Politike

Amajyaruguru: Itangazamakuru rikomeje gukora akazi kakagombye gukorwa mbere na mbere n’inzego z’ibanze

Bimaze kumenyerwa ko mu Ntara y’Amajayaruguru abanyamakuru aribo bafata iya mbere mu gushyira ahagaragara ibibazo bikomeye biba byugarije abaturage mu gihe inzego zegerejwe aba baturage ari zo ziba ziri mu mwanya mwiza wo kumenya ibi bibazo no kubishakira umuti cyangwa kubikorera ubuvugizi nk’inshingano z’ibanze kuri izi nzego.

Ni ikibazo gikomeye ku buyobozi bw’uturere kuko iyi mikorere igaragaza intege nke muri izi nzego ikomeje guha icyuho abarenga ku mategeko igihugu kigenderah, bakishora mu bikorwa bibujijwe kandi bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage, bikazarangira ibi bikorwa bishyizwe ahagaragara n’itangazamakuru ariko birumvikana, naryo rikabigaragaza hari ibyarangiye kwangirika nk’uko tubigaragaza muri iyi nkuru.

Yagaburiye abaturage uburozi nyuma y’imyaka irenga 10, ashyirwa ku ka rubanda n’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protazi

Protazi Ngaboyabahizi ni umunyamakuru umaze kuba kimenyabose mu itanagazamkuru mu Rwanda ariko by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru.
Koko rero inkuru ze by’umwihariko zishyira ahagaragara imikorere mibi ikomeje kurangwa mu nzego z’ibanze, imikorerere idindiza iterambere ry’umuturage cyangwa ikamuhohotera kandi nyamara ari uburenganzira bw’umuturage binakunze kuvugwa ko agomba kuba ku isonga.

Nyinshi muri izi nkuru ze zikaba zaragarutse ku binyobwa bitujuje ubuziranenge bakunze kwita iby’ibikorano.

uyu munyamakuru akaba yarakomeje gutungira agatoki inzego zishinzwe umutekano, abishora muri ibi bikorwa, ibi nyamara bikaba byakagombye kuba byarakozwe n’abarimo abayobozi b’inzego z’ibanze bashinzwe kureberera umuturage, hakirindwa icyashyira mu kaga ubuzima bwabo.

Aho kugira ngo bakore izi nshingano, ahubwo byagiye bivugwa ko aba bayobozi bakingira ikibaba aba banyamafuti, bagacuruza ibi binyobwa byakwitwa uburozi, ku idembe ntacyo bikanga, ku nyungu z’impande zombi.

Inkuru iheruka y’uyu munyamakuru ukorera ikinyamakuru Imvaho nshaya akaba na nyir’ibitangazamakuru Rwadayacu.rw na Bagarama Tv ni iy’umutobe babatije “Ndakubiwe” wengerwa mu mudugudu wa Kibingo, akagari ka Kabeza ho mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze kuva mu myaka 10 ishize, ukagemurwa mu masentre ya Kinigi na Nyange ariko ukaba utujuje ubuziranenge.

Nk’uko byemezwa n’uyu munyamakuru mu nkuru ye yasohoye mu kinyamakuru cye Rwandayacu, ngo iki kinyobwa nticujuje ubuziranengw kuko cyengwa hifashishwe ibintu bitandukanye nk’isukari, pakimaya, ndetse n’udupfunyika tw’urumogi ngo bigatuma uwunyoye asinda bikabije cyangwa akaruka amaraso.

Ngaboyabahizi akomeza yemeza ko bamwe mu baturage bamubwiye ko uyu mugabo yigishijwe kenshi n’inzego z’akagari ndetse n’umurenge ko yabireka ariko ngo akanga kuva ku izima.

Ahangaha hakaba hibazwa impamvu izi nzego zafashe igihe cyo kwigisha umuntu ukora uburozi akabugaburira abaturage kandi buzi neza ko iki ari cyaha gihanwa n’amategeko ( ingingo ya 263 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano), icyagombaga gukorwa akaba ari ukumushyikiriza RIB.

Ukudaha agaciro uburemere bw’iki kibazo by’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange bigaragara no mu mvugo igaragara muri iyi nkuru aho umunyamakuru agira iti:”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange buvuga ko inzoga z’inkorano zikwiye gucika kandi ko bwigisha abaturage kuzizibukira.Burakangurira abantu bose bakora ibintu by’ibikorano batabifitiye ubumenyi n’uburenganzira kubihagarika.,ngo kuko Ubuzima bw’umuturage ni bwo bwa mbere

Iyi mvugo yinginga, ihendahenda akaba atari imvugo yakagombye gukoreshwa ku bikorwa byakomeje kugaragazwa ko byangiza ubuzima bw’abantu.

Mu zindi nkuru zizakomeza kwibukirwa kuri Ngaboyabahizi ku kuba yarakebuye ibikorwa bigayitse by’inzego z’ibanze harimo iy’ umwanda ukomeje kugariza abatuye umurenge wa Gahunga, aho mu mafoto yafashwe n’uyu munyamakuru mu gace kamwe k’uyu murenge, yagaragaje umwanda ukomeje kunyanyagizwa hirya no hino mu bihuru n’abaturage batagira ubwiherero.

Maniraguha Ladislas wo muri Karibu Media amaze kuganwa na benshi muri gahunda ye yo kwakira ibibazo by’abaturage 

Urundi rugero rw’igitangazamakuru cyihebeye gushyira ku isonga umuturage, ni Karibu Media ya Maniraguha Ladislas gikunze kwandika ku bibera mu karere ka Burera.

Uyu Umuyobozi w’iki kinyamakuru yatangije programme zinyuranye zari zisanzwe ari umwihariko w’inzego z’ibanze, ubu zikaba zimaze gutanga umusaruro ushimishije nk’uko byemezwa na Maniraguha ubwe.

Muri izo gahunda hari nk’iyo yabatije : Ndumujura, yahariwe umunsi wa kuwa kane, muri iyi gahunda akaba yakira ibibazo binyuranye by’abaturage byiganjemo iby’akarengane, akabitangaho inama y’uko byakemurwa ibindi akiyemeza kubikorera ubuvugizi.

Amakuru aheruka kuri iki gikorwa, akaba yemeza ko ku munsi yakira abarenga icumi kandi ko abaturage benshi bishimira ubu bafasha abagen

Indi gahunda ishimwa ariko ikeneye kunozwa ni iyo kwita ku bakene nayo yatangijwe na Maniraguha mu gihe gishize, mubyo iyi gahunda imaze kugeraho hakaba harimo inkunga yasaruwe yo gufasha umwana wari ukeneye ubuvuzi bwihariye ndetse n’abana bo ku kigo cya Karangara bashoboye kugurirwa i uniformes, bagurirwa n’ibikoresho by’ishuri byose byavuye mu nkunga yakusanijwe n’iyi gahunda y’umuyobozi w’ikinyamakuru Karibu Media.

Uretse kandi ibi binyamakuru bisa n’ibyashyizeho programmw zihariye, n’ibindi binyamakuru bikorera mu ntara y’amajayruguru ntibyaciye ubusa, bikomeje gushyira imbere mu murimo wabyo wo gutara amakuru, gahunda zirengera umuturage zikagaragaza ingorane akomeje guhura nazo mu nkundura arwana yo kugera ku iterambere.

Aha twavuga nk’umurongo ikinyamakuru Virunga Today cyihaye wo gushyira ahagaragara amabi akomeje kugaragara mu bucuruzi butemewe bw’amafranga yiswe urunguze, ndetse n’iyo gutungira agatoki abayobozi abakomeje kwishora mu bikorwa byangiza ibidukikije.

Tubabwire ko ubusanzwe umunyamakuru n’umuyobozi mu mikorere yabo bakagombye kuzuzanya, ntahabeho kuba bagongana hamaze kubaho kwitiranya inshingano.

Koko rero umuyobozi ubundi akora mu rwego rwo gucunga abantu n’ibikorwa, agafata ibyemezo bigamije kugera ku ntego z’ikigo cyangwa inzego ayobora naho umunyamakuru we agakora mu rwego rwo gutanga amakuru ku baturage, akabafasha gusobanukirwa ibibera hirya no hino mu gihugu no ku Isi kandi akagenzura imiyoborere mu buryo bwo kugaragaza ukuri.

 

Ngaboyabahizi Protasi akomeje gutunga agatoki abishora mu bikorwa byo kuroga abanyarwanda
Ifoto ya Protais yateye ipfunwe aba nya Gahunga bazibukira ibyo kongera kwituma ku gasozi
Maniraguha yatangije gahunda ” Ndi umujura” yakira ibibazo by’abaturage, akabishakira umuti
Abatari bake bitabiriye gahunda yo kwita ku batishoboye ya Maniraguha Ladislas,
Bwana Maniraguha Ladislas umunyamakuru akaba yaritangiye n’ibikorwa by’ubugiraneza

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *