Politike

Minerval 2026-2027: Virunga Today izashyirwa ari uko amafranga yatswe ababyeyi binyuranije n’amabwiriza bayashubijwe

Nk’uko abadukurikira twabibasezeranije, muri izi ntangiriro z’umwaka w’amashuri  2026-2027  Virunga Today iri mu gikorwa  cyo gukurikiranira hafi  iby’iri tangira yibanda cyane kukugenzura niba amabwiriza yatanzwe na ministere y’uburezi ku bijyanye n’amafranga y’ishuri asabwa ababyeyi yubahirizwa. Ni igikorwa n’ubu tukirimo kandi mu rwego rwo gutunganya neza iki gikorwa, ubuyobozi bwa Virunga Today bwasabye ababyeyi abana ndetse nundi wese waba wiyumvisha uburemere bw’ikibazo cy’ibigo bizamura minerval binyuranije n’amabwiriza yashyizweho, kuyitungira agatoki…

Ibikorwa by’ubujura bishobora gukururira ababyishoyemo igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi

Na mbere gato y’uko uyu mwaka w’amashuri utangira, Umuyobozi wa REB ( ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze),   yari yasabye abayobozi b’ibigo kutazahirirahira ngo bishyuze amafranga y’ikirenga yabera umutwaro ababyeyi.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa REB aganira n’itangazamakuru kuri iki kibazo yagize ati:” Tuributsa ababyeyi ko ibindi bikorwa by’ubwubatsi bw’inzitiro z’ibigo, kugura imodoka n’ibindi bidafite aho bihuriye n’uburezi bitagomba kwishyurwa mu mafranga basabwa gutanga ku bigo by’amashuri, mu rwego rwo kubarinda kuremerwa n’umusanzu wabo.”

Nyamara nk’uko ibyavuye mu igenzura Virunga Today irimo gukora ribigaragaza, hari ubuyobozi bw’ibigo butigeze bureba n’irihumye kuri aya mabwiriza ya ministere y’uburezi maze  butangira kuzamura uko bwishakiye amafranga y’ishuri,  ibyateye a igisa n’ihungabana ku babyeyi barimo bashashana bashaka aho bakwerekeza abana babo, abari basanzwe bafite abana kuri ibyo bigo nabo baba basubitse ibyo kohereza abana ku ishuri kubera kubura amikoro.

Muri ibyo bigo twaboneye gihamya harimo, ikigo cy’amashuri abanza cya Gahondogo aho Umuyobozi w’ishuri yatinyutse gusaba bwa mbere amafranga yise “ayo kwiyandikusha”, angana n’ibihumbi bitanu, aya mafranga kandi yakirwe n’uyu muyobozi ubwe, maze ntihagira na quittance aha abayishyuye bishimangira igikorwa cy’ubujura cyihishe inyuma y’ibyo.

Sibyo gusa kandi, uyu muyobozi yategetse ko buri mwana yishyurirwa ibihumbi 8 ngo by’ipaki y’impapuro kuri buri mwana,  kuva mu mashuri y’incuke kugeza ku barangiza abanza. Iki akaba ari igikorwa abayobozi benshi bagiye bihisha inyuma kuko byagaragaye ko abayobozi baca rugeri rwa nyuma bakajya kugurisha izi mpapuro muri za papeterie.

Ariko agahomamunwa kabaye ku kigo cy’amashuri abanza cya Gahondogo  aho ababyeyi bibwiriye umunyamakuru wa Virunga Today ko umuyobozi w’iki kigo atinyuka kwishyuza umubyeyi uzanye umwana muri Nusery  ibihumbi 40, nyamara atakagombye kurenga amafranga 1000 ukurikije amabwiriza ya Ministere.

Igikomeje gutangaza abakurikiranira hafi ibibera mu burezi, ni ukuntu aba bayobozi batinyuka kwishora muri ibi bikorwa kandi hari ibihano bikomeye bibategereje.

Ibi bihano biboneka mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.

Koko rero mu ngingo ya 67 , agace ka (1)v k’iryo tegeko ku bijyanye n’igihano cyo kwirukana burundu umukozi wo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze bagira bati: ” Umukozi ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu, yatse ababyeyi amafaranga anyuranyije
n’agenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano atabiherewe uburengnazira.”

Ibi rero ni urucabana kuri iki kibazo cy’aba bayobozi, kuko ibi bikorwa bishoyemo bikoze ikosa, batse amafranga arimo ayo kwiyandikisha ku banyeshuri bashya bazanywe kuri iki kigo, abandi basaba amafarnga yo kubaka inzitiro ni kwishyura coaching, ibi byose bikaba bigize nyine ikosa yo kwaka ababyeyi amafranga anyuranijwe nn’agenwa na Ministere y’uburezi kuko ibi bikorwa ubwabyo ntibyemewe kandi nta n’uwabibahereye uburenganzira.

Hari abandi babona ko ibi bikorwa by’aba bayobozi birimo kudashishoza ndetse n’icyo umuntu yakwita ubwenge buke, kuko icyambere:  bashobora kuba batazi ibikubiye muri rirya tegeko kandi nyamara aribo bakagombye gucengerwa naryo  bwa mbere, icya kabiri :  birengagije imbaraga z’itangazamakuru ryari ryababuriye na mbere hose ko rizakanura kuri ibi bibazo bijyanye na minerval, nta nuwatinya kuvuga ko iyo hataba itangazamakuru, ibi bikorwa by’ubujura bitari bumenyekane.

Virurunga Today yingingiye ubuyobozi bw’Akarere gukora ikintu cyoroshye: Gusaba abakaoze ubujura gusubiza ku neza amafranga y’ababyeyi, ubundi NESA igakora akazi kayo.

Ibi ni ibyifuzo ubuyobozi bwa Virunga Today bwagejeje ku buyobozi bw’akarere ka Musanze, nyuma yo kubona aya mahano yaguye mu itangira ry’amashuri , hakibazwa impamvu abashinzwe uburezi mu karere batari barafashe ingamba zo gukumira rugikubita ibi bikorwa by’aba bayobzi, abayobozi baje kubaca mu rihumye, bagatahurwa bamaze kwangiza ibitagira ingano.

Muri ubu butumwa , Virunga Today yabanje kwibutsa aba bayobozi ko ibyakozwe n’aba bayobozi bigize icyaha kandi ko hakuirkijwe ibivugwa mu iteka rya Minsitre w’Intebe,  abagaragaye muri ibi bikorwa bagakwiye guhanishwa kwirukanwa ku kazi burundu, ko ariko nanone mu gihe ibyo bitarakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, abahohotewe bakagombye gusubizwa uburenganzira bwabo, abimwe imyanya bakayihabwa ndetse n’amafranga yatswe mu buryo bw’ubujura agasubizwa ku mugaragaro ababyeyi, aba bayobozi bamaze  gusaba imbabazi  abo babahohoteye.

Hagati aho Virunga Today iracyakurikirana nuko mu bindi bice by’Intara y’Amajyaruguru bimeze, amakuru ya nyuma yahawe ariko igishakisha ukuri kwayo nuko no ku kigo cya GS Rwinzovu giherereye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze naho havugwa igikorwa cyo gusaba ababyeyi kwishyura amafranga ibihumbi 30 agenewe kubaka cloture y’ikigo. Iki gikorwa cyo gukusanya iyi nkunga cyari cyanavuzwe mu itanagazamakuru umwaka ushize, abahisemo kugisubukura ahari bakaba baraketse ko amazi akiri yayandi, biyibagiza ko amabwiriza mashya ya ministere y’uburezi yabakuriye inzira ku murima.

Virunga Today kandi iracyagenzura amakuru yaturutse mu karere ka Burera, ko ku kigo cya Butete giherereye mu murenge wa Cyanika, ikigo gicungwa ku bufatanye bwa Leta na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, amakuru yemeza ko ababyeyi bakomeje kwakwa amafranga ibihumbi icumi byo kwiyandikisha nk’uko ubuyobozi bwari busanzwe bwarabigize umuco mu myaka ibaziriza uyu.

 

 

Wasobanura ute ukuntu umuntu ushinzwe kuyobora abandi yijandika mu bikorwa bibujiwe, yaburiweho kesnhi, ibikorwa bihanishwa ibihano biremereye byo kwirukanwa burundu ku kazi.

Virunga Today yinginze Meya w’akarere ka Musanze, amusaba ko abajura bagarura mu maguru mashya amafranga y’ababyeyi, mu gihe hagiterejwe ko ubutabera bukora akazi kabwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *