Politike

Ubuzima: Hagaragaye inyandiko izajya ishyirwaho umukono n’uwateguye ibirori, akiyemeza kubahiriza amabwiriza y’umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa azakoresha

Ni inyandiko ifiie ibirango by’akarere ka Ruhango ho mu Ntara y’Amajyepfo ariko abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, bakaba bemeza ko iyi nyandiko ishobora kuba iri mu ngamba ziherutse guteguzwa na Ministre w’ubuzima,  hagamije guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa n’ibinyobwa bidasukuye we afata nk’icyorezo mu bindi.

Ibiribwa bizategurwa kandi bitangwe na hotel, motel cyangwa restaurant yemewe kandi yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha,  ibinyobwa  bigomba kuba bipfundikiye cyangwa biteguwe  mu buryo buzwi neza n’ubuyobozi.

Ibi ni iby’ingenzi mu bikubiye mubyo twakwita amasezerano agomba gusinywa hagati y’utegura ibirori n’ubuyobozi bw’ifasi izakorerwamo ibi birori.

Iyi nyandiko ubwayo itangira igaragaza umwirondoro w’uzakoresha ibi birori, ubwoko bw’ibirori, n’aho bizabera, hanyuma hagakurikiraho ibyo uruhande ruzakoresha ibirori rwiyemeje.

Ibyo ni ibi :

  1.  Ku bijyanye n’ibiribwa bizakoreshwa mu birori, bizategurwa kandi  bitangwe na hotel, motel cyangwa restaurant yemewe kandi yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha;
  2. Ku bijyanye n’ibinyobwa byo mu birori, bigomba kuba bipfundikiye kandi byujuje ubuziranenge cyangwa biteguwe  mu buryo buzwi neza n’ubuyobozi;
  3. Nta binyobwa cyangwa ibiribwa bizinjizwa ngo bitangirwe ahabera ibirori bidaturutse ahantu havuzwe hejuru cyangwa bitujuje ibisabwa hejuru;
  4. Gukorana n’inzego zibishinzwe mu gihe cyose hakorwa igenzura ry’ubuziranenge bw’ibinyobwa n’ibiribwa mbere cyangwa mu gihe cy’ibirori.

Ibihano k’uzarenga ku mabwiriza yatanzwe

Iyi nyandiko ikomeza igaragaza ibyo ukoresha ibirori yishingira n’ibyamubaho aramutse abiciye iruhande. Bagira bati:

”Ndemera ko, mu gihe hazaboneka ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitateguriwe cyangwa ngo bituruke kuri hotel, motel cyangwa restaurent navuze, cyangwa ibinyobwa bidapfundikiye, nzabibazwa mkuko amabwiriza abiteganya’.

”Ndemera kandi ko, mu gihe habaye uburwayi cyangwa izindi nagruka zatewe n’ibiribwa , ibinyobwa byinjijwe cyangwa byatanzwe binyuranije n’ibi niyemeje nzabibazwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *