Affaire Rujugiro: Madame Rujugiro akomeje kurwana inkundura ngo agaragaze akarengane kakorewe umufasha we
Mu gihe hasigaye hafi icyumweru kimwe gusa ngo haburanishwe urubanza ubushinjacyaha buregamo Neretsabagabo alias Rujugiro ku bwo kwihesha ikintu cyundi ku bw’uburiganya, urubanza ruzaburanishwa mu mizi mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuwa 24/06/2025, ikinyamakuru Virunga cyabonye itangazo ryagenewe abanyamakuru (Press Release) ryanditswe na Madame Ayinkamiye Josephine umufasha wa Rujugiro rishyirwaho n’ibirango bya Noteri Bizimungu Antoine.
Nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, madame Ayinkamiye arava imuzi ibibazo byatumye umugabo we yoherezwa mu Igororero rya Musanze, amezi aatatu akaba yararangiye, ibintu bitari bikwiye kuri we mu butabera bwo mu Rwanda, kubera ko umugabo we yakurikiranyweho icyaha baringa, ibibazo yari afitanye n’uwitwa Ndayambaje Eruc bikaba byaragombaga gukemurwa mu manza mboneza mubano.
Ayinkamiye kandi muri iyi nyandiko yifatiye mu gahanga ( aka wa mugani w’abarundi) urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku bwo kuba rwaranze gusesengura aya masezerano yavuzwe hejuru umwunganizi wa Rujugiro yari yagaragaje nk’impamvu yagombaga gutuma hahinduka inyito y’ibyo Rujugiro akurikiranyweho.
Virunga Today yamenye kandi ko uyu mudame yageze naho ageza ikibazo cye ku rwego rw’umuvunyi, uru rwego rukaba rwaramusabye gutegereza imyanzuro y’inkiko ikabanza kuba itegeko.
Aha munsi itangazo uko ryakabaye rigenewe abanyamakuru nk’uko ryanditswe rikanshyirwaho umukono na Madame Ayinkamiye Josephine, bigashyirwaho ibirango na Noteri Bizimungu Antoine.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel