Amajyaruguru: Abataranyuzwe n’igiciro cy’urugendo Musanze-Butaro baracyategereje igisubizo cya RURA
Ukwezi kwararangiye, abagera kuri 15 bavuze ko bakoresha umuhanda Musanze-Butaro bandikiye Umuyobozi w’ Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, ngo bamusabe ibisobanuro ku mpamvu igiciro cy’urugendo Musanze-Butaro cyazamuwe bidakurikije amabwiriza RURA yari iheruka gutanga ubwo hatangazwaga ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu.
Abanditse iyi baruwa basobanuriye Umuyobozi wa RURA ko ukurikije igiciro fatizo cy’amafranga 41.58 kuri buri kilometero cyaherukaga gushyirwaho , igiciro cy’urugendo muri uyu muhanda ufite uburebure bungana na kilometero 47.9 kitagombye kurenga amafranga 1 995, ko rero bakeneye kumenya impamvu iki giciro cyazamuwe kigashyirwa ku mafranga 2 573, ni ukuvuga inyongera y’agera kuri 578.
Magingo aya rero, nyuma y’iminsi irenga 34 iyi baruwa yanditswe, nta gisubizo irahabwa, hakaba hibazwa icyabuze ngo ihabwe igisubizo dore ko yananyujijwe mu nzira zisanzwe zizewe ( email).
Umwe mubashyize umukono kuri iyi baruwa yabaye nk’uwirema agatima, yizera ko bazahabwa igisubizo muri aya magambo:” Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwimakaje imiyoborere myiza, nta kuntu byakumvikana rero ukuntu ibaruwa twanditse ikomoza ku kibazo kiriho yakwimwa igisubizo, reka tubagaye guhera, twoye kubagaya gutinda.”
Undi we ariko suko abibona, asanga ubuyobozi bwa RURA bushaka gukwepa ikibazo gifite ishingiro, ihisubizo ubwacyo kikaba cyaratinze.
Yagize ati:” Niba ntibeshye amabwiriza avuga ko nta baruwa yakagombye kurenza iminsi 8 idahawe igisubizo, keretse hari impamvu zumvikana. Hano ho izo mpamvu bisa nkaho ntazo kuko ibyo kuba iki giciro cyarazamuwe bidakurikije amabwiriza ni uruca abana, hakenewe kumenya rero izo mpamvu, nibazivuge rero cyangwa bareke kubica iruhande bemere ko bibeshye mu kubara iki kiguzi, bakosore aho kugira dukomeze gukorerwa ubujura ku manywa y’ihangu.”
Ku kibazo cyo kumenya ibyazakurikira ibaruwa yabo idahawe igisubizo, uyu yashubije ko hazakurikizwa inzira zisanzwe zizwi mu myandikiranire ( correspondance) kugeza igihe ikibazo cyabo kibonewe igisubizo.
Yagize ati: “Nk’uko nawe ubizi, ibijyanye no kugenzura politiki n’imikorere y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, bibarizwa muri Ministere y’ibikorwa remezo, MININFRA, RURA niba idashoboye kutubonera igisubizo ku mpamvu zayo, ndumva ntacyabuza abagifite iki kibazo kugana iyi ministere dore ko twabageneye na kopi y’iyi baruwa. Birumvikana ko atari mININFRA yagombaga kudusubiza ariko ni nk’integuza twatanze kuri iyi ministere, byanze bikunze nabo iki kibazo kirabareba, dukeneye ko bazagitangaho umucyo, igihe RURA yaba iruciye ikarumira.”
Tubabwire ko aho bigeze benshi mu bakoresha uyu muhanda wa Musanze-Butaro basa nabarangije kwiyakira ku bijyanye n’iki giciro aka wawundi ubuze uko agira uhitamo kugwa neza, ku buryo n’iki gikorwa cya bagenzi babo cyo gusaba ibi bisobanuro bakaba nta cyizere na mba bagifite ko cyatanga umusaruro, ibi byose kubera ko nabakogombye kubakorera ubuvugizi batereye iyo.
Tubabwire kandi ko uretse kuri uyu muhanda wa Musanze-Butaro igiciro fatizo kitigeze cyubahirizwa, hari n’indi mihanda nk’uwa Musanze-Vunga, uwa Base-Butaro nayo byagenze gutyo, gusa iyi yo ntiratunganywa neza ngo ishyirwemo kaburimbo mu burebure bwayo bwose, cyangwa se ngo ihoremo urujya n’uruza ruhagije rw’abantu nk’uko bimeze ku muhanda Musanze-Butaro.
