Inkongi yo muri Muhabura: Byitezwe ko muri irijoro n’ejo mu ka bwibwi hagabanywa ubukana bwa ya nkongi y’umuriro
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanika bari bitabiriye igikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rigize pariki y’ibirunga y’igihugu riherereye ku kirunga cya Muhabura babwiye Virunga Today ko bigikomeye kuzimya iyi nkongi ko ariko hari amahirwe y’uko muri iri joro abari mu gikorwa cyo guhangana n’iyi nkongi babasha kuyizimya burundu.
Aba bahaye amakuru Virunga Today bayibwiye ko ibi babishingira ku kuba mu gihe cy’ijoro umuriro uba wagabanije ubukana byongeye kandi ubuyobozi bw’akarere ka Burera n’ubw’Intara y’Amajyaruguru bukaba bwongereye ingufu mu gikorwa cyo guhagarika iyi nkongi y’umuriro.
Koko rero aba bahaye Virunga Today bayibwiye ko kuva kuri iki gicamutsi cy’uyu munsi taliki ya 14/08/2026 muri aka gace ka Nyagahinga hatangiye kugera amatsinda anyuranye yiteguye guhangana n’iyi nkongi harimo abasirikare police ndetse n’abacunga gereza bari bambariye guhangana n’iyi nkongi bakaba bahitaga berekeza mu gice cy’ishyamba cyagaragayemo iyi nkongi.
Bisanzwe bizwi ko mu gihe cy’ijoro ipipimo by’ubushyuhe ku habera inkongi y’umuriro bigabanuka ndetse n’umuvuduko w’umuyaga ufasha mu ikwirakwizwa ry’inkongi ugabanuka, igituma hari abemeza ko iri joro rirangira ikibazo cy’iyi nkongi cyarangije gukemurwa.
Tubabwire ko ahagana mu ma saa kumi n’ebyri z’iki gitondo cyo kuwa 14/08/2026 ariho hagaragaye inkongi y’umuriro mu gice cyo cy’ishyamba ryo muri pariki y’ibirunga giherereye ku kirunga cya Muhabura, inkongi yakomeje kuzamura ubukana kugeza naho imbaraga z’abaturage zari zitabajwe ngo hahagarikwe iyi nkongi zitashoboye guhangana nayo.
Nk’uko amakuru aturuka muri kariya gace abyemeza, iyi nkongi y’umuriro yaba yakomotse ku bikorwa by’abavumvu bakorera ubworozi bw’inzuki rwagati muri pariki y’ibirunga, bitwaza amafumba ngo bashobore guhakura ubuki mu mizinga y’ubuki.
