Gakenke: Dosiye ya mwarimu Clement, imwe muzizahererekanywa hagati ya Meya Mukandayisenga Vestine na Gitifu Jolly Nankunda
Kuri uyu wa 30/10/2026 niho bitegenyijwe ko mu gihugu cyose Komite Nyobozi z’uturere zizasoza manda y’imyaka 5 zemererwa n’itegeko bityo akarere kakayoborwa by’agateganyo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wako. Hazaba hubahirizwa ibivugwa mu ngingo ya 42 y’itegeko no 065/2021 ryo kuwa 09/10/2021 rigenga akarere ivuga ku buyobozi bw’agateganyo mu gihe cy’amatora y’abagize Inama Njyanama y’Akarere.
Muri iyi ngingo bemeza ko ubuyobozi bw’agateganyo butangira ku munsi Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ku myanya y’abagize inama njyanama y’Akarere, bikaba biteganijwe ko kuri uyu wa 30/10/2026 ariho uru rutonde ruzatangazwa nk’uko bigaragara kuri Gahunda y’amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage n’ab’inama z’igihugu 2026.
Birumvikana mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha giteganyijwe kuri uriya munsi komite Nyobozi zicuye igihe zizagaragaza inshingano zihutirwa ugiye kuyobora inzibacyuho agomba kuzibandaho by’umwihariko harimo na dosiye zirebana n’imanza akarere kaba gafitanye n’abantu banyuranye dore ko haba hari igihe izo manza ziba zigomba kuburanwa mu gihe cya vuba.
Aha niho abakurikiranira hafi ibibera mu karere ka Gakenke bemeza ko byanze bikunze muri dosiye zizahererekanywa hagati ya Meya Mukandayisenga Vestine n’umunyambanga Nshingwa bikorwa w’akarere muri iki gihe, Madame Jolly Nankunda , hatazaburamo idosiye ya mwarimu Uwizagira Marcel Clement , dosiye yakomeje kugaruka mu itangazamakuru muri izi mpera za manda ya komite nyobozi y’akarere ka Gakenke.
Dosiye y’akasa mutwe ya mwarimu Clement wigisha ku kigo cya Gs Murambo
Iyi ni idosiye yakomeje kugorana kugeza maho ihinduka ibyo twise akasamutwe nyamara byari byorohere abashinzwe imicungire y’abakozi kubonera igisubizo ibibazo byari byavutse.
Byose byatangiye ubwo Ministere y’uburezi yasabaga uturere ko mu rwego rwo kubonera amasaha ahagije yo kwigisha abarimu bamwe bari basigaranye agerwa ku mashyi, kwimurira abo barimu ku bigo bifite icyuho mu barimu. Ibi bikaba byaragombaga gukorwa hisunzwe ingingo ya 43 ya Stati yihariye igenga abakozi bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze.
Iyi ngingo ivuga ku gihe cyo gusaba kwimurwa ndetse no ku mabwiriza ya Mineduc agena uburyo iki gikorwa kizatunganywa. Aya mabwiriza yemezaga ko mu gihe hari abarimu 2 bafite iki kibazo, himurwa ufite uburambe bw’imyaka mike.
Ku kigo cya Rukura giherereye mu murenge wa Gakenke, naho bahuye n’iki kibazo biba ngombwa ko himurwa bamwe mu barimu ariko ku buryo butunguranye ,amabwiriza ya ministre ntiyubahirizwa, himurwa Clement n’undi mwarimu umwe kandi aribo bari bamaze igihe kinini ku kigo ugereranije n’abasigaye.
Irindi Kosa ryabayeho, nuko nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiwe, Akarere kashingiye ku ngingo ya 42 ya ririya tegeko ivuga ku iyimurwa ry’umwarimu, muri iyi ngingo bakaba bavuga gusa ku iyimurwa ryasabwe n’umwarimu ubwe, ibyo gusa, ibi bisobanuye ko aba barimu babeshyewe kuko ntabyo bigeze basaba dore ko bikorerwa no mu ikoranabuhanga..
Aha niho rero mwarimu Clement na mugenzi we bahereye batangiza inzira yemewe n’amategeko yo gusaba kurenganurwa, birangira ku ntera ya nyuma, nk’uko biteganywa n’itegeko, ikibazo cyabo bakigejeje mu ruiko rwisumbuye rwa Musanze, basaba nyine kurenganurwa dore ko iki cyemzo kinyuranije n’itegeko cyabagizeho ingaruka zinyuranye banasabira indishyi z’akababaro nk’uko babyemeza.
Biteganyijwe rero ko nta gihindutse uru rubanza ruzaburanishwa mu Kwezi k’Ukuboza, aya akaba ari amakuru dukesha umwunganizi w’aba barenganyijwe.
Nkaho ibi bitari bihagije, uyu mwarimu Clement yongeye kujya mu mitsi n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke biturutse ku yindi dosiye yagejejwe mu butabera, mwarimu Clement ashinjwa ubujura bw’amatungo maze akarere kagahitamo kumuhagarika by’agateganyo kamwizeza ariko ko igihe yazagirwa umwere yazasubizwa ku kazi agahabwa n’imishara ye yabikiwe muri icyo gihe.
Mu buryo bwatunguye ahari Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, uyu mwarimu yaje kugirwa umwere n’urukiko rwibanze rwa Gakenke, maze aho kugira ngo hubahirizwe ibivugwa mu ibaruwa yamuhagaritse, ahubwo akarere gahitamo kumukurikirana binyujijwe mu kanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi ko ku kigo cya GS Murambo.
Icyakurikiyeho nuko mwarimu Clement yahise yandikira akarere agasaba guhabwa ibyo yasezeranijwe ariko akarere gakomeza kwinangira bituma yitabaza Komisiyo yIgihugu y’abakozi ba Leta ngo ihatire akarere ka Gakenke kumuha igisubizo nk’uko biteganywa n’amategeko. Gusa kugeza ubu twandika iyi nkuru, Akarere kime amatwi Komisiyo byongeya kandi na cya gikorwa cyo gukurikirana mwarimu kubera amakosa yo mu rwego rw’akazi cyaburiwe irengero.
Dosiye ya mwarimu Clement, icyasha kuri Komite Nyobozi y’akarere icyuye igihe
Nyuma y’ibi byose, hari abakomeje kwibaza impamvu y’iyi myatwarire ya komite Nyobozi muri iki kibazo cyane cyane ko cyabayeho mu gihe cy’isozwa rya manda no mu ihatana ngo haboneke manda nshya.
Umwe mu baganiriye na Virunga Today yagize ati:” Biragaragara ko Meya ashobora kuba atarahawe amakuru ya ngombwa ku idosiye y’uyu mwarimu, gusa nanone niwe amakosa yabayeho azabazwa kuko ntabwo ari ikibazo cyoroshye nk’uko hari abashobora kubikeka; Niba ari kuriya idosiye iteye, harenzwe ku bikubiye muri ririya tegeko uko byakabaye, byongeye kandi kuba Ubuyobozi bw’akarere bwaranze ku mugaragaro kubahiriza ibyasbawe na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, ni ikibazo gikomeye, iyi komite bizagora kwisobanuraho, ongeraho noneho igihe hazabaho ko akarere gatsindwa muri ziriya manza kandi kugeza ubu uurikije uko bimeze ubu, birashoboka…sinzi reka turebe uko bizarangira.
Ku kibazo cyo kumenya igikwiye gukorwa n’ugiye kuyobora akarere muri iki gihe cy’inzibacyuho, uyu yashubije ko icyihutirwa ari ukubahiriza ibyasabwe na Komisiyo ubundi agategura n’urubanza rwo m’Ukoboza.
Yagize ati:” Njye ndi uriya mudame uzayobora mu nzibacyuho, nakwihutira kongera kugarura umwuka mwiza hagati y’akarere na Komisiyo, ntabwo ari ibintu bikomeye , hanyuma uriya mwarimu agasubizwa uburenganzira bwe, mu gihe birumvikana, yaba ataragana nanone inkiko ku ncuro ya kabairi. Naho iby’urubanza rwo, ubwo ruzabanziriza mu ntegura rubanza, icyo gihe naho birashoboka kumvikana, bitari ibyo, urubanza rwo rwazaba, kandi ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana”.
-
- Muri 2025-2026: Imanza zijyanye n’imicungire y’abakozi zateje Leta igihombo cy’arenga miliyoni 83 n’ibihumbi 500 Frw.
- Muri 2024-2025: Leta yatsinzwe imanza 17 bituma ihomba asaga miliyoni 60 Frw .
- Muri 2023-2024: Igihombo cyari cyagaragajwe cyari miliyoni 38 Frw.
