Breaking news: Ikinyamakuru Karibu Media cyasezeranije abasomyi baco, uruhererekane rw’inkuru ku bujura bubera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
Iki ni icyemezo ubuyobozi bw’iki kinyamakuru gifite icyicaro mu karere ka Burera bwashyize ahagaragara mu nkuru yacyo yasohotse kuri uyu wa gatatu taliki ya 27/05/2026 ifite umutwe ugira uti : ”Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA’, uravugwa no mu bihayimana”.
Rugikubita bisa naho ibivugwa muri iyi nkuru ngufi byahise byibazwaho byinshi dore ko aho kugira ngo iyi nkuru imare amatsko nk’uko bisanzwe bizwi mu mwuga w’itangazamkuru, ahubwo yarushijeho gutera urujijo n’amatsiko ku barangije kuyisoma.
Inkuru ubwayo itangira igaragaza urwego irimo. Umunyamakuru Maniragaba Ladislas akaba na Nyiri iki gitangazamakuru yagize ati:”Muri gahunda yacu “Gushyira ahagaragara ‘Ku karubanda.’”, abakomeje kwigwizaho imitungo ariko ntibabe bashobora kugaragaza cyangwa ngo basobanure aho bayikuye “Enrichissement sans cause ‘injustifié’.” Tubigarutseho.
Uyu munyamakuru yakomeje yibutsa abasomyi ko ubwo yaherukaga kugaruka kuri bene ibi bikorwa, yabagejejeho ibyo ikinyamakuru cye cyatangarijwe n’abaturage bo mu mirenge ya Gahunga, Ruagarama na Cyanika bakigaragarije urutonde rw’abigwijeho imitungo irimo ubutaka batunze ariko badashobora kugaragaza inkomoko yayo, ko rero igihe kigeze ngo avuge no kuri ubu bujura bwatahuwe muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.
Uretse iyi nkuru yibukije abasomyi bayo, bisanzwe bizwi ko ikinyamakuru Karibu Media, muri gahunda yaco yise ” Umugambi mubisha wa NDI UMUJURA ( inyito itaravuzweho rumwe) yakomeje gushyira ahagaragara ibikorwa bitemewe bikorwa mu nzego zinyuranye mu karere ka Burera byimikaza ruswa, ubujura, guhohotera abaturage n’ibindi, akaba ari inkuru zakomeje kuranga iki kinyamakuru kitaramara imyaka 2 gishinzwe.
Ku byerekeranye n’ubu bujura bukorerwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Ladislas yemeza ko muri Karibu Media babuteye imboni ku bw’amakuru bahawe aturuka hirya no hino, kandi ko uretse n’ayo makuru hari ibaruwa bagenzi be b’abanyamakuru baheruka kwandikira Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bamugezaho iki ibazo.
Avuga kuri aya makuru bakuye ahantu hanyuranye yagize ati:” Nk’uko byemezwa n’abahaye amakuru Karibumedia, ngo “Bamwe mu bapadiri bo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bigwijeho imitungo itagira ingano”. Bayanditse ku bavandimwe babo, ubu bayiryoshemo. Amafaranga asagutse bayarihiramo amashuri ahenze inshuti n’abavandimwe babo, iyo za Burayi.”
Asoza inkuru ye, Ladislas yabwiye abamukurikira ko mu kinyamakuru cye bafite kopi y’ibaruwa yavuzwe haruguru kandi ko mu rwego rwo kubaha amakuru asesenguye, bazahuza ibivugwa muri iyi baruwa n’amakuru bakuye hirya no hino, byose bikazagezwa ku basomyi mu nkuru z’uruhererekane, yise ” En series”.
Bamwe mu basomye iyi nkuru, babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko batunguwe no kubona umutwe w’iyi nkuru ariko wasoma inkuru yose, ntubonemo amakuru y’ingenzi ku bijyanye n’ubu bujura buvugwa mu mutwe w’iyi nkuru.
Umwe muri bo yagize ati :” Abanyamakuru hari igihe mudutera urujijo mu nkuru zanyu, bikaba ahari ari bya bindi by’utera ibuye mu gihuru, ashaka kumenya ikiri buvumbukemo, ntabwo mbona impamvu uyu munyamakuru atahise adutangariza ibivugwa muri iriya baruwa kandi wumva ayifitiye kopi, kandi buriya wasanga aduteye amatsiko tugategereza inkuru, tugaheba, cyaba ari ikibazo gikomeye.”
Abajijwe niba we hari ikintu yaba azi kuri ubu bujura, uyu yashubije ko ibintu by’abapadiri bigirwa ibanga rikomeye ku buryo byanatunguranye kubona uyu munyamakuru atinyuka gukomoza kuri iki kibazo.
Yagize ati: ” Twese dutegereje n’amatsiko menshi ibizatangazwa n’uyu munyamakuru kuko ubundi kuva na kera na mbera, ibintu byo mu gipadiri, bimenywa na ba padiri na Musenyeri wabo, twe badusaba amaturo tukayatanga, tugasabwa gutanga n’amdi maturo arimo nk’iryo gushimira, ibindi ntawe ujya abyitaho, reka dutegereze ibizatangazwa na kiriya kinyamakuru.”
Tubawire ko ariko atari bwo bwa mbere itangazamakuru rikomoza kuri ibi bibazo by’imicungire y’umutungo ivugwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, kuko nko mu nkuru yayo umwaka ushize, ikinyamakuru Virunga Today cyatangaje inkuru y’ibura ry’amafranga agera kuri miliyoni 400 yari agenewe inyubako y’ubucuruzi irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze, ariko kugeza n’ubu ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri nta kintu buravuga kuri iyi nkuru.


Inkuru ya Karibu Media ku bujura bwo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
