Musanze: Abarimo ba Rwiyemezamirimo Nshimiye, Mariko, Cyiza na Desire, barangije guhindura ubutayu igice kimwe cy’ubutaka bwa Musanze
Iyo wambutse umugezi wa Mukungwa werekeza mu mujyi wa Musanze, wambukiranya akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, ibumoso bwawe hari umudugudu wa Kiryi, uyu mudugudu nawo wambukiranywa n’umugezi wa Mpenge ufite isoko mu nkengero z’umujyi wa Musanze ukaba wisuka mu mugezi wa Mukungwa.
Aha niho hakorerwa ubucukuzi bw’ibyo bita travertin ribyazwamo ishwagara ikoreshwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka ishwagara ikunze gukoreshwa mu ntara y’amajyepfo mu turere tubonekamo nyine ubutaka bushaririye.
Ubutaka bwahinduwe agasi ngo hakungahazwe ubwo mu tundi turere.
Ubwo umunyamakuru wa Virunga Today.
yasuraga aka gace ka Kiryi, yasanze ibihakorerwa biteye agahinda ku rugero rwo hejuru ku buryo hatagize igikorwa, mu gihe gito ubu butaka bwa Kiryi bwari busanzwe butunze abahaturiye bwazahinduka agasi ndetse n’imigezi ya Mpenge na Mukungwa ikaba yahangirikira ku buryo bukomeye.
Uyu munyamakuru akaba yariboneye icyakwitwa ubufatanye bwo mu guhindura ubu butaka agasi bikorwa na ba rwiyemezamirimo banyuranye ku ruhushya bo bemeza ko bahawe n’ubuyobozi bw’akarere.
Koko rero ba Rwiyemezamirimo barimo abitwa Nshimyimana, Cyiza, Desire bimirijwe imbere n’umuyobozi w’umudugudu wa Kiryi witwa Innocent Bizimungu, bigabije ubu butaka bwo mu mudugudu wa Kirya maze si ukubwangiza biva inyuma ku buryo babugejeje nka hahandi ifundi igera ibivuzo.
Muri ubu bucukuzi bwabo bakaba bararenze ku mabwiriza agenga ubu bucukuzi bwa kariyeri harimo kutajya munsi ya metero 3 m ushaka travertin no gushyira ibi binombe kure ho metero 300 uvuye aho batuye, no kuba batubahiriza itegeko rya escalier igihe bacukura iyi travertin.
Ariko ikibabaje muri byose, ni uko aba ba Rwiyemezamirimo batubahirije ihame ribasaba kugerageza gutunganya aho barangije gucukura, bakaba bahasubiza ubwiza hahoranye, basuburanya neza aho bacukuye bakahatera ibiti, none ingaruka zikaba zarabaye ihindika ry’agasi ku butaka bakoreraho ubu buhinzi.
Uwitwa Mariko we, yazanye n’akandi gashya aho abumbira amatafari, kuko umusozi wose uhanamye yarangije kuwambika ubusa, akaba nta giti kikibabo, isuri iva kuri uyu musozi ikaba ikomeje kwangiza ubutaka buhegereye, ibi akaba abikoze kuva mu myaka 30 ishize, ikigaragaza ubukana bw’ibikorwa bye byangiza ubu butaka nanone buherereye mu Kiryi.
Bibasiye bikomeye umugezi wa Mpenge hafi no kuwusiba burundu.
Ikindi giteye ubwoba ni ukuntu abacukura travertin bibasira umugezi wa Mpenge n’inkengero zawo, bakaba basukamo ibitaka n’imyanda bikomoka muri ubu bucukuzi ku buryo byabaye ngombwa ko uyu mugezi wishakira indi nzira kubera iyi misozi y’imyenda irohwamo.
Ibi bikorwa byangiza umugezi wa Mpenge ndetse n’ibindi byo kubumba amatafari bikorerwa ku mabanga y’imisozi ikikije ikibaya cya Mukungwa bikaba bizahgira ingaruka zikomeye ku rusobe rw’ibinyabuzima biherereye muri aka gace, mu gihe bizwi ko hari umushinga uri hafi gutangizwa wo gutunganya Pariki muri iki kibaya cya Mukungwa.
Igikomeje gutangaza Virunga Today ni ukuntu ubu bucukuzi bwakomeje gukorwa mu maso y’inzego zinyuranye harimo Ubuyobozi bw’akarere, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije ndetse na RAB ngo yaba ariyo itanga amabwiriza yo gucukura iyi travertin hagamijwe gukemura ibibazo byo mu buhinzi.
Hakibazwa rero ukuntu haba politiki yo gukungahaza agace kamwe k’igihugu, harwanywa ubusharire mu butaka hanyuma iyi politiki igasiga akandi gace gahinduka ubutayu, abagatuye bakazahura byanze bikunze n’ibibazo bikomeye byo kubura ibibatunga.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel