Gakenke: Akarere gashobora kujyanwa mu nkiko, burya wa mwarimu umaze amezi 5 mu gihano, yahawe igihano kitagaragara mu iteka rya Ministre w’Intebe
Abanyarwanda nibo bagize bati: “Umanika agati wicaye, wajya kukamanura bikagusaba guhaguruka”, ubundi bagira bati: “Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba”.
Kuko rero, kuva mu myaka 2 ishize Virunga Today yagiye ikora inkuru zigaragaza amakosa abashinzwe imicungure y’abarimu mu karere ka Gakenke bagiye bakora mu gukemura ibibazo byabaga byavutse, Ubuyobozi bw’akarere bugashyira umukono buhumyi ku bihano bidakwiye byabaga byafatiwe abarimu, maze n’izindi nzego zishinzwe kurenganura mwarimu harimo na ministere y’uburezi, mineduc, ntizigire icyo zikora ngo umwarimu arenganurwe.
Ingero ni nyinshi, uhereye ku barimu bo ku kigo cya Murambi bimuwe basagariwe bakajyanwa kure y’imiryango yabo aho bakomeje kuba mu buzima bubashaririye kugeza ku ku mwarimu duheruka gutabariza wo ku kigo cya GS Murambo kuri ubu uri mu kwezi kwa 5 kw’igihano adahembwa unyuze ku byabareye ku kigo cya Munyana, aho abakozi benshi bakwijwe imishwaro nabwo bazira amaherere.
Aho bigeze rero, abakurikiranira hafi rwaserera yakomeje kuvugwa muri kariya karere mu bijyanye n’imicungire y’abarimu, bifashishije iriya migani izwi mu kinyarwanda, bemeza ko akarere gashobora kwisanga mu manza n’aba bakomeje kwakwa uburenganzira bwabo ku bw’amaherere, kugeza naho umwarimu amara amezi atanu adahembwe nyamara ibyemezo yafatiwe byarashingiye ku itegeko ryasomwe nabi cyangwa ryirengagijwe nkana.
Yahanishijwe guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitazwi nyamara itegeko riteganya igihano cyo guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarengeje amezi atatu.
Ibikubiye mu ngingo ya 56 y’teka rya ministre w’intebe no 033/03 ryo kuwa 12/11/2024 rishyiraho Stati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze nibyo Meya w’Akarere ka Gakenke yahereyeho agenera igihano umwarimu Uwazagira Marcel Clement wo ku kigo cya GS murambo, wari watawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura bw’amatungo : Nyamara igihano yatanze biza kugaragara ko ntaho gihuriye n’igiteganywa muri iriya ngingo twavuze haruguru.
Koko rero muri iriya ngingo, havugwa ko umukozi ukekwaho ikosa rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri ashobora guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atatu kugira ngo hakorwe iperereza. Ibi bivuze ko ashobora guhagarikwa mu gihe cy’ukwezi kumwe, abairi se . cyangwa se amezi atatu, bitewe n’uburemere bw’ikosa. Byumvikane ko uwanteguye iri tegeko yabonye ko iki gihe gihagije ngo ririya perereza riba rirangiye kandi yirinda ko haba urujijo ku gihe igihano kizamara,hagaragazwa umubare w’amezi kizamara aho gukoresha imvugo’ kitarenze”.
Mu ibaruwa yandikiwe uriya mwarimu rero, ikosa ryakozwe ni uko Meya yemeje ko ahawe iki gihano kugeza igihe iperereza ku makosa akekwaho rizagaragaza ko ari umwere cyangwa ahamwa n’ikosa, bivuze ko ashobora no gutegereza imyaka n’imyaka, ategereje ko imyanzuro y’iperereza iboneka.
Ibi bivuze ko igihano mwarimu wahawe, ntaho giteganywa mu iteka rya Minsitre w’Intebe kandi bizwiko ko nta rindi tegeko ibihano bihabwa aba barimu bishakirwa uretse muri ririya teka ( ni stati yihariye), byongeye kandi Meya ubwe akaba yarashingiye kuri ririya teka rya ministre w’intebe.
Abakurikiranira hafi ibibera mu karere ka Gakenke, bo bemeza ko ku bijyanye n’iki ibazo cy’uyu mwarimu, kubera ubumenyi buke bw’abashinzwe imicungire y’abarimu, baba barihutiye guhagarika uriya mwarimu birinda ko yazasiba iminsi irenga 5 yikurikiranye, ibyari bimukurire kwirukanwa burundu, biyibagiza ko iyo mikorere ( procedures) nta hantu itegeko ribiteganya, bakaba baragombaga kureka mwarimu igihe yazabonekera, akazasobanura iyo yari aherereye cyane hari no mu gihe cy’ibiruhuko.
Uku kudasobanukirwa n’iri tegeko, bigaragara no ku kuba harabaye kwitiranya iperereza ryagombaga gukorwa na RIB n’iryo akarerere ubwako kagombaga kwikorera, iperereza rivugwa naryo muri iriya ngingo ya 56.
Muri iriya ngingo bagira bati:”Icyemezo gihagarika umukozi by’agateganyo ku mpamvu z’iperereza gifatwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo guhana ikosa umukozi akurikiranyweho amaze kugisha inama akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi.”
Byumvikane ko ibi byo kugisha inama kariya kanama bitigeze bikorwa kuko iyaba byarakozwe, akarere ntikari busubire inyuma ngo kongere gasabe aka kanama gukora iperereza nyuma yaho uyu mwarimu arekuwe n’inzego z’ubutabera. Ibi nabyo bikaba bisobanura ko nta perereza rugikubita ryigezwe rikorwa, iryavugwaga mu ibaruwa itanga igihano akaba ari iryakorwaga n’urwego rw’ubugenzacyaha, ritavugwa no muri iri tegeko.
Ibi bivuze kandi ko iki gihano cyo guhagarikwa mu gihe kitazwi cyahawe mwarimu gifite n’indi nenge kuko cyatanzwe hatabanje kugishwa inama akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi.
Banyuze umweyo mu barimu banyuze n’undi mu bashinzwe imicungire y’abarimu
Indi nkuru itari nziza ku karere ka Gakenke, nuko akarere katitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza uyu umwaka, kakaba karaje ku mwanya ubanziriza uwanyuma yaba mu bizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’ibisoza icyiciro cya mbere, tronc commun.
Amakuru agera kuri Virunga Today aremeza ko ukuza ku myanya ya nyuma ubuyobozi bw’akarere bwaba bwarabishyize ku gatwe k’abarimu, abarimu bo mu karere ngo bakaba bararanzwe n’ibikorwa by’ubusinzi n’ibindi by’imyitwarire mibi itakagombye kuranga umurezi, none ubuyobozi bukaba bwarafashe ingamba zirimo kutongera kwihanganira abazagaragara muri ibi bikorwa. Aha hakaba hibazwa impamvu habayeho iri jenjeka kugeza naho habaho ingaruka ku burezi mu karere kandi nyamara amategko aricyo abareho, yakagombye kuba yarakurikijwe ntibarindire ko ibintu bigera uwa ndabaga..
Hari n’ababona ariko kuri iki kibazo cy’ireme ry’uburezi ribangamiwe mu karere, ko n’ abakoma urusyo bagakwiye gukoma n’ingasire maze abagira aho bahurira n’uburezi mu karere nabo bakanyuzwamo umweyo ndetse n’abayobozi mu karere bakarushaho gukurikirana ibibazo byo mu burezi aho kwihutira gusinya ibintu batabanje gusuzuma kandi byuzuyemo amakosa ateye isoni. Atari ibyo akarere kazisanga mu bibazo by’imanza, abakomeje kurenganywa bazagashoramo dore ko n’amakuru Virunga Today igishakira ukuri yemeza ko hari abarangije gutera iyo ntambwe.


Meya yashingiye ku itegeko, atanga igihano kitagaragara muri iryo tegeko

Umwarimu yasabwe gutanga impamvu ituma akekwaho ubujura, hagira abatungurwa n’iki kibazo, hibzwa niba umuntu yatanga ibisobanuro ku bintu akekwaho, ibintu bidafite gihamya, bakabona ahubwo iki kibazo gikwiye kubazwa abamukekaho icyo cyaha, banabifitiye ibimenyetso.


