Gakenke: Hamenyekanye imvo n’imvano y’amakosa Meya yakomeje gukora mu icungwa ry’amadosiye y’abakozi bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze
Kuri uyu wa mbere taliki ya 05/10/2026 Mu Rwanda hizihijwe Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu mirenge y’akarere ka Gakenke habereye ibirori byizihiza uyu munsi hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi Meya Mukandayisenga yahisemo kwifatanya n’abarimu bo mu murenge wa Gakenke bateraniye ahitwa Tantum Ergot, ku rukuta rwa X rw’aka karere, Meya Vestine akaba yaragaragaye mu mafoto akata gateau ari hamwe n’abahagarariye abarimu hari kandi n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu karere.
Meya Yavuze ko ntaho yakagombye guhurira na mwarimu keretse uwananiranye, ko afatira ibyemezo abarimu atazi kubera ko bamuhereza agapfa gusinya.
Nk’uko byari byitezwe kandi hejuru y’ijambo umushyitsi Mukuru ariwe Meya yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, ijambo rijyanye n’insanganyamatsiko y’umunsi, Meya kandi yakomoje no ku kibazo kimaze iminsi kigaruka mu itangazamakuru, ikibazo cy’umwarimu Uwizigira Clement Marcel, wahagaritswe mu kazi mu gihe kitazwi kubera gukekwaho ubujura bw’amatungo, yizezwa, hashingiwe ku biteganywa n’itegeko, kuzasubizwa uburenganzira bww aramutsw agizwe umwere, ariko ibi byabaho akarere kakamwangira guhabwa ibyo yemerewe.
Ni ikibazo cyahanganishije impande zombi kugeza naho Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, itakambiwe n’uyu mwarimu, yasabye akarere ka Gakenke guha uyu mukozi igisubizo cyanditse ku ibaruwa yari yakandikiye ariko magingo aya, nyirantarengwa yatanzwe na komisiyo ikaba yararenze, bivuze ko aho bigeze Uyu mwarimu afite uburenganzira bwo kwitabaza inkiko ngo arenganurwe, ikirego yatanga kikaba cyaza gisanga ikindi uyu mwarimu yarangije kugeza mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze kubera akandi karengane yakorewe mu kazi ke n’akarere.
Amakuru Virunga Today ikesha bamwe mu bari bitabiriye ibirori yemeza ko mu ijambo rye yabaye nk’uwikoma ikinyamakuru Virunga Today cyakomeje gutambutsa ibijyanye na Dosiye ya mwarimu Clement aboneraho gutunga agatoki abashinzwe imicungire y’abakozi mu karere kuba ba nyirabayazana y’amakosa yaba yarabaye mu micungire ya dosiye ya mwarimu Clement.
Meya Vestine ngo yagize ati:” Ikinyamakuru Virunga Today kugeza ubu ntarasobanukirwa imikorere yaco cyemeje ko rugeretse hagati hagati ya njye n’umwarimu witwa Clement,nyamara ntaho Meya yakagombye guhurira na mwarimu keretse ari mwarimu wananiranye, kandi n’abarimu mfatira ibyemezo ntabwo mba mbazi, njye barampa ngasinya.”
