapfobya Genocide, turwanye ingengabitekerezo yayo n’abayikwirakwiza, dushyire imbaraga hamwe mu kubaka U Rwanda twifuza rubereye abanyarwanda bose.

Umwe mu myihariko  ya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ugereranije ni izabaye ahandi ku Isi nuko yateguwe na Leta ubwayo, igashyirwa mu bikorwa mu gihe gito cyane (iminsi 100), ikica Abatutsi barenga miliyoni mu buryo bateguwe neza, kandi igakorwa n’abaturage basanzwe babishishikarijwe  n’inzego z’ubutegetsi.  Ibyabaye kuri Cour d’Appel ya Ruhengeri akaba ari urugero rufatika rwaho inzego zinyuranye zirimo iza prefecture na s/ prefecture, iza makomini, ubuyobozi bw’sihyaka MRND ndetse n’inzego za gisirikare zahuriye mu mugambi wo kurimbura inzirikane z’abatutsi zari zituye muri Prefecture ya Ruhengeri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *