Nyabihu-Shyira: Ubuyobozi bwajugunye hanze abo mu mudugudu wa Kazirankara, buvunira ibiti mu matwi bwanga kwitaba itangazamakuru
Iyi ni inkuru ibabaje yahitishijwe kuri Radiyo Musanze muri iki gitondo cyo kuwa 30/04/2026 mu kiganiro Umuti ukwiye. Muri iyi nkuru ya Robert na Media humvikanye abagabo n’abagore bo mu mudugudu w’icyitegererezo uherereye mu murenge wa Shyira akarere ka Nyabihu, binubira ko bahora basabwa kwimuka, basabwa kuzinga akarago, ibibazo bihari ntibibonerwe umuti kandi byose biba byatanzweho umurongo n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu.
Basabwe kuva mu manegeka ya Kazirankara, babwira ko utazabikora bazamuvuna umugongo
Gusa kuva mu mwaka wa 2022, uyu mugudu watangiye kwibasirwa n’ibiza cyane cyane umugezi wa Kazirankara. Uyu mugezi umaze imyaka irenga 5 wuzura, ukarenga inzira yawo, utembana urwondo n’amabuye mu ngo , maze hakangirika imirima n’ibikorwaremezo.
Iki kibazo cy’ibi biza byakomeje kwibasira abatuye uyu mudugudu nicyo cyatumye akarere gafata icyemezo cyo kwimurira uyu mudugudu ahandi hantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, ibigendanye n’iyi yimurwa akaba aribyo iki kiganiro cyagarutseho.
Nk’uko byavuzwe muri iki kiganiro, gahunda yo kwimura abatuye Kazirankara yatangiye mu mwaka wa 2024, ariko ntabwo abaturage bose bahise bimurwa, hari imiryango 24 byabaye ngombwa ko ikodesherezwa inzu zo guturamo muri Centre ya Vunga. Ikibazo cyaje kuvuka nuko kugeza ubu akarere ka Nyabihu kanze kubahiriza amasezerano kari karagiranye na bene amazu, none ubu abari bacumbikiwe bakaba barirukanywe babura aho berekeza bisubirira muri ya mazu y’amanegeka.
Umwe mu bari batuye muri uyu mudugudu ibyababayeho yabivuze muri aya magambo: ” Baje badukura mu mazu yacu bavuga ngo nitwimuke mu manegeka,, badukangisha ko uzatinda kuvamo bazamuvuna umugongo, none dore n’amazu badukodeshereze banze kuyishyura, nta handi twakwerekeza, dusubiye mu nzu zacu, ntabwo ibiza biguruka.”
Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Shira bubivugaho maze umwe muri aba baturage asubiza muri aya magambo; ” Nubu Gitifu w’umurenge turahuye twamubwiye ikibazo ntacyo agikozeho yewe hari n’umuturage wigeze kumubwira ko hari ibyo atumva muri iki gikorwa amusubiza ngo icyo atumva ni igiki, ngo ko aya amazu tari ayabo ko ari aya Leta”.
Umunyamakuru kandi yahaye mikro umwe muri ba nyiri amazu amaubaza impamvu batakwihanganira bagenzi babo, undi amusubiza ko bitashoboka muri aya magambo: ” Aya mazu twayubatse ari business, ntabwo twakomeza gutegereza kandi akarere katanatwegera ngo kadusobanurire impamvu katubahiriza ibyo kiyemeje mu masezerano twagiranye, natwe ubukode buva aha nibwo bwari budutunze twe n’imiryango yacu”.
Abanyamakuru ba Radiyo y’abaturage ya Musanze bamaze iminsi itatu bahamagara abayobozi mu karere bose ngo cwe
Ikindi gisa n’icyateye umujinya abakurikiye iki kiganiro (bagaragaje igihe batangaga ibitekerezo) nuko na mbere yo gutangira iyi nkuru kuri antenne za radiyo y’igihugu, abanyamakuru babanje kwisegura basobanura ko nkuko umwuga w’itangazamakuru ubibategeka, bamaze iminsi hafi itatu bahamagara mu karere ka Nyabihu, ngo bababaze ibijyanye n’iki kibazo, ariko nta numwe muri aba bayobozi ngo washatse kwitaba iyi telephone.
Nubwo aba banyamakuru batatanze urutonde rw’abavuniye ibiti mu matwi bakanga kwitaba, birumvikana ntihaburamo Meya w’Akarere kuko birazwi ko ariwe ibibazo nk’ibi bikoemeye mu karere ariwe bibazwa, cyangwa se visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Iyi myitwarire y’aba bayobozi niyo yakomeje kunengwa n’aba banyamakuru, bemeza ko akarere ka Nyabihu ariko gafite uyu mwihariko kuko nk’ibibazo by’amazi byavuzwe mu karere ka Burera, Meya Solina ubwe yasabye umurongo kuri Rdiyo ahumuriza abaturage ndetse no ku bijyanye n’ikibazo cy’igwingira mu Karere ka Gicumbi, ngo Meya Nzabonimpa yiyiziye ubwe kuri Radiyo Musanze gusobnaura imitere y’iki kibazo.
Ntibatinyuka guhinguka kuri Radiyo
Umwe mubatanze igitekerezo muri iki kiganiro yavuze ko ibyo abayobozi bakoze byo kwanga kwitaba umunyamakuru bikwiye kandi ko nawe aribo atari bubitinyuke.
Yagize ati:’‘ Ibyo bakoze byo kutitaba nibyo, nanjye ari njye sinakwitaba, kuko nta bisobanuro bari bubone byo guha abakurikira iyi radiyo, bakoze amakosa, bimura abaturage, bababeshya kubakodeshereza amazu, banga kwishyura abo bagiranye amasezerano, none dore aba baturage bongeye kuzinga akarago, nanjye ndi bo sinakwitaba rwose.”
Muri Virunga Today naho tubona ibyakozwe n’akarere ka Nyabihu ari agahomamunwa, twongera kwibaza ku mikorere y’urwego rushinzwe imibereho myiza mu karere.
Aba bayobozi bo muri uru rwgo bari bakwiye kumenya ko mubikinishwa ubuzima bw’abaturage butarimo. Kwimura abaturage ni umushinga wakagombye kwitonderwa ugashakirwa amafranga hakiri kare aho gufata abaturage ukajugunya, ntiwongere gutekereza ku burenganzira bemererwa n’amategeko bwo kugira icumbi, amasezerano wagiranye n’aba bacumbikiye ukayirengaho kugeza naho bafashe icyemezo cyo kwirukana abavandimwe, abaturanyi babo kubera ko nabo bavuga ko nta yandi mahitamo bagira, bikarangira ba baturage basubiye mu manegeka wari wakoreye umushinga ubakura mu kaga.
Haribazwa rero icyabuze ngo aba bayobozi begere bene amazu ngo baumvishe ko byashoboka kwihanganira bagenzi babo mu gihe runaka, niba koko hari ibibazo byavutse amafranga agatainda dore ko no muri iki kiganiro byavuzwe ko ari ikibazo cya banki cyatumye aya mafranga atinda.
Haribazwa none uko byagendekera aba bayobozi aba baturage basubiye mu mudugudu w’ibiza baramutse bagezeyo ibiza bikaduka bakaba bahagirira andi makuba, cyane ko turi mu bihe by’imvura y’itumba.
Tubabwire kandi ko muri iki kiganiro, aba banyamkuru bongeye kwamagana abo bose bakomeje guhutaza umuturage, abamufata nk’icyo imbwa igaye, muri bo hakaba havuzwe ibitaro bya Ruhengeri, aho aba banyamakuru bemeje ko iri hutazwa n’ihohoterwa kuri ibi bitaro babyiboneye igihe hari igikorwa cyo kwimura abarwayi muri ibi bitaro.
Koko rero nk’uko byemejwe n’aba banyamakuru, ngo abarwayi benshi bategetswe barategetswe guhagarara kandi indwara bafite zitabibemerera, abandi bakangishwa kwakwa utu nimero two kwivurizaho niba bakomeje kugira imyitwarire yabateza itangazamkuru ryari ryatumiwe muri iki gikorwa.

