Affaire Urunguze-Gataraga : Hamenyekanye amayere yakoreshejwe n’ Uwimana Agnes Ruharwa mu runguze, ngo yigarurire igipangu cya Mutabazi na Uwabyawe Odetta
Inkuru y’igipangu cy’umuryango wa Mutabazi na Uwabyawe Odeta, giherereye muri centre ya Gataraga akarere ka Musanze, ubu cyarangije kwandikwa kuri madame Uwimana Agnes, uzwi mu cyane mu bucuruzi bw’urunguze mu karere ka Musanze Virunga Today yayigejeje ku bakunzi bayo mu nkuru iheruka.
Koko rero muri iyi nkuru, twagaragaje ko Mutabazi wari usanzwe ari umukozi wa Dian Fossey Gorilla Fund International Karisoke
yatse urunguze rw’ibihumbi magana arindwi, yemera gusinya amasezerano y’ihererekanya ry’iki gipangu na Agnes ku kiguzi gihimbano cya mliyoni 3, abifashijwemo n’incoreke ye ndetse no ku kagambane ka noteri w’ubutaka wigenga witwa NayigizikiJoel, iki gipangu ubwacyo kikaba gifite agaciro, kuri ubu ,ka miliyoni mirongo itatu.
Muri iyi nkuru Virunga Today irava imuzi uko iki gikorwa cyo kwigarurira uyu mutungo wari uhuriweho na Mutabazi ndetse n’uwo bashakanye Uwabyawe Odetta cyagenze.
Komisiyoneri Muhire wahuje Mutabazi na Agnes yaburiye Agnes ko umugore ujye gusinya kwa Joel atari uwo bashakanye byemewe n’amategeko, undi amutwama avuga ko icyo kibazo acyikemurira
Inkuru y’uru runguze itangira mu mpera z’imwaka wa 2023 ubwo umukomisiyoneri witwa Muhire ukorera za Gataraga yahuje Mutabazi na madame Uwimana Agnes usanzwe uzwi mu bucuruzi bw’urunguze, akaba n’umwarimukazi ku kigo cya Kagano giherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Yarabahuje maze Mutabazi abwira Agnes ko yifuza ko yamuguriza amafranga ibihumbi magana arindwi ( 700.000 Frw), hanyuma bakumvikana ku masezerano y’ukuntu azamwishyura.
Agnes yarabyemeye bumvikana ko hagomba ingwate kandi ko iyo ngwate igomba gukorerwa mutation kwa noteri w’ubutaka kugira ngo hirindwe ko iyi nguzanyo yazagaragara nk’urunguze, ubucuruzi butemewe n’amategeko, hanyuma yarangiza kwishyura akazasubizwa nanone ubutaka bwe hamaze gukorwa indi mutation.
Mutabazi yarabyemeye maze bemerekanya ku mwenda w’amafranga milyoni 3 ( ibihumbi 700 wongeyeho inyungu) ahawe ariko nawe akemera kumukorera mutation y’igipangu umuryango we utuyemo, kiri muri Centre ya Gataraga, ni ku muhanda mpuzamahanga Musanze -Rubavu.
Barahiritse rero bagana kwa Noteri Joel mu mujyi wa Musanze ariko komisiyoneri atungurwa no kubona Mutabazi aherekejwe n’umugore atazi, icyatumye aburira Agnes ku bw’ uwo mugore ugiye gusinya aya masezerano kandi nyamara adasangiye uyu mutungo watanzweho ingwate, undi amusubiza ko icyo kibazo acyikemurira.
Ngo nk’ako kanya yabonye Agnes yihinnye mu biro bya Joel, bitamaze akanya Joel asohoka mu biro aha amabwiriza secretaire we ko hakuzuzwa ibyangombwa by’ihererekanya hanyuma Mutabazi n’uwo mugore bakabona gusinyana n’Agnes ihererekanya rya bwa butaka buriho igipangu, ibi ngo byahise bikorwa barataha.
Mutabazi yananiwe kwishyura, Agnes atangira kugira impungenge kuri business ye ahitamo gusinyisha amasezerano y’ubukode bwa cya gipangu Mutabazi
Ngo ibyo kwishyura umwenda byageze aho binanira Mutabazi, bigera naho yemera guhara ya ngwate maze nk’ikimenyetso ko yazibukiriye cya gipangu, akaba ari n’ikimenyetso simusiga ko uyu mutungo utakiri uwe, Mutabazi yemerekanije n’Agnes ko basinyana amasezerano y’ubukode ya nyirarureshwa bw’iyi nzu, umugore yazanga kwishyura ikaba impamvu yo kumurega ubwambuzi bw’ubukode ahita anamusaba kumuvira mu nzu.
Ibi barabikoze, maze basinyana amasezerano y’ubukode bw’ukwezi ku mafranga ibihumbi makumyabiri na bitanu, ibi bikorerea imbere ya noteri wigenga utari Joel.
Agnes n’umugabo we Milita batangiye ibikorwa byo kugaruza umutungo wabo wari ugicumbitswemo n’umuryango wa Mutabazi
Bamaze kwizera ko ibyangombwa byose byabonetse ngo biheshe umutungo warangije kubandikwaho mu kigo cy’ubutaka, madame Uwimana Agnes n’umugabo we uzwi ku izina rya Milita, berekeje mu mudugudu…..wa basaba umukuru w’umudugudu ko yabahesha umutungo wabo Odeta atuyemo akaba yaranze kuwuvamo kandi bararangije kuwugura, ubugure bukaba bwarakorewe imbere ya noteri w’ubutaka, ndetse no mu kigo cy’ubutaka bakaba bararangije guha umugisha iri hererekanya..
Nk’uko twabigarutseho mu nkuru iheruka, ikibazo cyagejejwe no ku kagari ka Rubindi ariko akagari kagira inama abafitanye ibibazo kugana inkiko kubera ikibazo cyari kibarenze.
Hagati aho nk’uko twabivuze nanone mu nkuru iheruka, Odeta we yshisemo kubanza kubaza noteri uko byagenze, ngo anamusabe idosiye yose uko yakabaye, ariko Joel we yanga kumuha iyi dosiye yutwaje ko Odeta yarangije kujyana iki kibazo mu itangazamakuru.
Mutabazi yaburiwe irengero Agnes yitabaza abunzi ngo bamuheshe umutungo we, Odeta agana RIB ngo ikurikirane umugabo we Mutabazi, Me Joel na madame Agnes ku bwo kumugurishiriza umutungo, hifashishijwe inyandiko mpimbano
Ibintu byarushijeho kwihuta muri iyi dosiye y’urunguze rwa Mutabazi na Agnes kuko kubera gutinya ubutabera, umugabo wa Agnes yahise atorokera hanze y’igihugu, icyatumye hakurijwe amasezeano y’akazi yari yaragiranye n’umukoresha we Dian Fossey Gorilla Fund International Karisoke
yarasezerewe kuri aka kazi, yutesha atyo umushahara w’agera ku bihumbi 400 yahembwaga buri kwezi.
Hagati aho Madame Agnes nawe yagannye RIB ya Muhoza kugira ngo ayimenyeshe uburiganya yakorewe, umutungo we utimukanwa ugakorerwa iherrerekanya, ntacyo abiziho, ahubwo hifashishijwe imyirondoro n’imikono mihimbano, ibigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano wihesha icy’undi, byakorewe i Musanze mu bufatanye bwa Mutabazi, Me Joel na madame Agnes.
Muri icyo gihe nanone, Virunga Today yamenye ko Madame Agnes yarangije kugeza ikirego cye mu bunzi ba Rubindi, asaba inteko y’abunzi ko bwamuhesha ubutaka bwe burimo n’inzu bituwemo na Odeta mu buryo butemewe n’amategeko, bikaba byari byitezwe ko uru rubanza ruburanishwa none kuwa 25/06/2025.
Ngibyo ngayo ay’urunguze rukomeje kuyogoza kariya gace kose nk’uko twabigaragaje mu nkuru ziheruka, uru runguze rukaba rukomeje gushora abaturage mu bukene kuko bamburwa ibyabo ku bw’ubujiji n’amaherere ubundi kandi rugakurura amakimbirane mu ngo aho nk’aha ngaha Mutabazi yataye urugo akivana no ku kazi kari kamutunze we n’umuryamgo we, byose bikomotse k’ubucuruzi butemewe bukomeje gukorerwa imbere y’ubuyobozi bufite inshingano zo kurengera ituze n’umudendezo w’abaturage.
Byongeya kandi abatanga uru runguze bakaba badatinya kwigaragaza imbere y’inzego z’ubutabera bajyanayo ibirego byishyuza uru runguze maze nazo zigatanga umwanzuro urengera ibi bikorwa bibujijwe n’amategeko.
Inkuru bufitanye isano: