Politike

Affaire-Umuzi wa Gahunga: Virunga yagaragaje aho ihagaze, umunyamakuru wayo yijundikwa na bamwe mu banyagahunga

Nubwo Virunga Today yahawe umurongo wo gutangaza inkuru zibanda ku buvugizi harwanywa akarengane gakunze gukorerwa rubanda rugufi bigora kubona abaruvugira, hari abibwira ko ibyo bikorwa uko bibonetse kose, buri wese wumva yarenganyijwe akirukira muri Virunga ngo ngaho nibamukorere ubuvugizi, nta genzura ndetse n’ubushishozi bikozwe n’abanyamakuru bayo ku kibazo cyavutse.

Ibi bisa naho ariko byagenze ubwo Virunga Today yatabazwaga n’umuturage wo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera ku kibazo cyavutse ubwo hatangizwaga umushinga wo gutunganya umuzi uturuka muri pariki y’ibirunga uherereye mu kagari ka Mudakama, ufite n’izina ry’aka kagari ka Mudakama.

Iki kibazo gihari cyari uko inyigo y’uyu mushinga yari yaragaragaje ko aya mazi y’uyu muzi akwiye guhindurirwa icyerekezo, akanyuzwa mu butaka burimo ubwe, ku ntera ya metero zigera kuri 700, we akaba yarabonaga ari akarengane bakorewe, kuba bagiye kwangizwa ibyabo kandi umuzi wari usanzwe ufite inzira karemano ukaza kwimurirwa mu butaka bwabo byongeye kandi n’ingurane bari babariwe akaba yaremezaga ko ari intica ntikize.

Nyuma y’ibisobanuro yahawe n’umutekinisiye ukuriye imirimo yo gutunganya uyu muzi ndetse na nyuma y’ubusesenguzi yikoreye kuri iki kibazo, uyu munyamakuru yasanze nta kibazo kiri mu nyigo yakozwe, ko ikibazo ahubwo kiri mu mafranga make yagenewe uyu mushinga ibizatuma ikibazo cy’aya mazi kitabonerwa umuti ukwiye, ibintu bitakiriwe neza n’uruhande rwasaba ubuvugizi.

Icyakurikiyeho nuko uyu manyamakuru yahise yirukanwa ku mbuga zose yahuriragaho n’abarimo abanyagahunga, avutswa atyo amahirwe yari afite yo kubona anakuru ku buryo bworoshye.

Gusa Virunga Today yabonye andi makuru mashya kuri iki kibazo igarukaho muri iyi nkuru.
Abakire Twahirwa na Sinarinita inyuma y’ibibazo byavutse mu mushinga wo gutunganya umuzi

Nyuma yaho Virunga Today isohoreye iyi nkuru kuri iki kibazo cy’umugezi wa Mudakama,hari abakunzi bayo bayihamagaye bagira icyo bavuga kuri iyi nkuru, umwe muri bo utarashatse ko izina rye rimenyekanye akaba yarayibwiye ko ibyavuzwe muri iyi nkuru ari impamo ko ariko hari ibikeneye kongerwamo kugira ngo ibikomeje kubera hariya byumvwe na buri wese waba ukeneye kumenya inkuru yuzuye, itariho ivumbi mu mvugo y’abubu.

Uyu mukunzi wa Virunga Today yayibwiye ko muri rusange umushinga usondetse nk’uko Virunga Today yabyemeje, kandi ko isaha n’isaha amazi azongera akangiza uyu muyoboro,bikazarangira uteje ibiza nka mbere utarubakwa.

Yagize ati:” Biriya barimo kwikoza ni ubusa kuko Mudakama biriya byose azaza ibirohe epfo za Gakoro, ntibazi Mudakama, buriya kongera ubugari bw’uriya muhora mu butaka bworoshye nka buriya bw’ibirunga, ni ukuyiha rugari kuko izacukura mu kuzima ndetse ikomeze yiyagure no mu bugari”

Abajijwe igikwiye gukorwa uyu muturage yashubije ko ibizenga byacukuwe hubakwa umuzi wo muri Rugarama aribyo byakagombye gukoreshwa ngo hagabanywe ingufu z’amazi, ko naho kuba nta gitangira, ubukana bw’amazi ku hantu hahanamye, hatubakiye, bizarangira habaye ibiza birushije ubukana ibya mbere ndetse n’uyu muhora ukomeze kwaguka.

Naho ku kibazo cy’amakimbirane yabaye nyuma y’icyemezo cyo guhindura icyerekezo cy’uyu mugezi mu rwego rwo kuwutunganya neza, uyu yashubije ko byose byatewe n’abo yise abakire bafite ubutaka bunini muri kariya gace, buri wese akaba yarakoresheje ingufu afite kigira ngo aburizemo icyemezo cyabangamira inyungu ze.

Yagize ati: ” Dufite abantu b’abakire hano, uwitwa Twahirwa n’undi witwa Sinarinita, uwa mbere afite ubutaka bunini bugera nko kuti hegitari 3 buherereye ahasanzwe haca uyu muzi, bikaba bivugwa ko yateye akantu umuntu ukomeye wo ku karere, bigatuma hafatwa icyemezo cyo kuyobereza amazi mu gice kirimo isambu nayo nini y’undi mukire witwa Sinarinita, none nawe yakoresheje imbaraga afite ngo arebe ko yaburizamo uriya mushinga”.

Ku kibazo cyo kumenya iyo ibintu biganisha, uyu muturage yavuze ko mu minsi ibiri ishize kugeza kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/06/2025, bari babwiwe ko umushinga wo kwimura umuzi waburijwemo ariko hari amakuru yandi yabonetse ku gicamutsi cy’uwo munsi yemeza ko inyigo itazigera ihindurwa ko umushinga ukomeza gushyirwa mu bikorwa, icyerekezo kikimurwa.

Leta ntikwiye kwisondeka

Virunga Today imaze kubona aya makuru y’inyongera, imaze kandi kubona ukuntu imishinga yabanjirije uyu yarangijwe, imaze kubona kandi agaciro k’ubutaka cyane cyane ubw’amakoro y’ibirunga burumbuka ku kigero cyo hejuru, irasanga ibyaba byiza ari uko Leta yakwishakamo andi mikoro, yakunganira asanzwe agenewe uyu mushinga maze hagatunganywa umuyoboro wujuje ibyangombwa ku buryo wahangana n’ubukana bw’ariya mazi yo muri kariya gace.

Koko rero iyo nyongera ibonetse, umugezi wahundurirwa icyerekezo nk’uko bigaragazwa n’inyigo, hagatunganywa ibizenga biramira amazi, bikagabanya umuvuduko wayo nk’uko bimeze ku mishinga yabanjirije uyu,igice cy’uyu muyoboro cyateje ibibazo kikubakishwa ibikoresho bikomeye mu ndiba no mumpande, icyatuma ubugari bw’ico gice bugabanuka, aho kuba metero 7 bukaba gusa metero 1, hakongerwa ahubwo ubujyakuzimu bwaco ( impuzandengo ya metero n’igice) icyatuma hangizwa ubutaka buke, bityo ntihabe hakibayeho impungenge kuri aba baturage babona igihombo gikomeye mu gikorwa cyo kuyobya uyu muzi mu rwego rwo kuwutunganya.

Tubabwire ko Virunga Today itashoboye kuvugana n’Ubuyobozi bw’akarere kuri iki kibazo kubera ko kugeza magingo aya, Meya w’akarere agifunze uburyo bwose bw’itumanaho bumuhuza na Virunga Today.

Tekisiye yemeza ko ubugari bw’umuyoboro ndetse n’ibiti birwanya isuri bizaterwaho bizarinda uyu muyoboro ubukana bw’amazi, umuturage uzi neza kariya gace akemeza ko na mbere yuko biriya biti bikura ngo bigire ubushobozi bwo gufata ubutaka, Mudakana izaba yararangije kubirandura no kubyohereza hafi y’ikiyaga cya Ruhondo

Leta niyishakemo ubundi bushobozi, hubakwe nk’ibi bizenga bifata amazi kuri Mudakama, aho kwisondeka.
Umuyoboro nk’uyu wa metero 1 y’ubugari n’ubujyakuzimu buhagije (niyo bakora 2 m), wafata ariya mazi, aho gukora metero 7 z’ubugari mu butaka busanzwe bufatwa nka zahabu muri kariya gace.

Inkuru bifitanye isano:

Burera-Gahunga: Haburijwemo igikorwa cyo kuyobya umuzi uva muri Muhabura, hanengwa ihuzagurika riboneka mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’akarere

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *