Musanze: Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa byengwa mu buryo butemewe, hatekerezwa ku icibwa burundu ry’ibinyobwa bya gakondo birimo inzagwa, ikigage n’ubushera
Ubu busabe bw’ubuyobozi bw’Akarere bukubiye mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gatanu taliki ya 11/07/2026, rigashyirwaho umukon0 na Meya Nsengimana Claudien.
Itangazo ritangira ubuyobozi bw’akarere bukangurira abaturage bose kwirinda kunywa ibinyobwa bidateguranye isuku cyangwa bikorerwa ahantu hatazwi kandi hadakurikiza amabwiriza y’isuku n’isukura.
Nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere bukomeza bubisobanura, ngo ibi ni ukubera ko ibinyobwa bidasukuye bishobora gukwirakwiza indwara ziterwa n’umwanda bikaba byashyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga.
Aha niho ubuyobozi buhera busaba abatuye aka karere ibi bikurikira:
- Kunywa ibinyobwa bikorerwa ahantu hujuje ibisabwa by’isuku kandi byemewe n’inzego zibishinzwe;
- Kwirinda kugura cyangwa kunywa ibinyobwa bikorwa mu buryo bitemewe cyangwa ahantu hadakurikiza amabwiriza y’isuku;
- Kugenzura ko ibinyobwa bipfunyitse bifunze neza kandi ko bitarangije igihe cyo kubikoresha;
- Gutanga amakuru ku nzego z’ibanze cyangwa iz’ubuzima igihe babonye ahakorerwa cyangwa ahacururizwa ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’ababikoresha mu kaga.
Itangazo rirangiza ryibutsa abatuye akarere ka Musanze ko kurinda ubuzima ari inshingano za buri wese, ko ku bw’ibyo hakenewe ubufatanye ngo habungwabungwe ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo, hirindwa ibinyobwa bidateguranye isuku ari nako hubahirizwa amabwiriza y’isuku n’isukura.
Ibinyobwa bya gakondo mu birebwa n’iri tangazo
Ukurikije ibikubiye muri iri tngazo, ubona ko byanze bikunze mu binyobwa birebwa n’iri tangazo harimo ibinyobwa byiswe ibya gakondo bisanzwe byengerwa hirya no hino mu karere cyangwa bikagemurirwa abatuye akarere ka Musanze. Muri ibyo twavuga uru rwagwa rwengwa mu bitoki, ikigage cyengwa mu masaka ndetse n’ubushera nabwo butunganywa mu gihingwa cy’amasaka.
Koko rero ibi binyobwa ubona ko muri iri tangazo ari byo bikomozazwaho muri iri tangazo, ko bigomba gucibwa kubera ko:
- Byengerwa ahantu hatazwi neza, bivuze ko aho byengerwa bitazwi niba hujuje ibisabwa bigendanye n’isuku, ibi bisabwa bikaba ubusanzwe bigomba kugenzurwa no kwemezwa n’inzego zibishinzwe;
- Ibi binyobwa ntabwo bipfunyitse ngo bibe binafunze neza (des boissons emballées et hermétiquement fermées ), nta nubwo yemwe ababyenga bagaragaza igihe ntarengwa cyo kubikoresha.
Iri tangazo rero rijye naho rikurira inzira ku murima, abakomeje gusaba ko inzoga ziswe iz’inkorano zatandukanywa n’inzoga za gakondo, bisanzwe bizwi ko zengwa hadashyizwemo ibindi binyabutabire ( produits chimques) bityo ngo zikaba zafatwa nk’aho zifite ubuziranenge, zikaba zakomorerwa.
Tubabwire ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ikibazo cy’inzoga n’ibinyobwa bidasukuye ari “icyorezo mu bindi,” nyuma y’uko bimaze guhitana abantu 44 mu Rwanda kugeza muri Kamena 2026. Ministre yasabye abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku babikora n’ababicuruza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, akaba yarongeye gusaba abanyarwanda kwitwararika cyane muri ibi bihe by’impeshyi birangwa n’ubukwe bwinshi, avuga ko hagiye gushyirwaho ingamba zihariye zo kugenzura ibinyobwa bikoreshwa mu bukwe no mu birori kugira ngo hirindwe inzoga zitujuje ubuziranenge.
Bamwe mu baganiriye na Virunga Today nyuma yo kubona iri tangazo bayibwiye ko guca burundu izi nzoga zari zisanzwe zimenyerewe n’abanyarwanda bizagorana kandi ko abari basanzwe bazikoresha bazahitamo gukoresha inzira za magendu kugira ngo bazibone. Aba kandi babona ko byaba byiza Leta ishatse uburyo bwo gusimbura ibi binyobwa ( produits de substitutions), hakaboneka ibindi bifite ubuziranenge ariko bidahenze, byashobora kugurwa n’abafite ubushobozi buke.


Leta ikwiye gushaka icyasimbura izi nzoga za gakondo zitizewe kuko si buri wese wakwigurira bene izi nzoga zipfunyitse kandi zifunze neza.

Ministre Nsanzimana yavuze ko muri bihe by’impeshyi birangwa n’ubukwe bwinshi, hagiye gushyirwaho ingamba zihariye zo kugenzura ibinyobwa bikoreshwa mu bukwe no mu birori.

![]()
Abahinzi barataka ibihombo bikomeye kubera ihagarikwa ry’icuruzwa ry’ikinyobwa cy’urwagwa


Hari abakomeje kwmeza ko urwagwa rwo mu nganda ruhenze kandi ko utarugereranya na butunda nyarwanda.
Itangazo ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze

