Amajyaruguru-Press Conference: Abanyamakuru mu gisa n’imyigaragambyo hibazwa uko ibyahavugiwe bizamenyekana
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 28/11/2025, muri Salle y’Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru yahagiraniye ikiganiro n’abanyamakuru, press conference, cyagarutse ku byaranze intara y’amajyaruguru muri uyu mwaka, iki kiganiro kikaba cyanitabiriwe na ba Mayor b’uturere 5 tugize intara y’Amajyaruguru.
Nk’uko bisanzwe bigenda muri bene ibi biganiro, n’icyabaye none abanyamakuru bagarutse ku bibazo byugarije abaturage hirya no hino mu turere, babaza abuyobozi uko bateganya kubikemura,aho gahunda z’iterambere zigeze, n’uko abaturage bagira uruhare mu miyoborere n’ibindi bibazo binyuranye bijyanye n’ubuzima bw’abaturage.
Icyokora Virunga Today nta byinshi yashoboye kumenya mu byavugiwe muri iki kiganiro kuko itigeze ihabwa ubutumire bujyanye n’iyi nama.
Bimwe insimburabyizi, ntibitabira ubutumire bwo gusangirira ku meza.
Nk’uko byemezwa n’abanyamakuru bari bitabiriye inama, ngo ikiganiro kirangiye hari ibyo abanyamakuru batashoboye kumvikanaho n’abateguye iki kiganiro: Ikibazo cy’insimburamubyizi isanzwe ihabwa abanyamakuru mu gihe bitabiriye bene ibi biganiro.
Umwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro utarashatse ko amazina avugwa mu itangazamakuru yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko nk’ibisanzwe bari biteze ko bahabwa iyi nsimburamubyizi (bakunze kwita GITI), ariko birangira mu gusoza ikiganiro, babwiwe ko bahurira muri Centre Pastoral iherereye kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, bagasangira amafunguro bateguriwe, ibyo gusa.
Uyu munyamakuru yagize ati: ““Iki kiganiro cyagenze neza muri rusange, kuko twagaragarije aba bayobozi byinshi bikibangamiye iterambere ry’umuturage nabo batubwira uko babibona n’ingamba zo kubikemura, ariko icyatubabaje nuko ikiganiro kikirangira, bahise bifatira amamodoka yabo, bakadusaba kubasanga muri Centre Pastoral y’abapadiri ngo aho dufatira amafunguro, nyamara biyibagiza ko twaje duteze kandi n’abakoresha bacu bakaba nta yandi mafranga ya mission tugenerwa kuko asanzwe yishingirwa n’abatanze ikiganiro, ntabwo rero hano tuba twazanywe n’ibiryo kandi nabo buriya, barandikirwa amafranga ya mission, banagerwe na buri cyose kijyane n’aka kazi barimo,twese nk’abanyamakuru twafashe icyemezo cyo kutitabira ubutumire bwo muri Pastoral.”
Umunyamakuru wa Virunga Today yabajije mugenzi we niba atazi neza ko nta ngengo y’imari igenerwa intara ijyanye n’ibi bikorwa, uyu asubiza ko nawe ari uko abyumva, ko ariko ko abona hari ukundi byakagombye kugenda.
Yagize ayi:”Ni gute bavuga ko nta ngengo y’imari yagenewe iki gikorwa kandi bizwi ko kwiyakira muri Pastoral byagombaga gutwara arenga miliyoni 3, byari butware iki iyo bakora imibare neza, bakagabanya agenewe kwiyakira ariko n’akazi kakozwe n’abanyamakuru, umunyamakuru wamaze amasaha 4 muri kiriya kiganiro atega amatwi, agatanga n’ibitekerezo byubaka, kagahabwa agaciro!”
Uyu yongeyeho ko iki kiganiro barimo cyashyirwa mu rwego rwo kwamamaza ndetse no gukora ubukangurambaga, uturere bizwi ko dufite ingengo y’imari tukaba twakagbmbye gutera inkunga iki gikorwa.
Yagize ati:“Uretse no kuba twafashe igihe tukaza muri iki kiganiro, na nyuma yaho, twakagombye kwinjira mu gikorwa cyo gutegura inkuru ducisha mu binyamakuru, ni akazi gasaba ubwitange kandi kakagombye kwishyurwa kuko biri mu rwego rwo kwamamaza no kubakorera ubukangurambaga, uturere rero twakagombye guha agaciro iki gikorwa tugatanga ubufasha, hakaboneka insimburamubyizi ku banyamakuru bitabiriye”
Mu kurangiza uyu munyamakuru yabwiye mugenzi we ko nubundi iyi mission bagenerwaga ari intica ntikize ( ibihumbi 20), ko ariko icyo bo bashyize imbere ari agaciro aba bayobozi bakagombye guha iki gikorwa, kubategera ku nda, ku mafunguro, bikaba bigaragara ko ako gaciro ntako bigeze bahabwa nubwo byakomeje kuvugwa muri icyo kiganiro ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa beza.
Tubabwire ko amakuru ya nyuma twahawe ari uko mu banyamakuru bose bari bitabiriye iki kiganiro, bagera kuri 20, harimo n’aba Radiyo y’abaturage ya Musanze, nta numwe wigeze agaragara muri Pastorale, hakaba hibazwa uko byagendekeye komande yari yatanzwe bivugwa ko yari hejuru ya miliyoni.
Haribazwa kandi niba akazi kakozwe uwo munsi katari bufatwe nk’imfabusa, niba abanyamakuru benshi bafashe icyemezo cyo kudakora inkuru ku byavugiwe muri iyi nama.


Umwanditsi:Musengimana Emmanuel
