Politike

Dore uburyo bworoshye bwo guhangana n’inkongi y’umuriro ya gaz igihe igutunguye mu cyikoni

Gukoresha ikiringiti gitose ni bumwe mu buryo bwiza kandi bwizewe bwo guhangana n’inkongi y’umuriro utewe na gazi (gas) mu gikoni.

Bituma habaho kuzimya umuriro binyuze mu kuwupfuka, bigakumira umwuka mwiza wa ogisijeni (oxygen) utuma umuriro waka.

Intambwe ku yindi mu ikoreshwa ry’ikitingiti:

• Tosa ikiringiti: Gukoresha ikiringiti cyose cyangwa igitambaro gikonje kandi gitose bituma kitafatwa n’umuriro nacyo kandi kikaziba neza imyanya yose umwuka ushobora gupfurikamo.

• Pfuka ishyiga cyangwa icupa rya gazi: Bikore witonze ariko ubyihutiye, upfuke neza awo umuriro uratira ku buryo udupfungzo n’imyenge byose bitwikirwa.

• Funga gazi: Mu gihe ugipfutse, niba bishoboka kandi utari bwishye, hita ufungira igipfundikizo cy’icupa rya gazi (regulator) kugira ngo gazi ihagarare kuza.

Ibyo ugomba kwitwararika (Ibyo utemerewe gukora)

• Hitamo ikiringiti cyiza cyo gukoresha , igikoze muri pamba (cotton) cyangwa isogisi (wool). Ikiringiri gikozwe muri synthetic fabric vishobora gushonga vuba bikongera ubukana bw’umuriro.

• Ntugakoreshe amazi uyasuka ku muriro wa gazi cyangwa amavuta: Suka amazi mu buryo butaziguye ku mavuta cyangwa gazi byaka bishobora gutuma umuriro utaruka n’imbaraga nyinshi ugakwira mu gikoni cyose.
• Gusaba ubufasha: Niba ubona umuriro urenze ubushobozi bwawe, hita usohoka munzu uze guhamagara abajijwe mu kuzimya n’ubutabazi bwihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *