Politike

Ishya rya Goico: Umururumba wo kongera inyubako zitemewe mu bushorishori bw’imiturirwa n’ubumenyi bwa ntabwo mu mikorere n’imiikoreshereze y’amashanyarazi mu bitumye abarenga ibihumbi 2 basubira ku isuka.

Muri iki gitondo cyo kuwa 11/10/2026, umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye rwagati mumujyi wa Musanze, ngo yibonere ingano y’ibyangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rinini rya Musanze rizwi ku izina rya Goico, ku gicamutsi cyo kuwa 10/10/20026 maza ahasanga abantu batabarika harimo n’abatikirje umutungo wabo bari baje kureba niba hari icyo baba baramura.

Bamwe mu baganairiye n’umunyamakuru wa Virunga Today bamubwiye ko ibyabaye birenze ukwemera kwabo kandi ibyabaye bizagira ingaruka ku batuye umujyi wa Musanze ndetse no ku gihugu cyose muri rusange, Aba  babwiye uyu munyamakuru ko uretse iyi nyubako yangiritse ku buryo bukomeye, ikaba bizagorana kongera kuba yakorerwamo, ibicuruzwa byatikiriyemo birengeje agaciro ka miliyari 100.

Bari barimwe uruhushya rwo gushyira inyubako mu bushorishori bwa Goico, haje ubuyobozi bushya bubemerera kuyubaka

Uretse amakuru ku ngano y’ibyangiritse ariko cyane ayo kuba nta muntu waba wahitanywe n’iyi nkongi y’umuririo (amakuru ya nyuma dukesha umukozi wo ku bitaro bya Ruhengeri akaba yemeza ko ntawe, uretse abahuye n’ihungabana) yahawe,umunyamakuru yanashoboye kumenya nyirabayazana y’iyi nkongi yashyize mu kaga abatagira ingano.

Umwe muri baganiriye nawe yamuhamirije ibyo kuba  iyi nkongi yaratewe n’abari mu bikorwa byo gusudira muri etage ya 5 y’iyi nyubako, ahasanzwe hakorera abadozi hari na depot y’inkweto bita bodaboda. Yongeyeho ko aba basuderi barimo bateranya ibyuma byagombaga kuba bigize igikanka cy’inyubako yagombaga gushyirwa mu bushorishori bwa Goico, muri gatanu, inyubako yagombaga gukoreshwa nk’akabari.

Yagize ati:” Ibi byari biharawe mu mujiyi wa Musanze, byo gufata inzu igerekeranye yubatswe hakurikjwe amabwiriza n’icyeemzo cy’ababishinzwe ( Rwanda Housing Authority), ukongeraho indi nyubako  ngo nagho urashaka kwinjiza mesnhi nibyo bidukozeho. Twamenye ko kuva hambere aba banyamururumba bakomeje gusaba ubuyobozi bwa Goico ko bashyiraho iriya nyubako, ariko ubu buyobozi bwaje gusimburwa bubabera ibamba, aho buhinduriwe nibwo twabonye hatangizwa iriya mirimo yabaye intandaro y’iyi nkongi.”

Ibi byavuzwe n’uyu muturage byemezwa kandi no mu nkuru y’umunyamakuru Flavien w’ikinyamakuru Amizero waganiriye nawe na bamwe mubahuye n’iri sanganya wemeza ko umuyobozi mushya yakuruye akajagari muri Goico, aboneraho kwemeza ko ubyobozi bwa Goico bukomeje gushyirwa mu majwi bushinjwa kugira uruhare mu byabaye.

Umunyamakuru Flavien yagize ati:’‘Uretse ikibazo cya system yo kuzimya inkongi y’isoko idakora,abaduhaye amakuru  bagarutse ku kajagari gakabije ndetse n’ubucucike bukabije kuko ngo utapfa kumenya umubare w’abacururizaga muri iri soko. Batanze urugero ko n’intandaro y’iyi nkongi ari abasudiraga hejuru bubaka. Bongeyeho ko no hasi muri Parikingi (parking) hari harubatswe hose, ngo ibyanabaye imbogamizi kuri Polisi kuko ngo iyo haza kuba hakiri umwanya, imodoka izimya yari kuhanyura ikazimya byoroshye umuriro wari uvuye muri gatanu umanutse muri rimwe, bityo bikaba byari kurinda ko isoko ryose rishya.

Flavien yongeyeho ko Aba baturage bavuga ko Umuyobozi Mukuru wa GOICO, bwana Uragiwenimana Jean Claude akwiye kubazwa intandaro y’iyi nkongi kuko ngo bamwe mu bacuruzi barimo n’abari mu bayobozi b’isoko bamaze iminsi bamugezaho impungenge z’uko ubucucike bumaze gukabya bityo ngo umunsi habaye ikibazo bizagorana, ariko ngo akabima amatwi, ababwira ko icyangombwa ari uko isoko ryabo ryinjiza amafaranga menshi mu kigega cy’Igihugu.

Tugarutse kuri iriya nyubako yari yubakwa muri etage ya gatanu ikaba ari nayo yabaye intandaro y’iyi nkongi, umwe mu bazobereye mu by’ubwubatsi waganiriye na Virunga Today yibajije niba ibyo kongera iriya nyubako mu bushorishori bwa Goico byari byarakiwe uruhushya n’uwaba yaratinyutse kurutanga.

Yagize ati:” Bene izi nyubako zigerekeranye uruhushya rwo kubaka rutangwa na Rwanda Housing Authority, ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imyubakire, bivuze ko n’uruhushya rwo kuvugurura inyubako, ari nabyo byarimo bikorwa, rwakagombye kuba rwaratanzwe n’iki kigo, kandi uku kuvugurura ntibivuga kongera inyubako kuzari zisanzweho nk’uko byakozwe kuri Goico kandi binazwi ko yari isanzwe ikorerwamo n’umubare munini w’abacuruzi bagombaga kubungabungirwa ibyabo; Hagomba kumenyekana rero, abakoze aya makosa bakaba bagomba no kuyaryozwa.”

Ibikorwa byo gusudira hari amabwiriza agena uko bikorwa, ntabwo ari ugupfa gucomeka imshaini isudira aho ubonye hose.

Si ubwa mbere inyubako zo mu mujyi wa Musanze zibasirwa n’inkongi y’umurirwa bigatangazwa ko zateye n’umuriro w’amashanyarazi uba wateye ibyo bita court circuit. Umusibo ni uku kwezi turimo, mu gushize havuzwe inkongi y’umuriro yibasiye ibarizo ryo mu murenge wa Musanze rirashya rirakongoka. Mu mjyi wa Kigali naho hakunze kuvugwa izi mpanuk ahazwi zikunze kwibasira akaba ari mu Gakiriro ka Gisozi, hakorerwa ibikorwa binyuranye bishobora gukurura inkongi mu buryo bworoshye.

Umwe mu nzobere mu by’amashanyarazi yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko igikorwa cyo gusudira gisaba ubushishozi cyane cyane mu gihe harambagizwa aho gucomeka imashini isudira ariyo welding machine. Zimwe mu mpamvu atanga zo kwitondera iki gikorwa ni uko mu isudira habaho:

  • Ibishashi by’umuriro (Sparks): Mu gihe basdira, havyuka ibishashi by’umuriro bishobora kugurukira kure cyane (kugera kuri metero 10). Iyo ibi bishashi biguye ku bintu bishobora gushya nko mu mifuka, ibikarito, imyenda, ibyatsi byumye, cyangwa lisansi, umuriro uhita waka.

  • Ubuhehere n’ubushyuhe bwinshi (Slag & Hot Metal):  Gusudira bikoresha ubushyuhe bushobora kurenga 3 000 degre celsius  bityo  Ibipande by’icyuma bishongeshwa n’ibisigazwa byabyo (slag) biba nabyo  bishyushye cyane bikabije. Iyo biguye hasi cyangwa ku bintu bishobora gushya, bishobora gutsimbataza umuriro na nyuma y’iminota mike gusdira birangiye.

  • Court circuit: (Electrical Short Circuits): Gusudira bikoresha amashanyarazi mesnhi , iyo hari insinga zidakomeye cyangwa zidakoreshejwe neza bishobora gutera  court circuit nayo ishobora kubyara inkongi.

  • Gaz zifashihswa mu gusudira: Mu gusudira hifashishwa nka acetylene  cyangwa oxygen, iyo zidacunzwe neza nazo zishobora guteza inkongi y’umuririo.

Niyo mpmavu mu gihe cyo gusudira hari ibigomba kwitwararikwa:

  • Kora igenzura mbere yo gusudira: reba niba aho ugiye gusudira hatari ibintu bishobora gufatwa n’inkongi.
  • Tegura uburyo bwo kuzimya umuriro: ntukagire imashini zisudira zidafite ubwirinzi cyangwa udafite uburyo bwo kuzimya umuriro hafi aho.
  • Kugenzura ko imashini ikora neza, nta byuma bishaje cyangwa byangiritse.
  • Prise icomekwaho: Ni kimwe mu bice bikomeye cyane. Iyo itameze neza ishobora gutera inkongi cyangwa amashanyarazi yateza impanuka. prise icomekwaho imashini isudiraIgomba kuba ikozwe mu byuma bikomeye, bitashya cyangwa ngo bishyuhire vuba.Ubushobozi bwo gutwara umuriro: Prise igomba kuba ifite ubushobozi bujyanye n’imashini isudira (amperage na voltage).Uburyo bwo gufata insinga:
  • Insinga zigomba gufatwa neza, zidacika cyangwa ngo zorohe

Biravugwa rero ko aya mabwiriza yose abarimo gusudira muri Goico batigeze bayubahiriza akaba ariyo yabaye intandaro y’uyu muririo.

Amasomo mu nkongi y’umuririo ya GOICO

 

Ubwoko bwa prise Amperage isanzwe Tension isanzwe Ibikorwa bikunze gukoreshwamo Ubwirinzi
Prise domestique (mu rugo) 10A – 16A 220–240V monophasé Ibikoresho bito: amatara, mudasobwa, frigo, chargeur Mise à la terre yoroheje, nta disjoncteur wihariye
Prise industrielle IEC 60309 (CEE) 16A, 32A, 63A, 125A 230V monophasé cyangwa 400V triphasé Imashini zisudira, moteri, pompe, compresseur Ubwirinzi bukomeye: IP44–IP67, disjoncteur wihariye, verrouillage
Prise yihariye yo gusudira Akenshi 32A cyangwa 63A 230V cyangwa 400V Postes à souder (arc, MIG/MAG, TIG) Mise à la terre ikomeye, insinga zifite section nini, interverrouillage

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *