Politike

Rc-Musanze: Habuze uburyo bwo kugeza ibikoresho by’amashanyarazi ku baturage ba Kimonyi bamaze imyaka irenga 40 bayategereje

Mu mezi ashizi, hari abaturage bo mu mudugudu wa Gakoro, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi, ho mu karere ka Musanze bakomeje guhamagara mu buyobozi bwa Virunga Today bayibwira ko muri icyo gihe hatangijwe igikorwa cyo kubaha umuriro w’amashanyarazi, iyi akaba yari inkuru nziza rero kuribo urebye bari bamaze imyaka irenga mirongo ine bategereje aya mashanyarazi, dore ko abaturanyi babo bo mu mudugudu wa bayafite kuva mu myaka ya za 84.

Aba kandi baboneyeho akanya ko gushimira ubuyobozi bwa Virunga Today ku bw’ubuvugizi bwakomeje kubakorera none bikaba bigeze aho nabo iki gikorwa remezo kugezwa muri uyu mudugudu wabo wose.

Icyokora aba bahamagaye muri Virunga Today bavuze ko ikibazo gisigaye ari icy’ingo zigera kuri 50, Visi Meya ushinzwe iterambere mu by’ubukungu yashwishurije ko zitazigera zihabwa umuriro kubera zituye ahagenewe ubuhinzi, hakaba hibazwa niba akarere ka Musanze gateganya kuzabimura bagatuzwa aho bazahabwa ibikorwaremezo by’ingezi by’umuriro n’amazi.

Niba imodoka za REG zitaboneka, habyze imodoka y’akarere cyangwa iya Gitifu w’umurenge ngo ibe yageze cash power n’insinga mu Gakoro

1,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *