Politike

REG-Musanze: Hagaragaye urubuga rwakirirwaho rukanakemurirwaho byinshi mu bibazo by’abafatabuguzi

Mu iyi munsi mu mujyi wa Musanze, haravugwa ikoreshwa ridasanzwe ry’urubuga rwiswe ReG- Musanze, rwakira ibibazo rukanasubirizwaho ibibazo by’abafatabuguzi b’ikigo gishinzwe umuriro REG, kuri ubu rukaba rubarirwaho abarenga igihumbi kandi umubare w’abitabira uru rubuga ukaba ukomeje kwiyongera ubutitsa. Nk’uko byemezwa n’umwe mu bari basanzwe barukoresha waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today, ngo uru rubuga rusanzwe rukoreshwa , ngo igishya kirimo nuko kuri ubu rwitabiriwe n’abatagira ingano benshi muri ibi bakaba bakoneje gushima uruhare uru rubuga rukomeje kugira hanozwa service zitangwa n’iki kigo.

Yagize ati: Uru rubuga rwashinzwe mu mwaka wa 2027, rumaze igihe rukora rero, uwarushinze ashobore kuba yari umukozi wa REG, ndabyibuka uwitwa Nzamurambaho Marcel ashobora kuba ari we wari manager ku rwego rw’akarere ka Musanze,, yashyizeho benshi ba hano i Musanze ubu arebera REG ku rwego rw’Intara, Ntbawo ari urw’abanya burera gusa kuko bari basanzwe barutangiraho sevice, igishya nuko aho Jado ahagereye rwongeyeho abantu benshi ariko rwari rusanzwe rukoreshwa”

Byinshi mu bibazo bikemurwa mu minota 30, ibisigaye bigatangwaho umurongo wo kubikemura vuba

Jado uvugwa hejuru ni uwahoze ayobora ishami rya REG mu karere ka Burera, hanyuma ejobundi kuva kuwa 26/10/2026 atangira kuyobora ishami rya Musanze, nyuma yo kwimurirwayo n’ubuyobozi bwa REG.

Ni izina rya Jado ryari ryarakomeje guhozwa mu kanwa n’abatuye akarere ka Musanze bamushimira service nziza yakomeje guha abagana iki kigo, abarimo ba ambasaderi ba RC  Musanze bakomoka muri kariya karere akaba bakomeje gutangarira service zatangirwaga muri iki kigo, ku isonga ry’ibi bikorwa hakaba uyu mugabo Jado wakunze no gushimirwa kuba akurikirana ikiganiro umuti ukwiye gisanzwe kivugirwamo ibibazo byugarije abaturage hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ataramara n’icyumweru mu nshingano mu karere ka Musanze, yatangiye kugaragaza ko yifuza gukomereza muri uwo mujyo wo gutanga service nziza maze ahitamo guha ingufu rwa rubuga twavuze haruguru asaba imbuga zinyuranye zikorera muri uyu mujyi kumufasha gushyira kuri ruriya rubuga abo bose babyifuza, ibi bikba byarakozwe hifashijwe ihuza ( link) ryoroheraga buri wese gukoresha ngo yinjire kuri ruriya rubuga.

Ni urubuga rero kuri ubu ruriho abarenga igihumbi, kandi rufite umwihariko wo kwakira ibibazo binyuranye by’abafatabuguzi harimo gutungira gatoki ahari ikibazo cyo kubura umuriro mu gace runaka, byaba ari iby’ako kanya cyangwa bimaze igihe kirekire, ikibazo cya za konteri zanga kwakira umuriro cyangwa ntizibe zawusohora. Bene ibi bibazo, Branch manager, ahita abiha ibisubizo by’ako kanya, maze abakiriya bakagaruka bashima.

Ingero ni nyinshi nk’uwiyise Sewing yagize ati:” Njye ndabashimiye pe, mwakoze kudufasha hano mu kizungu mubikoze byihuse.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *