Amajyaruguru: Ikibazo cy’imbuto y’ibigori yarumbiye abahinzi gishobira gusiga benshi bazinutswe guhinga ibigori
Mu rwego rwo kwitegura inama y’umushyikirano yateranye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kabiri 2026, Radiyo y’abaturage ya Musanze, mu kiganiro umuti ukwiye, yari yahisemo guha umwanya abayikurikira ngo bavuge ku bibazo byugarije ubuhinzi byazaganirwaho muri iriya nama.
Abatanze ibitekerezo muri iki kiganiro bakomoje ku bibazo byakomeje kudindiza uyu mwuga utunze benshi mu gihugu.
cyacu harimo ikibazo cy’abatekinisiye mu by’ubuhinzi, abagrone bariho none mu mirenge bakaba ari nk’indorerezi mu buhinzi.
Hari kandi n’ikibazo cy’ubutaka bugenda bugunduka ntibube bugitanze umusaruro wifuzwa ariko cyane cyane ikibazo cy’imbuto zidafite ubuziranenge, benshi mubatanze ibtekerezo bakaba baragarutse ku kibazo cy’imbuto z’ibigori zabarumbiye muri iki gihembwe cyarangiye cy’ihinga.
Uyu mwaka byahumiye ku mirari, birakwiye ko dusubizwa imbuto ya pannar
Iby’iyi mbuto yarumbiye abahinzi mu ntara y’amajyaruguru byemejwe n’abambasaderi basanzwe bazwi kuri iyi radiyo y’abaturage.
Uwitwa Agateretswenimana yagize;” Turifuza ko iki kibazo cy’imbuto y’ibigori baduhaye none ikaba byaranze guheka mwazakitugereza ku Mubyeyi wacu, birakabije, hano mu murenge wa Gitovu, ntawe uzagera mu murima kandi twashyizemo n’ifumbire twahawe ariko byaranze, iyi nta mbuto irimo nibatugarurire panari, duheruka kugira umusaruro mwiza tugihinga panari.
Uyu yunganiwe n’ambasaderi Gerari w’i Kamubuga nawe wavuze ko aho iwabo mu karere ka Gakenke bahuye n’ikibazo cy’imbuto y’ibigori yabarumbiye.
Yagize ati:” Imbuto baduhaga mu gihe cyashize zapfaga kugerageza zigatanga umusaruro uri mu rugero, ariko imbuto baduhaye uyu mwaka yo, ntawe uzagera mu murimna, byose byanze guheka kandi ni mu murenge wa Kamubuga wose, abazaduhagararia muri iyi nama iki kibazo bazakitugereze ku Mukuru w’igihugu, bongere kuduha imbuto yitwa panari, yahekaga ibigori byiza bibiri, twakongera kugira umusaruro mwiza w’ibigori.”
Iki kibazo cy’imbuto zitagira ubuziranenge, muri Virunga Today twari twakigarutseho mu nkuru yacu iheruka ubwo twavugaga ku gihombo abahinzi bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bahuye nacyo.
Koko rero ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yasuraga aba bahinzi yiboneye mu mirima ibigori bimwe byanze guheka ibindi bihura n’uburwayi bunyuranye ku buryo nta cyizere aba baturage bari bafite cyo kuzabona umusaruro mwiza, ni mugihe bagenzi babo baturanye bahinze amasaka barimo babyinira ku rukoma kubera umusaruro mwiza bari biteze muri gihembwe cy’ihinga cya mbere cy’umwaka wa 2025-2026.
N’ahandi hanyuranye mu ntara y’amajyaruvuru,cyane mu mirenge ihana imbibi na pariki y’ibirunga Virunga Today ikaba yarabwiwe ko naho habonetse ikibazo cy’imbuto y’ibigori yarumbiye abahinzi.
Ikibazo cy’imbuto y’ibigori, ikigeragezo kuri ministre w’ubuhinzi n’ubworozi
Iby’ubu butumwa bwari bwifujwe ko bwagezwa ku bari mu nama y’umushyikirano icyokora bisa naho byarangiye butabagejejweho, hakaba hibazwa impamvu ubu butumwa bwaanyonzwe kandi iki cyari ikibazo cyumvikana cyagombaga gufatirwa ingamba zikarishye n’abari muri iyi nama.
Icyokora abakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda bemeza ko nta kuntu aya makuru y’iyi mbuto yahombeje abahinzi atazagera ku Mukuru w’igihugu dore ko no muri iyi nama yumvikanye ahata ibibazo ministre w’ubuhinzi ku kibazo cy’azote yifashishwa mu kubika intanga yabuze.
Ahangaha Umukuru w’igihugu urebye akaba ataranyuzwe n’ibisubizo yahawe na ministre wakagombye kuba azi byinshi mubibera muri iyi ministere dore ko yayoboye igihe kitari gito RAB, ikigo cy’igihugu cyita ku iterambere ry’ubuhinzi.
Aba bakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda, bakaba bemeza ko n’iki kibazo cy’izi mbuto iyo ministre agira ibyago kikazanwa mu nama y’umushyikirano, bitari bimworohere kwikura imbere y’Umukuru w’igihugu.
Koko rero, ubuyobozi bwagiye busimburana muri iyi ministere nibwo bwakomeje kwizeza abanyarwanda ko kuri ubu igihugu gifite ubushobozi bwo kwituburira imbuto y’ibigori, ko nta mpamvu rero yo gukomeza gusesagura umutungo w’igihugu hatumizwa imbuto ziva hanze none byarangiye imbuto zimwe zashyizwe ku isoko ziteye igohombo abahinzi.
Iki kibazo kandi nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi ibibera mu buhinzi mu Rwanda ngo kimaze igihe kinini ku buryo ministere y’ubuhinzi yakagombye kuba yarabonye uburemere bw’iki kibazo hakiri kare maze ikagishakira umuti amazi atararenga inkombe, byaba ngombwa ikaba yagarura imbuto ya panari nk’uko byakomeje kwifuzwa na bariya baturage.
Haribazwa rero aho abayobozi b’inzego z’ibanze bazahera bongera guhamagarira abahinzi kwitabira ubuhinzi bw’ibigori mu gihe ntacyizere, garanti , aba bahinzi bazahabwa uretse kubaha imbuto ya pinari, ibintu nabyo byagorana cyangwa bigatwara igihe urebye umurongo guverinoma yafashe wo gutuburira izi mbuto mu gihugu.
Mu turere twa Burera na Musanze kandi abahinzi bakomeje gutsimbarara ku gihingwacy’amasaka, ku buryo hari n’abiyemeza kuriha amande agera ku bihimbi ijana ngo bemererwe guhinga ibigori bo bemeza ko ubuhinzi bwabyo bubahombya, ahubwo bakaba bungukira cyane mu bw’amasaka.
Tubabwire ko Virunga Today yahawe amakuru n’inzobere mu gutunganya imbuto z’ibigori ikorera mu ntara y’amajyepfo ko hari ibibazo mu igenzura ry’ubuziranenge ku mbuto z’ibigori zitunganywa na ba rwiyemezamirimo, igenzura rikorwa na RICA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi, kurinda ihangana no kurengera umuguzi), aba ba rwiyemezamirimo bakaba baca murihumye abagenzuzi, bagashyira ku isoko imbuto zidafite ubuziranenge.
Tubabwire nanone ko Guverinoma y’u Rwanda vuba aha yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga ubuziranenge bw’umusaruro w’ibihingwa, rigamije kugenzura no guhana abakora ubuhinzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n’amabwiriza agenga uyu mwuga.
Haribazwa rero niba iri tegeko rizareba na ba rwiyemezamirimo bapfunyikira amazi abahinzi, bigatera igihugu igihombo gikomeye ariko cyane bigakurura ibura ry’ibiribwa bihagije ku batuye igihugu.










Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
