Politike

Musanze: Abatuye n’abafite ibikorwa binyuranye mu mujyi wa Musanze, bahawe amabwiriza mashya ajyanye n’imyubakire mu mujyi no mu nkengero zawo.

Ni amabwiriza yatangiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Musanze bwari buhagarariwe na Visi Meya ushinzwe iterambere mu by’ubukungu n’abatuye umujyi wa Musanze biganjemo abafite inyubako mu mujyi wa Musanze n’abandi barebwa n’ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyo cy’umujyi wa Musanze.
Ni inama yateranye kuri uyu wa kane taliki ya 18/06/2026, ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zinyuranye ariko iy’ingenzi akaba yari iyo kugeza ku bitabiriye iyo nama amabwiriza mashya ajyanye n’ishyirwa mubikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’akarere ka Musanze.

Ku nkengero y’imihanda Musanze-Byangabo, Musanze-Gahunga, Musanze-Kinigi, kuva ubu hemerewe gusa kubakwa amazu ageretse gatatu

Nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabitangarijwe na bamwe mu bafite amazu y’ubucuruzi ahitwa i Yaounde/Musanze bari bitabiriye iyi nama, ngo bimwe mu by’ingenzi babwiwe muri iyo nama, nuko kuva ubu amazu yemewe kubakwa mu nkengero z’imihanda yinjira mu mujyi wa Musanze ari amazu ageretse gatatu, amazu asanzwe ategetswe kubakwa mu gace ka master plan y’imijyi cyiswe C1.

C1 ni agace kiswe ak’ubucuruzi buvanze, hateganyirijwe ibikorwa by’ubucuruzi no gutura  mu nzu zimwe, Inzu zigomba kuba zigeretse nibura  3 kandi zishobora kuba zifite ubucuruzi hasi, hejuru hakaba ibiro cyangwa amazu yo guturamo.
Mu bice byari bisanzwe bibarizwamo aka gace mu mujyi wa Musanze, hakaba harimo uduce twegereye imihanda minini ya kaburimbo ku murambararo wa metero 100.

Aya makuru akomeza avuga ko ibice by’imihanda birebwa n’iki cyemezo, ari igice cya Musanze-Byangabo ku muhanda Musanze-Rubavu, igice cya Musanze-Kinigi ku mihanda yombi ya Musanze-Kinigi (harimo Musanze-Kinigi unyuze kuri Ines), igice cya Musanze-Gahunga ku muhanda Musanze-Cyanika ndetse n’igice cy’umuhanda cya Musanze-Nyakinama ku muhanda Musanze-Vunga.

Imyaka 5 yo kuvugurura inyubako cyangwa kuzisimbuza 

Abahaye amakuru Virunga Today bayibwiye ko muri iyi nama, babwiwe ko batangira kwitegura gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iki cyemezo, bityo ko kuva ubu nta muntu ufite inzu muri kariya gace uzongera guhabwa uburenganzira bwo kuvugurura cyangwa kubaka inzu uretse guhindura igisenge cy’inzu kandi ko mu myaka 5 iri mbere, ni ukuvuga mu mwaka wa 2031, izi nzu zose cyane cyane iziherereye kuri Kaburimbo zaba zarangije guhindurwa zubahirije ibisabwa amazu yo mu gace ka C1.

Umunyamakuru yashatse kumenya birambuye ibyerekeranye n’iki cyemezo abaturage bemeza ko cyabatunguye maze mu butumwa bugufi asaba Visi Meya wayoboye inama kumubwira niba amakuru yahawe n’abaturage ari impamo undi amusubiza ko ari mu butumwa hanze, ko ibi bisobanuro yabisaba umuyobozi ufite mu nshingano ze imiturire mu karere ntibyaza gushoboka kubera impamvu uyu muyobozi  yasobanuriye umunya makuru.

Gusa umunyamakuru yashoboye kuvugana na bamwe bakurikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze, bamubwira ko iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’ U Rwanda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imyubakire mu mujyi no mu nkengero z’umujyi wa Musanze, ukomeje kurangwamo ibikorwa by’ubukerarugendo byo mu rwego rwo hejuru.

Aba bahaye amakuru Virunga Today bayibwiye rero ko  ku bw’ibyo, hashyizweho itsinda rishinzwe gukurikirana iki gikorwa gikuriwe na Ministere y’ibikorwaremezo rikaba rigizwe kandi na Ministere y’ingabo, Police y’igihugu na RIB ndetse  n’Ubiyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bwa Virunga burizeza abasomyi ko mu nkuru zitaha buzabagezaho mu buryo burambuye ibijyanye n’aya mabwiriza mashya y’imyubakire mu mujyi wa Musanze.

Uduce twa C1 muri master plan y’akarere ya karere ka Musanze, twari dusanzwe duherereye mu mujyi no mu nkengero z’imihanda yinjira mu mujyi.

Biteganyijwe ku mu myaka itanu iri mbere, aya mazu yose aherereye ahitwa i yaounde, azaba yamaze gusimbuzwa ageretse gatatu bijyanye n’agace ka C1, izi nyubako ziherereyemo

Musanze: Kuvugurura Umujyi birongera icyizere ku bateganya guhanga ...

 Muri icyo gihe kandi imirimo yo kuvugura inyubako z’umujyi wa Musanze zigeze muri phase ya 3

Ihere ijisho ubwiza bw’Umujyi wa Musanze mu masaha y’umugoroba (Amafoto ...

Ifoto ya Kigali Today igaragaza kamwe mu duce tw’umujyi wa Musanze mu gihe cy’ijoro

getlstd_property_photo

MusanzeUmujyi w’ubukerarugendo: Classic  Resort Lodge  Musanze ni Hotel y’inyenyeri 4 iherereye mu nkengero z’Umujyi

Musanze: Umujyi w’Ubukerarugendo wo kwitega mu Cyerekezo 2050 - Kigali ...

Igishushanyo kigaragaza kamwe mu duce tw’umujyi wa Musanze, mu mwaka wa 2050

Abitabiriye inama bahaye Virunga Today amakuru y’ibanze ku nama bitabiriye, ihitamo kwaka ibisobanuro byimbitse Visi Meya wayoboye inama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *