Musanze-Dosiye y’ikopeza ry’abanyeshuri: Babiri mu barimu umunane bari bafunzwe, urukiko rwategetse ko baburana bacumbikiwe muri Gereza ya Musanze.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 19/10/2026 niho urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze, rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku barimu umunane bo mu karere ka Musanze bakurikiranyweho icyaha cyo Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Ni ibyaha byemezwa ko byakorewe muri Centre y’ibizamini ya Bisate ubwo hakorwaga ibizamini bya Leta bisoza umwaka maze bamwe mu barimu bari muri surveillance bagafasha abanyeshuri gusubiza byinshi mu bibazo byari bigize iki kizamini.
Asoma uyu mwanzuro, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Musanze yavuze ko urukiko rwategetse ko abitwa Niyonsenga Fidele na Hitimana Jean Baptiste baburana bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bityo kubafungura bikaba byabangamira ibikorwa by’iperereza. Naho ku bandi 6 basigaye, urukiko rwategetse ko ku munsi ukurikira bahita bafungurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma baburana bafunzwe.
Ni umwanzuro wakiranywe amashyi ndetse n’urusaku rwinshi rw’abari bitabiriye iri somwa bari biganjemo abo mu miryango y’abari bafite ababo bafunzwe. Hagaragaye kandi n’abahisemo kujya ku mavi, ngo bashime Imana ku bw’iki cyemezo kigiye gutuma bongera kubona ababo bamaze ukwezi kurenga bacumbikiwe kuri station ya police ya Muhoza, aho bita muri Groupement, ku buryo umucamanza byabaye ngombwa kubibutsa kikaziririzwa kwitwa bene ako kageni mu rukiko.
Bamwe mu barimu bari bitabiriye iri somwa, babwiye Virunga Today ko bashimye urwego ubucamanza bwo mu gihugu buriho kuri ubu bongera kwemeza ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje bushinja bagenzi babo kuko ibyo kuba hari abana bashubije bimwe ku kibazo kimwe rukumbi atari ikimenyetso simusiga ko habayeho iri kopera.
Tubabwire ko uretse mu karere ka Musanze habarizwa aya madosiye y’abarimu bakopeje, no mu tundi turere tunyuranye mu gihugu naho hagaragaye bene iki kibazo, ku buryo mu turere twa Kirehe, Nyamasheke, Rubavu na Nyabihu hari umubare munini w;abarimu byemejwe ko bazaburana bafunzwe.
Biteganijwe ko igikorwa nk’iki kizabera mu karere ka Burera kuri uyu wa kane taliki ya 22/10/2026, aho urukiko rw’ibanze rwa Kirambo ruzasoma umwanzuro ku ifunga n’ifungura ku barimu bagera kuri 14 bakurikiranyweho nabo iki cyaha.

