Politike

Affaire-Urunguze Gataraga: Abunzi ba Rubindi bakangishije Odeta kuzahesha igipangu Agnes, bagaragaza batyo ko bari inyuma y’abatanga urunguze

Virunga Today ikomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’ubucuruzi bw’amafranga butemewe: urunguze, ubucuruzi bufite ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho myiza y’abatuye intara y’amajyaruguru cyane cyane mu karere ka Musanze.
Ni nk’aho ariko aba mbere iki kibazo kireba bakomeje guterera agati mu ryinyo bakarebera akarengane gakomeje gukorerwa n’abatagira aho bahuriye n’uru runguze nk’uko bimeze mu kibazo cya Marita wo mu kagari ka Rungu/Gataraga ndetse no mu cya madame Odeta wo mu kagari ka Rubindi naho mu murenge wa Gataraga nk’uko ikibazo cye twongera kukigarukaho muri iyi nkuru.

Ubugira kabiri, Odeta yahakaniye inteko y’abunzi ko adashobora kuburana urubanza kandi nawe ibyerekeye n’ibyo ruzasuzuma yarabigejeje muri RIB

Amakuru Virunga Today yahawe na Odeta, yemeza ko kuri uyu wagatatu yongeye kwitaba abunzi b’akagari ka Rubindi ku ncuro ya kabiri, akaba nk’uko yabigenje bwa mbere yarabahakaniye ko adashobora kuburana mu gihe nawe hari ikirego yatanze kijyanye nanone n’uyu mutungo we yemeza ko yariganyijwe, mu gihe Agnes wavuzwe muri iki kibazo nk’uwatanze urunguze yemeza ko afite uburenganzira kuri uyu mutungo kuko warangije kumwandikwaho mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka.

Gusa ngo kuri iyi ncuro ho aba bunzi barahiriye ko bagiye kimwandikira ihamagara rya gatatu, yakomeza kunangira, bakaruca nk’udahari.

Mu busesenguzi bwa Virunga Today isanga hari ibintu bine aba bunzi birengagiza igihe bashaka guca uru rubanza.
1. Abunzi bakiriye ikibazo ku mutungo urengeje miliyoni 3 kandi bitari mu bubasha bwabo. Kuba iyi nzu Mutabazi yarayitanze mu runguze ku giciro cya miliyoni 3, ntibivuga ko ku munsi wa none iki gipangu cya Odeta cyaba kigifite aka gaciro! Hagombaga kubanza gukorwa igenagaciro ngo hagaragazwe agaciro nyakuri k’uyu mutungo hakabona kwakirwa ikirego naho ubundi n’uwapimisha ijisho yabona ko iki gipangu kidafite agaciro ka miliyoni 3.

2. Ntabwo Odeta yanze kwitaba inteko y’abunzi ngo babe bafata umwanzuro wo kuruburanisha nk’uwinangiye kubitaba, icyo Odeta yakoze ni ugutanga inzitizi, zagombaga gusuzumwa n’iyi nteko, ibintu bitigeze bikorwa.

3. Ntabwo ikirego Agnes yagejeje ku bunzi kiri mu mbonezamubano, ahubwo ni nshinjabyaha kuko ikibazo gihari ari uko Odeta yanze kuva mu mutungo utari uwe ( ukurikije amakuru yo mu kigo cy’ubutaka), ibi bikaba byaba bigize icyaha cyo kwigarurira ikintu cy’cyundi. Agnes rero yakagombye kuba yaragannye RIB agatanga ikirego kuko nta masezerano yugeze agirana na Odeta, ahubwo Odeta ari mu mutungo we binyuranije n’itegeko.

4. Ni ihame kimenyabose mu butabera Virunga Today ikomeje kugarukaho: le penal tient le Civil en etat, ku kibazo kimwe cyashyikirijwe ubutabera kikaba kirebana na nshinjabyaha ndetse na mbonezamubano, urubanza mboneza mubano rutegereza ko habanza kuburanishwa urubanza nshinjabyaha, ibi akaba ari nabyo Odeta akomeje kwifashisha atanga inzitizi muri uru rubanza.

Maje ya Musanze n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza biratungwa agatoki

Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya impamvu y’iri huzagirika rikomeje kuvugwa mu mikorere y’abunzi nuwo iki kibazo cyashyirwa ku gatwe maze ibaza inzobere mu mategeko usanzwe ari n’umwanditsi w’inkiko mu rukiko rwisumbuye maze amubwira byinshi ku mikorere y’aba bunzi.

Uyu munyamategeko yabwiye umunyamakuru ko bafite gihamya ko komite z’abunzi zikomeje kugaragara mu bikorwa bya ruswa kandi nko mu ntara y’amajyaruguru iki kibazo cyafashe intera yo mu rwego rwo hejuru.
Ku kibazo cy’abafite mu nshingano zabo uru rwego rw’abunzi, uyu yashubije ko urukiko rw’ibanze rufite mu ifasi yarwo akagari n’umurenge arirwo rufite inshingano zo gukurikiranira hafi imikorere y’abunzi hakiyongera n’urwego rwa MAJE mu karere.

Aba bombi ngo nibo bashinzwe guhugura komite z’abunzi mu bijyanye n’amategeko kandi ko ari nabo bagomba gukurikiranira hafi imikorere yazo, bakagenzura ko ibyo bakora bitanyuranya n’amategeko igihugu kigenderaho bakanagenzura ndetse niba mu mikorere yabo hatarangwamo ibikorwa bya ruswa.
Virunga Today ikaba yibaza rero niba urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ndetse na MAJE y’akarere bikora izo nshingano zabo nk’uko bikwiye.
Virunga Today ikaba ibona ko iyaba izi nzego zombi zikora neza ntabwo aba bunzi nk’aba bo mu kagari ka Rubindi baba bararengereye inshingano zabo bagakora amakosa nk’ariya twagaragaje, ntihagire n’umwe urabukwa.
Byongeye kandi aba bunzi bakomeje kurenza ingohe ku kibazo cy’urunguze, bakomeza kwakira ibirego bijyanye narwo kandi nyamara ibi bibazo by’urunguze byakagombye gukorwaho iperereza na RIB kuko gucuruza urunguze ubwabyo bigize icyaha kigomba gukurikiranwa mu nkiko abagira uruhare bose muri ibi bikorwa bagafatirwa ibihano biteganywa n’itegeko.

Mu mwaka wa 2023, uwitwa Mutabazi washakanye na Uwabyawe Odeta, yakoranye amasezerano n’Agnes yo guhererekanya umutungo uwo bashakanye ntacyo abiziho, ku kagambane ka noteri w’ubutaka. Uyu mutungo kuri ubu ufite agaciro ka miliyoni 30 akaba yarawukoreye iri hererekanya Agnes amaze kumuha umwenda w’ibihumbi 700, mu masezerano imbere ya noteri w’ubutaka handikwa ko aguze iki gipangu miliyoni 3.
Byarangiye Mutabazi adashoboye kwishyura, Agnes asaba Odeta ko yamuha umutungo we umwanditseho, Mutabazi abonye bikomeye ahitamo guhingira mu gihugu cy’abaturanyi.

Hakomeje kwibazwa impamvu abantu nka Agnes bamamaye mu runguze, bagakora ibikorwa bibujijwe n’amategeko badashyikirizwa inzego z’ubutabera nk’uko bigenda ku barembetsi

Inkuru bifitanye isano:

Affaire Urunguze-Gataraga : Hamenyekanye amayere yakoreshejwe n’ Uwimana Agnes Ruharwa mu runguze, ngo yigarurire igipangu cya Mutabazi na Uwabyawe Odetta

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *