Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’icy’inzoga z’ibyuma, ingorabahizi kuri ba mudugudu baheruka gutorwa
Ejo hashize kuwa 24/10/2026, niho mu gihugu hose habaye amatora yo ku rwego rw’umudugudu ni ukuvuga ay’abagize Komite Nyobozi y’umudugudu n’y’umujyanama uhagarariye umudugudu muri njyanama y’akagari.
Ubwo amatora yari ahumuje, hamaze kugaragazwa abagiriwe icyizere mu mudugudu wa Byimana ho mu kagari ka Ruhengeri mu mujyi wa Musanze, abari bamaze gutorwa batangarije imigabo n’imigambi yabo muri manda y’imyaka itanu iri imbere umunyamakuru Ngaboyabahizi Protazi ukorera ikinyamakuru Imvaho ko icyo bashyize imbere muri manda batangiye maze ari ukurwanya inzoga z’inkorano ndetse n’iziswe iz’ibyuma.
Koko rero, nk’Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana Serebuto Rwabukwisi yabwiye uyu munyamakuru ko mu byo ashyize imbere harimo guhangana n’abanywa cyangwa baba barahishe ibyitwa ‘ibyuma’ n’inzoga z’inkorano, agaragaza ko nta gace bakwiye kwemerera kuba indiri y’ibikorwa bishobora kubangamira umutekano.
Yagize ati: “Tugiye gufatanya n’abaturage kugira ngo duhangane n’abanywa cyangwa bacuruza ibyitwa ibyuma n’inzoga z’inkorano. Tuzashishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo aho ibyo bikorwa biri hose bimenyekane kandi inzego zibishinzwe zibikurikirane. Intego yacu ni ugukumira ibishobora guteza umutekano muke, kugira ngo abaturage babashe gukora imirimo yabo batekanye.”
Byitezwe rero ko uretse uyu muyobozi w’umudugudu wa Byimana wihaye intego yo guhangana n’abanywa cyangwa bagacuruza inzoga zabujijwe, n’abandi bayobozi hirya no hino mu gihugu bazatangaza ingamba zabo nshya zo guhangana n’iki kibazo cyahagurukiwe mu buryo budasanzwe muri uyu mwaka wa 2026 mu gihugu cyose..
Business y’inzoga z’inkorano kuri ubu yinjiza iritubutse kurusha kure ayinjizwa n’abarembetsi
Aba bayobozi b’imidugudu bafashe izi ngamba mu gihe hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kuvugwa ukwiyongera kw’icuruzwa ry’inzoga z’inkorano ndetse n’irya kanyanga isanzwe itiruka mu gihugu cya Uganda.
Urugero ni iry’iyongera ry’izi nzoga rivugwa mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, iryiyongera ryemejwe na Meya wa Musanze ubwe yasuraga uyu murenge mu kwezi gushize kwa cyenda.
Icyo gihe nk’uko byatangajwe mu nkuru ya Karibu Media, Meya Nsengimana atangiza inama y’abaturage bose, yabatonganyije mu mvugo kikakaye agarira ati:” Nta yindi ngingo tuvugaho muri iyi nama uretse ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge biyogoje uyu murenge wa Cyuve. Nk’uko byaciwe hirya no hino mu gihugu, nta muntu wemerewe kwenga, kunywa no gucuruza ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge cyangwa ibyuma na Kanyanga ariko mu murenge wa Cyuve biracyaharangwa. Ba Mutwarasibo na ba Mudugudu nimwe mukingira ikibaba bariya bantu bakibinywa, ababyenga n’ababicuruza. Murasabwa kubigira ibyanyu kuko bikigaragara muri uyu murenge kubwo kubahishira, bizabashyira mu kaga kuko aho bakagombye kujya nimwe muzahajya, buri wese azajya yirengera ibizafatirwa mu mudugudu cyangwa mu isibo ayobora.”
Uretse ibi byavuzwe na Meya Nsengimana, umunyamakuru wa Virunga Today ubwo aheruka gutemberera mu murenge wa Butaro, akarere ka Burere, mu kagari ka Cyasenge, yiboneye ko muri iki gihe havutse ikibazo mu iciruzwa ry’inzoga za gakondo zirimo urwagwa n’ikigage , henshi mu duce tw’aka kagari twitaruye imihanda nyabagendwa, ikinyobwa cya kanyanga kiba kivanze n’ibindi bicuruzwa muri za kontwari z’ubucuruzi, ndetse muri izo kontwari inyinshi zikaba zicungwa n’abayobozi b’imudugudu.
Muri icyo gihe kandi inzego z’umutekano mu karere ka Musanze zikomeje guhangana n’abacuruza inzoga z’inkorano, bazitunda bazivana mu duce twa Vunga bakazigemura mu mujyi wa Musanze, bakoresheje inzira zitazwi ( panya) cyangwa se bagahitamo kuzitunda mu gicuku hakoreshejwe za moto.
Virunga Today yamenye kandi ko ubu bucuruzi bwinjiriza ba nyiri izi moto ( cyangwa abanyamagare mu gihe cy’amanywa) iritubutse kuko ku kijerekani imwe ivanywe Vunga ikagezwa mu mujyi wa Musanze bishyurwa amafranga ibihumbi bitanu kandi moto ishobora kwikorera ibijerekani 6, ikanakora incuro 2 mu ijoro rimwe, buvuze akayabo k’ibihumbi 60 mu ijoro rimwe.
Aya ni amafranga menshi yinjizwa n’abakora ubu bwikorezi aruta kure ayinjizwa mu gihe kimwe n’abarembetsi kuko ugereranije bo binjiza atarenga ibihumbi 20 kandi nabwo babanje kwiyuha akuya kubera inzira zigoranye bacamo.
Ibi nibyo bituma abakurikiranira hafi iby’ubu bucuruzi bw’izi nzoga bukorerwa muri turiya duce, bemeza ko bishobora kurangira hari benshi bari basanzwe bakora uburembetsi bwa kanyanga bahitamo kwigira mu burembetsi bw’inzagwa za Vunga, kuko ariho babona menshi kandi mu buryo bworoshye. Aba bongeraho ko ikindi cyatiza umurindi ubu bucuruzi bw’inzagwa zitemewe ari uko isoko ry’izi nzagwa ari rigari bikaba byoroshye kuzindandaza rwihishwa iyo mu giturage dore ko n’abafatirwa muri ubu bucuruzi badahita bahanishwa ibihano biremereye nk’ibigenerwa abacuruza kanyanga.
Igihe kirageze ngo abaturage babone ibinyobwa gakondo bihendutse kandi bifite ubuziranenge
Virunga Today yaganiriye kandi na bamwe mu bari bakubutse mu gikorwa cyo gutora maze ababaza uko babona intego ba mudugudu bihaye zo kurwanya inzoga z’inkorano ndetse ni iz’ibyuma.
Umwe muri bo yemeje ko ibi ari ibintu byumvikana, ko mu gihe igihugu cyose cyahagurukiye guca inzoga z’inkorano n’iz’ibyuma, ba mudugudu aribo bagomba gufata iya mbere muri iki gikorwa ariko kandi ko atari akazi kazaborohera na gato.
Yagize ati: ” Mu nshingano za ba mudugudu harimo kwita ku bijyanye n’umutekano w’abaturage kandi izi nzoga byagaragaye ko ziri mu biteza umutekano muke, ikindi mu gihugu cyose intero n’inyikirizo ni imwe, kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, nta kuntu rero batashyira mu migabo n’imigambi yabo kiriya kintu. Gusa nanone aka kazi ntabwo kazaborohera ku mpamvu z’imyumvire abaturage bagifite ku nzoga zahoze ari gakondo, ntabwo rwose bizaborohera na gato kubuza aba baturage gucika kuri izi nzoga kandi bo bemeza ko atariko zose ari ikorano, byongeye kandi nta cyasimbura izi nzoga kiraboneka kandi buri munsi hakenerwa icyo kwica inyota, ikizakorwa nuko bazakomeza kuzishaka ku ngufu bakoresheje uburyo bwa magendu.”
Ku kibazo cyo kumenya igikwiye gukorwa ngo havugutirwe umuti iki kibazo, mugenzi we yashubije ko ikibazo cy’izi nzoga zitujuje ubuziranenge ari ikibazo cy’ubuzima bw’abaturage ko ariko hakwiye nanone kuboneka igisubizo ku kibazo cyavutse cyo kubonera abaturage ibinyobwa bihendutse kandi bifite ubuziranenge.
Yagize ati;” Abayobozi bahora bemeza ko ntawaciye urwagwa n’ikigage ariko buri gihe abaturage bagataka ko ubuyobozi bubamenera inzoga baba benze ndetse no ku masoko zari zisanzwe zibonekaho nka hariya muri Vunga, ayo masoko ubu yarafunzwe, icyo tubona ni izo nzoga zizanwa abaturage babanje gucungana n’abapolisi bivuze ko ibyo bakora bibujijwe! Leta ikwiye gufasha rwose kugira ngo abaturage babone inzoga za gakondo zifite ubuziranenge naho kuvuga ko umuturage azanywa mutzig isigaye igura 2500 byo ntabwo bizashoboka, Leta n’abaturage bazahora muri aya macenga naho kuvuga ko urwagwa cyangwa ibigage byazacika burundu ntabwo bizashoboka.
Abajijwe ukuntu ibyo byo kubonera abaturage ibinyobwa bihendutse kandi byujuje ubuziranenge byakorwa yashubije muri aya magambo: ”Twakomeje kubivuga, Leta ifite uburyo bwo kwifashisha inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage kugira ngo haboneke izi nzoga ku baturage. Hashyirwaho amabwiriza agaragaza ibisabwa kugira ngo hengwe bene izi nzoga, maze abafite ubushoboz, i bujuje ibisabwa bagatunganya izi nzoga ku buryo bwa gakondo, kandi bagakorerwa igenzura rihoraho ngo harebwe niba amabwiriza yataznzwe yubahirizwa, bityo abaturage babona icyo ibyo kunywa byiza ku giciro gihendutse maze n’abari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi bw’urutoki bakabona amafranga abatunga bo n’imiryango yabo.”
Uyu kandi yongeyeho ko iri genzura nanone ryajya rikorerwa ahacuririzwa ibi binyobwa, abashaka kuvangira iki gikorwa, bakaba bazana inzoga z’inkoramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabo bakaba batahurwa mu buryo bworoshye.
Tubabwire ko ubwo twateguraga iyi nkuru, ibiciro by’ibinyobwa byengwa na Bralirwa byari bikomeje gutumbagira, henshi mu tubari two mujyi wa Musanze , icupa rya Mutszig rikaba ryaragurishwga 2500 ahandi 3000 naho irya Primus ari 2300 cyangwa 2500 naho ku bijyanye n’ibinyobwa bidasembuye fanta ya cl 35 yaguraga 800 cyangwa 100. Ibi bivuze ko umufundi uhembwa ibihumbi 10 ku munsi byamugora kugira icyo ageza mu rugo yihaye kugura nibura amacupa 2 ya Mutzig, muri icyo gihe ahitamo gushakisha mu buryo bwose aho yabona icupa ry’urwagwa rya 10o0, urwagwa bo bemeza ko ruba rwengetse neza kurusha izi nzoga zifunze za Bralirwa na Skol.
