Politike

Akumiro: Rwagati mu gihembwe, REB isohoye urutonde rw’abarimu bimuwe, abatazwi umubare boherezwa mu bwunganizi ku bigo bari basanzwe bigishaho

Iby’iri yimurwa bivugwa mu ibaruwa no 3067/REB/05/2025 yo kuwa 23/10/2025, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze ( REB) yandikiye abayobozi b’uturere, Virunga Today ifitiye kopi.

Muri iyi baruwa uyu Muyobozi aterura avuga ko ahereye ku mabaruwa atandukanye abayobozi b’uturere bandikiye Umuyobozi Mukuru w’urwego ruvuzwe haruguru,bagaragaza abarimu babuze amasaha ahagije agendanye n’ibyo bigisha, ko aboherereje ku mugereka w’iyi baruwa urutonde rw’abarimu bimuwe kugira ngo bashyirwe mu myanya mu mashuri boherejwemo.

Iyi baruwa ikomeza imenyesha abayobozi b’ututere ko abarimu bagaragaje ko badafite amasaha ahagije kandi bakaba batarabonerwa imyanya imbere mu karere, ko baba bakomeje kunganira bagenzi babo ku kigo bari basanzwe bakoreraho, mu gihe ikibazo cyabo kigishakirwa igisubizo.

Ibikwiye kwibazwa ni ibi:
1. Habuze iki ngo iki gikorwa cyo kwimura abarimu gikorwe mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri ?

Na mbere y’uko habaho itangira ry’umwaka w’amashuri, hagomba kubaho imyiteguro kugira ngo buri cyose kibe kiri mu mwanya wacyo, abanyeshuri bashobore gutangira amasomo ku munsi wa mbere w’itangira.
Umuntu ntiyabura kwibaza ibi byo kwimura abarimu byategereje hafi amezi 2 ngo bikorwe amashuri yaratangiye kandi nyamara uyu muyobozi wa REB yarivugiye ko abayobozi b’uturere bakomeje kumugezaho uru rutonde.

Amakuru Virunga Today ikesha abakurikiranira hafi ibibera mu rwego rw’uburezi mu Rwanda, yemeza ko uru rutonde rw’aba barimu badafite amasaha ahagije rukorwa nyuma gato y’uko buri mwaka w’amashuri usozwa, ibi bikaba byumvikana ko uru rutonde aba ari igenzi mu itegurwa ry’umwaka w’amashuri uba ukurikira kimwe n’indi mibare y’abarimu baba bazakenerwa mu kwigisha kuri buri kigo.

Ibi bikaba bivuze ko rero byanze bikunze uru rutonde rwari ruriho kandi ko rwakagombye kuba rwaragejejwe kuri REB hakiri kare, nayo ikarutangaza mbere yuko amashuri atangira.

Haribazwa kandi impamvu REB yabanje gutegereza ko raporo zose z’uturere ziyigezwaho aho gushakira aba barimu imyanya uko bajyaga boherezwa, hirindwa ko bakomeza gukererwa kujya ku kazi aho bagombaga kwimurirwa.

2.Aba barimu magingo aya ubu baherereye he ?

Aho bari baherereye mbere yuko iriya baruwa yandikwa, ntaho, kuko nk’uko twabibonye muri iriya baruwa, ba Mayors basabwe guhita babashyira mu myanya boherejwemo.

Ibi bishatse kuvuga ko aba barimu bagera kuri 82 bagaragara kuri uru tonde bakomeje gutera iperu ku mashuri nta kazi gahari, bakonsa umuhini nk’uko bikunze kuvugwa mu ncamarenga, kubera kubura amasomo bigisha, ari nako bakomeza guhembwa badakora kandi nyamara hari ahandi bakenewe.

Uretse aba kandi babonewe aho bimurirwa, uyu muyobozi yemeje ko hari n’abandi batarabonerwa amasaha,ko ku bw’ibyo bakomeza kunganira bagenzi babo ku bigo bari basanzwe bigishaho.

Ibi byo kunganira nibyo biteye urujijo kuko hibazwa ukuntu iryo yunganira rizakorwa uretse gusangira amasaha adahagije ( ibyo bita chomage deguisé mu rurimi rw’gifransa) cyangwa se aba bagahabwa amasaha asanzwe adahabwa agaciro nka sport na religion.

3. Ese ingingo ya 43 y’iteka rya Ministre w’intebe rishyiraho stati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze yarubahirijwe ?.

Iyi ngingo iha Mineduc uburenganzira bwo kwimura umwarimu,ibyibwirije cyangwa ibisabwe n’uturere cyangwa umujyi wa Kigali, kubera inyungu z’uburezi , bikamenyeshwa abo bireba.

Haribazwa rero niba na mbere yuko Uyu muyobozi aha uru rutonde ba mayors, yaba yarabanje kumenyesha aba barimu, icyemezo cyabafatiwe bakanamenyeshwa n’impamvu byakozwe kugira ngo bishyirwe mu madosiye yabo.

Urebye uko iyi baruwa yanditswe, ibi ntabwo byakozwe ngo abarimu babe baramenyeshejwe iki cyemezo kuko ba mayors aribo basabwe kubohereza ku bigo, aho kugira ngo aba barimu babe barabisabwe mu ibaruwa bakagombye kuba barandikiwe.

Tubabwire kandi ko isuzuma riherutse gukorerwa abayobozi n’abayobozi bungirije b’amashuri bo mu burezi bw’ibanze, ryagaragaje ko hari abagera ku 143 bagomba kuvanwa kuri iyi myanya kubera ko batari ku rugero rusabwa, bakaba nabo bagomba gushakirwa amasomo nk’uko iteka rya Ministre w’intebe ribiteganya, bakazaza basanga abandi batazwi umubare bavuzwe muri iriya baruwa bagishakirwa amasomo.

Inzobere mu bijyanye n’uburezi zemeza ko imicungire mibi y’abarimu igabanya ireme ry’uburezi binyuze mu kudindiza imyigire y’abanyeshuri, kugabanya umusaruro w’abarezi, no guteza ibibazo mu miyoborere y’amashuri.

Birumvikana rero ko Kudashyira abarimu aho bakenewe cyangwa kubashyira mu myanya bitinze bituma hari aho usanga hari abarimu benshi mu ishuri rimwe, abandi bakabura burundu. Ibi nabyo bikaba bituma hari amashuri yigisha nabi cyangwa ntayigishwe na gato.


REB yimuye abarimu rwagati mu gihembwe abandi ibemerera ubushomeri buhemberwa

Kanda hano ubone urutonde rw’abarimu bimuwe
3067-MAYORS00336120251023103110 (1)

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *