Politike

Musanze-Amatora 2026: Umunyamakuru Setora Janvier yanenze bikomeye komite Nyobozi yacuye igihe, kubera intege nke yagaragaje henshi harimo no kuba yararebereye abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta babihinduye ibyigenga

Nyuma y’uko komite Nyobozi z’uturere zishoje imirimo yazo kuri 30/10/2026, igihe ni icyo gusubiza amaso inyuma hashimwa cyangwa se hagawa umusaruro watanzwe n’izi komite muri iki gihe cy’imyaka 5 zimaze ziyobora uturere.

Bamwe mu bakunze kugaragara muri iki gikorwa cy’ubusesenguzi ku byaranze manda ziba zisojwe, ni abanyamakuru dore ko no muri icyo gihe cyose baba barakuriranye urebye umunsi ku wundi, ibikorwa by’aba bayobozi b’uturere.

Ibi niko byaje kugenda ku munyamakuru Setora Janvier usanzwe uzwi mu itangazamakuru ryo mu ntara y’amajyaruguru ubwo yagarukaga ku byaranze manda ya Komite nyobozi y’akarere ka Musanze yari imaze imyaka 3 iyobora akarere, anakomoza ndetse no ku byaranze izi nyobozi mu myaka 20 ishize.

Imyaka 20 kuri ba Meya 10, harimo ba Meya 9 basimburanye mu gihe cy’imyaka 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *