Politike

affaire-urunguze-abandi-babyeyi-babiri-basabye-virunga-today-kubakorera-ubuvugizi-ku-bwuburiganya-bakorewe-na-norbert-hibazwa-icyo-ubuyobozi-bukimubitsemo

Virunga Today ikomeje gushyira ahagaragara amahano abera mu bikorwa bitemewe byo gutanga urunguze, igamije guca intege no kuburizamo ibikorwa by’abatanga urunguze byarangije gufata isura ya mafia ( itsinda ry’abantu bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ibyaha byateguwe, nk’ubujura, ruswa, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi), ikomeje kuyogoza uduce tw’intara y’amajyaruguru bikaba bisa naho inzego zirebera abaturage zananiwe guhagarika ibi bikorwa.

Ntabwo ari igikorwa cyoroshye kuko nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi iby’uru runguze, hashize igihe kitari gito inzego zirimo Intara y’Amajyaruguru zitangaje ko zafashe ingamba zo kurandura burundu ibikorwa byo gutanga urunguze kubera ibibazo bikomeye bitera mu buzima bw’abaturage harimo kubakururira ubukene, gukurura amakimbirane mu miryango no gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ariko bikarangira urunguze rukomeje kuzamura ubukana no gukomeza gukwirara hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru.

Icyokora ibi ntabwo bica intege Virunga Today kandi inkuru nziza nuko bisa naho inzego zirimo RIB zatangiye kwinjira muri iki kibazo, kuri ubu abigabije ubutaka bwa Nibamwe Marita bakaba bararangije gutumizwa n’urwego rwa RIB ngo basobanure impamvu bishoye mu bikorwa bibujijwe n’itegeko.

Muri iyi nkuru, Virunga Today irakomeza kugaragaza ibibazo bikomeye uwitwa Hategekimana Norbert ufatwa nk’aho ari umutima w’urunguze akomeje guteza abaturage b’akagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga, yizera ko izashibora kubagezaho uko bimeze mu tundi duce twayigojwe n’uru runguze.

Uburiganya bwa Norbert kuri Madame Nyiranzabandora Angelique

Ku italiki ya 30/11/2023, uwitwa Hategekimana Norbert yagiranye amasezerano y’ubugure n’uwitwa Nzabihimana Jean Pierre, washakanye na Nyiranzabandora Angelique, uyu murima ukaba uherereye mu mudugudu wa Kampande, akagari ka Rungu, ku mafranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda.

Nyuma gato y’isinywa ry’aya masezerano, uyu muryango wa Nzabihimana waje guhura n’ibibazo bikomeye byatumye Nzabihimana yibona imbere y’ubutabera, ahita anoherezwa mu Igororero rya Musanze.

Nyiranzabandora wari usigaye akurikirana ibibazo by’urugo yasabye kenshi Norbert ko yamuhinduriza,akandikwaho ubutaka baguze ariko Norbert yica amatwi.

Uyu mudame abonye Norbert akomeje kunangira, yitabaje abunzi b’akagari ka Rungu ngo bategeke Norbert kumuhinduriza ubutaka baguze nk’uko yabyemeye mu masezerano bagiranye.

Yisobanura inbere y’inteko y’abunzi ba Rungu, Norbert yahakanye atsemba ku kuba yaragiranye amasezerano y’ubugure bwa burundu bw’ubutaka n’umuryango wa Nyiranzabandora, ko icyabaye ari ukugurisha icyatamurima ( gukodesha mu gihe kizwi) ubu butaka, bityo ko igihe kizagera agasubizwa ubutaka bwe.

Ibi ariko inteko y’abunzi ntiyigeze ibiha agaciro ihereye ku masezerano yanditse yagaragajwe na Nyiranzabandora aya masezerano ikaba yari iriho n’imikono y’abahamya, bityo itegeka Norbert guhinduriza Nyiranzabandora ubu butaka.

Ikigaragara nuko icyo Norbert aba agamije ari ugukomeza gukururana mu manza, mpaka ageze mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza aho bikekwa ko afite abo bakorana, bakamufasha gutsinda imanza aba yatsinzwe ku mu bunzi, bikaba byitezwe ko n’uru rubanza, azarujuririra mu bunzi b’umurenge wa Gataraga.

Yashenye urugo rwa mwishywa we, yigarurira n’umutungo w’uwo bari barashakanye

Ibikorwa bya Norbert ntibigarukira mu bwambuzi bushingiye ku runguzi gusa ahubwo agaragara no mu bikorwa by’ubugome nk’uko Virunga yabibwiwe mu nkuru ya Madame Umumararungu Clenia, yarangije gutandukanya n’umugabo bari barashakanya akaba na mwishywa wa norbert, Ndabarinze Joseph.

Uyu mudame byagoye gusobanurira umunyamakuru ibyamubayeho kuko amarira yendaga kumushyiramo, yabwiye umunyamakuru ko muri 2023 yarwaje umwana we wari ufite imyaka 11 yari yarabyaranye na Ndabarinze, bisaba ko ajya mu bitaro binyuranye harimo ibya Ruhengeri, CHUk ndetse n’ibya Butaro, ariko birangira uyu mwana aguye mu bitaro bya Butaro umwaka ushize, ariko igitangaje nuko umwana yapfuye ise atigeze amugeraho kuva yarwara , akaba ari ikintu gitangaje.

Uretse n’ibyo kandi, ngo Ndabarinze abyohejwe na nyirarume yabwiye umudame we ko ibyiza ari uko uyu mwana yamureka agashyingurwa n’ibitaro bya Butaro, ibintu uyu mudame yamaganiye kure, ahubwo ahitamo kuguza ahantu ibihumbi 200, umwana ashobora gushyingurwa iwabo muri Rungu, mu isambu yabo.

Aho ibyo gushyingura birangiriye nanone ngo Ndabarinze abyohejwemo nanone na Nyurarume yanze kwishyura umwenda watswe n’umugore we, uyu mugore ahitamo kumurega mu bunzi.

Haba mu bunzi b’akagari haba n’abo ku murenge , hombi Ndabarinze yagiye ategekwa kwishyura umwenda watswe n’umugore ngo ashyingure umwana bari barabyarany.

Icyokora nanone nk’uko twabivuze, Ndabarinze yarangije kujuririra uru rubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, abigiriwemo inama na Nyirarume, usanzwe yirukira kuri ruriya rukiko igihe cyose abunzi batanze umwanzuro ushyira mu gaciro ku bibazo by’amahugo aba yabagejejeho.

Umusaraba wa Cleniya yahekeshejwe na Norbert ariko ntuwarangiriye aho, kuko inzu n’umurima madame Clenia yari yaraguze na Norbe yifashishije umutungo yakuye iwabo, byose Norbert na mwishywa we babimwirukanyemo biba ngombwa ko asubira iwabo, kuri ubu akaba bisa naho yatandukanye burundu na mwishywa wa Norbert.

Norbert ubuyobozi buracyamubitsemo iki ?

Iki ni kibazo gikomeje kwibazwa n’abantu banyuranye batuye kariya gace baganiriye na Virunga Today, iki akaba ari nacyo kibazo Viringa Today nayo yibaza.

Ababivuga bahera ku kuba hari ibimenyetso bigaragara ko Norbert atanga urunguze ku mugaragaro ukurikije imanza amagana yagiye ahuriramo n’abo yahaye uru runguze,ibi bikorwa byo gucuruza urunguze bikaba bizwi nanone ko bihanwa n’amategeko igihugu kigenderaho.

Sibyo gusa kuko nk’uko Virunga Today yabitangaje mu nkuru ziheruka, Norbert yagaragaye no mu bikorwa bindi binyuranye bigize icyaha harimo gukoresha uburiganya yigarurira ikintu cy’undi nk’uko byagenze kuri Marita ndetse n’ikoresha ry’inyandiko mpimbano aho ahimba amasezerano y’ubugure atigeze abaho, akayitwaza mu nkiko.

Virunga Today ikaba rero itumva ukuntu umuntu nk’uyu afata bugwate umurenge wose, umwaka ugashira, undi ugataha, imyaka 5 bikagenda bityo, umuntu agakomeza kuvuna umuheha akongezwa undi, inzego zireberera abaturage ziri aho, ahubwo zigakoneza kwakira ibirego binyuranye bya Norbert bigamije guhuguza abaturage ibyabo.

Ikibabaje kurushaho akaba ari uko Norbert ageze naho akurura amakimbirane mu miryango,amakimbirane aganisha ku isenyuka ry’umuryango nkuko byagendekeye uyu muryango wa mwishywa we.

Ku bw’ibyo Virunga Today ikaba ibona ikibazo cya Norbert ndetse n’icy’abacuruzi bose b’urunguze ari ikibazo kibangamiye umutekano w’abaturage muri rusange, inzego zinyuranye zikaba zikwiye gukora ibyihutirwa ngo bihagarike vuba ibi bikorwa bikomeje guha isura mbi akarere ka Musanze, atari ibyo Gataraga yazahinduka Haiti aho twumva ku maradiyo inkuru z’ibyihebe bikomeje kuyogoza kiriya gihugu.

Madame Angelique yabwiye Virunga Today ko Norbert yahengereye umugabo adahari, akiha kumuhuguza ubutaka baguze yitwaje ahari ko ari umugore.
Norbert ntatinya guhakana ku mugaragaro anasezerano we ubwe yashizeho umukono hari n’abagabo, ahubwo buri gihe agakangisha kujuririra urukiko rw’ibanze rwa Muhoza
Norbert yabaye ikigeragezo kuri uyu mwana w’umukobwa washakanye na mwishywa we! Yoheje uyu mwushywa we ngo areke kurwaza umwana yibyariye kugeza avuyemo umwuka ataramugeraho, naho arangije kumushyingura amwirukana mu mitungo bari bahuriyeho n”umugabo, asenya urugo atyo urugo rwa mwishywa we.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *