Bahagaze he, bari bahagaze he ku bijyanye n’imyemerere ?
Mu nkuru iheruka ya Virunga Today ijyanye n’iyobokamana twabagejejeho ingaruka z’ubuyobokamana cyangwa ubuhakanama bw’ibyamamare ku myemerere y’abatuye Isi, twanzura ko icyamamare kiba gifite ubushobozi bwo kugira ingaruka ku myitwarire, ku myemerere, cyangwa ku migenzo y’abantu benshi kuko kuko umuntu w’icyamamare aba afatwa nk’icyitegererezo ku byiciro binyuranye by’abatuye Isi.
Mu nkuru ikurikira twahisemo kubagezaho ibijyanye n’imyemerere ya bimwe mu byamamare bya none ku Isi, muri politiki, mu bukungu, mu myidagaduro mu muziki ndetse no mu bumenyi. Amateka yabo mu bijyanye n’idini ni ayahe ? , ni ibihe bigaragaraza aho bahagaze mu myemerere haba mu mvugo bakoresheje cyangwa ibikorwa bagaragayemo ?
Politiki
- Donald Trump
Amazina nyayo ya Donald Trump ni Donald John Trump. Yavutse ku wa 14 Kamena 1946 i Queens, mu mujyi wa New York, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Donald Trump yavutse mu muryango wa Presbyterian, ari naho yakuriye yivuga nk’umukristo ubarizwa muri iryo dini. Nyamara mu 2020 yatangaje ko atakiri Presbyterian, ahubwo ari “nondenominational Christian,” bivuze ko ari umukristo udafatanye n’itorero runaka.
Mu buzima bwe, yagiye akunda kwibanda ku positive thinking (uburyo bwo kwizera ko ibyiza bishoboka no guhuza umutima n’icyizere cy’Imana cyangwa imbaraga z’ikirenga)) ndetse no ku charismatic Christianity (imyemerere y’Abakristo yibanda ku mbaraga z’Umwuka Wera, igaragarira mu gusenga mu ndimi, guhanurira abandi no kwizera ibitangaza). Ibi byagaragaye mu mvugo ze nka “God bless America” cyangwa “We will win because God is with us”, amagambo yakunze gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza .
Trump kandi yanagaragaye mu bikorwa bifite isura y’iyobokamana, nko gufata Bibiliya imbere y’itorero rya St. John’s Episcopal Church i Washington D.C. mu 2020 mu gihe cy’imyigaragambyo, igikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso cyo gukoresha imyemerere mu rwego rwa politiki. Nubwo yivugira ko ari umukristo, ubushakashatsi bwerekanye ko benshi mu banyamerika batamubonaga nk’umuntu w’iyobokamana, ahubwo bamufataga nk’ukoresha imyemerere mu rwego rwa politiki kurusha mu buzima bwa buri munsi.



2. Putin
Amazina ye ni Vladimir Vladimirovich Putin, yavutse kuwa 7 Ukwakira 1952 i Leningrad (ubu ni Saint Petersburg), mu Uburusiya bw’ubu. Vladimir Putin yabatijwe mu idini rya Russian Orthodox Church akiri umwana ( ibintu bitari byoroshye mu gihugu cy’abakoministe), kandi yivuga nk’umukristo ubarizwa muri iri dini.
Putin kenshi agaragara mu ruhame yitabira amasengesho ya Pasika no koga mu mazi akonje ku munsi wa Epiphany nk’ikimenyetso cy’ukwemera kwe. Putin yakunze kuvuga ko “nta gihugu gishobora kubaho kitagira indangagaciro zishingiye ku myemerere,” ndetse mu biganiro n’abanyamakuru no mu mihango ya Leta i Kremlin yemeje ko intambara ya Ukraine ari “God’s will” (ugushaka kw’Imana) ndetse akayita “holy mission” (igikorwa cyera) cyo kurengera igihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yigeze kongeraho ko nubwo we ubwe yaba afite amakosa, “ntawamutera ibuye,” amagambo yifashishije mu buryo bujyanye n’inkuru yo muri Bibiliya aho Yezu yabwiye abashakaga kwicisha umugore w’umusambanyi ati: “Uwo utaracumura abe ari we umubanza kumutera ibuye.” Uru rugero rwerekana uburyo Putin akoresha ijambo ry’Imana mu gusobanura no guha ishingiro ibikorwa bya gisirikare, nubwo ari umuntu ushobora kugira amakosa, ibikorwa bye bigomba gufatwa nk’ibifite ubusobanuro bw’iyobokamana. Ibi bikorwa bigaragaza ko Putin akoresha imyemerere nk’igikoresho cyo guhuza abaturage no kwerekana indangagaciro z’igihugu, nubwo hari ababona ko ari uburyo bwo gukoresha iyobokamana mu nyungu za politiki kurusha kuba ubuzima bw’iyobokamana bwimbitse.



Ubutunzi
Elon Musk
Amazina nyayo ya Elon Musk ni Elon Reeve Musk. Yavutse ku wa 28 Kamena 1971 i Pretoria, Afurika y’Epfo.
Elon Musk, umuyobozi wa Tesla (kompanyi ikora imodoka z’amashanyarazi n’ingufu zisubira) na SpaceX (kompanyi y’ubushakashatsi ku kirere no kohereza abahanga mu isanzure), ni umwe mu baherwe bakomeye ku isi, umutungo we muri Mutarama 2026 ubarirwa hagati ya miliyari $619–727 . Yavukiye i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 1971, akurira mu buzima bwibanda ku ikoranabuhanga n’ubushakashatsi ku kirere. Nubwo ativuga nk’umuntu w’idini runaka, mu kiganiro yagiranye na Jordan Peterson mu 2024, Musk yivuze nk’“cultural Christian”, bikaba bivuze ko yifata nk’umukirisitu kubera umuco, amateka y’umuryango cyangwa aho akomoka, ariko atari ku bwo kwemera cyangwa gukurikiza imyizerere ya gikirisitu mu buryo bw’iyobokamana ko imyigishirize ya Yesu ifite ubwenge n’indangagaciro z’ingenzi.
Kenshi Elon Musk yagiye yibanda ku mvugo nka “Love thy neighbor as thyself” (ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda) no “Turn the other cheek” (ihagarika inzira y’ihorera), akerekana ko indangagaciro za Gikristo ari ingenzi mu mibereho. Mu myaka ishize, yigeze kuvuga mu buryo bwo gutebya ko “ntacyo byamutwara kujya mu kuzimu kuko ari ho hari abantu benshi,” ariko nyuma yaje kugaragaza icyubahiro ku ndangagaciro z’iyobokamana, ndetse yigeze gusangiza ubutumwa bushishikariza abantu “Go to church”, bivuze mujye mu rusengero” .
Elon Musk avuga ko isanzure, univers ifite ibisobanuro byimbitse e kuri we kandi ko hari “ikintu kirenze umuntu” (higher power) gishobora kuba gihari. Ibi bikorwa n’imvugo bigaragaza ko Musk, nubwo atari w’idini runaka, akoresha indangagaciro z’iyobokamana mu gusobanura icyerekezo cye ku buzima n’ahazaza h’abantu, akerekana ko azi Imana mu buryo bwe bwihariye.



2, Bill Gates
Amazina yose ya Bill Gates ni William Henry Gates III. Yavukiye i Seattle muri Leta ya Washington, USA, ku itariki ya 28 Ukwakira 1955
Bill Gates, niwe nyiri Microsoft , kompanyi y’ikoranabuhanga ikora programe za mudasobwa n’imashini, computers zifashishwa ku isi yose, akaba numwe mu baherwe bakomeye ku isi, umutungo we muri Mutarama 2026 ubarirwa hagati ya miliayri $104–110 .
Nyuma yo kuva mu buyobozi bwa Microsoft, Gates yibanda ku bikorwa by’ubugiraneza binyuze muri Bill & Melinda Gates Foundation, iyi fondation ikaba imaze gutanga amafaranga arenga miliyari 59 mu gufasha isi mu burezi, ubuzima, no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Nubwo atagaragara nk’umuntu w’idini runaka, Gates yigeze kuvuga ati: “nabonye amahirwe menshi, bityo mfite inshingano zo kugabanya ubusumbane ku isi”. Ibi bikaba bigaragaza ukwemera kw’idini, cyangwa ukwemera kw’imyitwarire. Mu myaka ya vuba aha, yagaragaje icyubahiro ku ruhare rw’idini mu muryango, nubwo mu myaka ya kera yari yaravuze ko idini ritari “ryiza mu gukoresha igihe neza.” Ibi bikorwa n’imvugo bigaragaza ko Gates, nubwo atari w’idini runaka, akoresha indangagaciro zifite ishusho y’iyobokamana mu gusobanura inshingano ze zo gufasha abandi no kugabanya ubusumbane, akerekana ko imyemerere ye yibanda ku bugiraneza n’ubunyangamugayo.



3. Warren Buffet
Amazina ye ni Warren Edouard Buffet, yavukiye i Omaha . Nebraska, USA, kuwa 30 Kanama 1930.Warren Buffett, azwi kandi ku izina rya “Oracle of Omaha” ( bisobanura “Umuhanuzi w’i Omaha” kubera ubuhanga bwe mu guhanura no gusobanura isoko ry’imari), ni umwe mu bashoramari bakomeye ku isi, akaba n’umuyobozi wa Berkshire Hathaway (kompanyi y’ishoramari ikora mu nzego zitandukanye). Umutungo we muri Mutarama 2026 ubarirwa hagati ya miliyari $120–130.
Nubwo uyu mugabo yavukiye mu muryango wa Presbyterian, mu buzima bwe ntiyigeze kwivuga nk’umuntu w’itorero runaka, ahubwo yibanda ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo, kwihangana no gufasha abandi. Buffett azwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza, aho yiyemeje gutanga hafi umutungo we wose binyuze mu Giving Pledge, igikorwa yashinze hamwe na Bill Gates kigamije gushishikariza abaherwe gutanga nibura kimwe cya kabiri cy’umutungo wabo mu bikorwa by’ubugiraneza. Yigeze kuvuga ati: “The more you give, the more you get in return,” ashimangira ko gufasha abandi ari inzira y’ukuri yo kubaho.
Ku ruhande rw’uko hanze bamubona, benshi bamufata nk’icyitegererezo cy’umushoramari wubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo, ndetse inyito “Oracle of Omaha” ikaba igaragaza icyubahiro n’icyizere isi ifitiye ubuhanga bwe mu isoko ry’imari. Hari n’impaka zigaragaza ko nubwo atanga byinshi mu bugiraneza, gukomeza kugira umutungo ungana utyo bishobora kuba ikimenyetso cy’ubusumbane bukabije ku isi.



Sciences
1.Louis Pasteur
Louis Pasteur ( 1822-1895),yari umuhanga w’umufaransa mu by’imibereho y’udukoko n’imiti, wamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye bikomeye: yashyizeho uburyo bwa pasteurization bwo kurinda ibinyobwa n’amata, yemeje ko indwara ziterwa n’udukoko (germ theory), kandi yakoze inkingo z’ingenzi nka rabies n’anthrax. Yabaye umwarimu n’umushakashatsi muri École Normale Supérieure i Paris, ndetse ashinga Institut Pasteur, ikigo gikomeye mu bushakashatsi ku ndwara.
Ariko Pasteur ntiyari gusa umuhanga mu bumenyi; yari n’umuntu w’ukwemera gukomeye. Yari umukirisitu gatolika wicisha bugufi, akavuga ko uko yinjiraga mu bumenyi bw’ibinyabuzima ari nako yumvaga ko ari kugera hafi y’Umuremyi. Yigeze kuvuga ati “Uko ndushaho kwiga ibinyabuzima, niko ndushaho gutangazwa n’ibikorwa by’Umuremyi”, ijambo ryerekana ko kuri we science n’ukwemera bitari ibintu bibiri bihabanye, ahubwo byari inzira ebyiri zihuza mu gushakisha ukuri.
Mu buzima bwe bwa buri munsi, yafataga gusenga nk’igice cy’akazi ke ka buri munsi, akabona ko laboratwari ari nk’urusengero aho umuntu ashobora kubona ibimenyetso by’Imana mu mikorere y’udukoko n’imiterere y’ibinyabuzima.
Ibi byatumye Pasteur atanga urugero rukomeye ku isi: ko ubushakashatsi bushobora kuba inzira yo kwiyegereza Imana, kandi ko ubumenyi butagomba kwica ukwemera ahubwo bushobora kubusigasira no kubukomeza. Mu bikorwa bye byose, kuva ku gukora inkingo kugeza ku gusobanura uburyo udukoko dutera indwara, Pasteur yabonaga ko ari ugusobanura amateka y’ukuri kw’Imana mu isi y’ibinyabuzima. Bityo, umurage we ntugarukira gusa ku kuba yarahinduye ubuvuzi n’inganda, ahubwo unerekana ko umuntu ashobora kuba umunyabwenge mu bumenyi ariko akagumana ukwemera gukomeye, bigahurira mu rugendo rumwe rwo gushakisha ukuri n’icyizere cy’ubuzima.

2.Richard Dawkins
Richard Dawkins, umwongereza w’umuhanga mu bumenyi bw’ihindagurika ry’ibinyabuzima ( evolutionary biology) , yamenyekanye cyane ku gitabo The Selfish Gene (1976) cyasobanuye uburyo ubumenyi bw’uturemangingo (genes) bugira uruhare mu mikurire y’ubuzima. Yavukiye i Nairobi, Kenya, ku itariki ya 26 Werurwe 1941, nyuma yaje kwiga no kwigisha mu Bwongereza.
Dawkins azwi cyane ku gitabo The God Delusion ( kwizera Imana ni ukwibeshya ) yanditse mu mwaka wa 2006, aho yagaragaje ko idini ari impamvu y’ubusumbane n’intambara, ashimangira ko ubumenyi bw’ihinduramutima (evolution) busobanura neza ubuzima kurusha inyigisho z’idini.
Mu bijyanye n’imyemerere, Dawkins yivuga nk’umuhakanyi (atheist), ndetse ni umwe mu bahakanyi bazwi cyane ku isi. Yagiye agaragaza amagambo akomeye nka: “Faith is the great cop-out, the great excuse to evade the need to think” (Kwizera ni uburyo bwo kwirinda gutekereza), ubundi ati: “We are all atheists about most of the gods that humanity has ever believed in. Some of us just go one god further” (Twebwe twese turi abahakanyi ku mana nyinshi abantu bemeye mu mateka, bamwe muri twe bagenda gusa kurenza imwe).
Ku ruhande rw’uko isi imubona, Dawkins afatwa nk’umuvugizi ukomeye w’ubuhakanyi n’uwateje impaka zikomeye hagati y’abemera n’abahakanyi. Bamwe bamushima kuba yarashishikarije abantu gutekereza mu buryo bw’ubumenyi no kwibaza ku idini mu buryo bushya, abandi bakamunenga bavuga ko amagambo ye akomeretsa abemera Imana kandi ko yibanda cyane ku kunenga idini kurusha gusobanura neza uburyo ubumenyi bushobora gufasha abantu mu buzima bwa buri munsi. Ibi bituma Dawkins ari umwe mu bashakashatsi bafite amazina akomeye mu ruhando rw’isi, ariko anazengurutswe n’impaka zikomeye ku bijyanye n’iyobokamana.


2. Albert Einstein
Albert Einstein yari umuhanga mu fiziki w’Ubudage wamenyekanye cyane ku bushakashatsi bwe ku Theory of Relativity, aho yerekanye ko umwanya n’igihe bihinduka bitewe n’umuvuduko n’imbaraga z’urumuri. Yavutse ku wa 14 Werurwe 1879 i Ulm mu Budage, apfa ku wa 18 Mata 1955 i Princeton, New Jersey, USA.Yatsindiye Nobel Prize muri Physics mu 1921 ku bushakashatsi bwe ku photoelectric effect, kandi yabaye ikimenyetso cy’ubuhanga mu kinyejana cya 20.
Ku bijyanye n’iyobokamana, Einstein ntiyemeraga Imana nk’uko ivugwa mu madini asanzwe, ahubwo yavugaga ko yemera “Imana ya Spinoza,ni ukuvuga ko yemeraga ko Imana ari imiterere y’isi n’amategeko yayo, aho gusenga cyangwa imigenzo y’idini isanzwe bihindurwa ubumenyi n’ubwenge.
Enstein Yigeze kuvuga ati: “God does not play dice” ushyize mu rurimi rw;igifransa ni: ” Dieu ne joue pas aux dés”, iyi mvugo yayikoresheje ashaka kwerekana ko isi n’ibiyirimo bigengwa n’amategeko ya siyansi atari amahirwe cyangwa ibyago gusa. Mu yandi magambo yashakaga kuvuga ko Imana (nk’ishusho y’itegeko ry’ikirenga) itakina urutabo rw’amahirwe, ko ahubwo byose bifite imiterere n’amategeko.
Enstein yongeyeho ati: “I believe in Spinoza’s God who reveals himself in the orderly harmony of what exists.” (Ndemera Imana ya Spinoza yigaragaza mu bumwe bw’itegeko riri mu byo tubaho).

SPort
1. Lionel Messi
Lionel Messi ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Igihugu cya Argentine, wavutse ku wa 24 Kamena 1987 i Rosario, ubu akinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, yatsindiye Ballon d’Or inshuro 8 kandi yafashije Argentine gutwara igikombe cy’isi mu 2022.
Ku bijyanye n’iyobokamana, Messi ni umukirisitu wa Kiliziya Gatolika, akunda kugaragaza ukwemera kwe mu buzima bwe no mu kibuga. Yigeze kuvuga ati: “God gave me the gift to play football, and I play to bring joy to people.” (Imana yampaye impano yo gukina umupira, kandi nkina kugira ngo nzane ibyishimo ku bantu).


2. Cristiano Ronaldo
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Igihugu cya Portugal, wavutse ku wa 5 Gashyantare 1985 i Funchal, Madeira. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, yakiniye amakipe akomeye arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid, Juventus, ndetse ubu akinira Al-Nassr muri Saudi Arabia. Yatsindiye Ballon d’Or inshuro 5 kandi yafashije Portugal gutwara Euro 2016 na Nations League 2019.
Ku bijyanye n’umutungo, umutungo wa Ronaldo ufite agaciro ka miliyari zisaga imwe z’amadolari y’Amerika, akaba ari umwe mu bakinnyi ba ruhago ba mbere babaye abaherwe ku isi.
Ku bijyanye n’iyobokamana, Ronaldo ni umukirisitu wa Kiliziya Gatolika, akunda kugaragaza ukwemera kwe mu buzima bwe no mu kibuga. Yigeze kuvuga ati: “God gave me the talent and strength to play football.” (Imana yampaye impano n’imbaraga zo gukina umupira).


3.Pelé
Pelé, witwaga Edson Arantes do Nascimento, yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Igihugu cya Brazil wavutse ku wa 23 Ukwakira 1940 i Três Corações, apfa ku wa 29 Ukuboza 2022 i São Paulo. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, yakiniye Santos FC na New York Cosmos, atsinda ibitego birenga 600 mu makipe ye. Ku rwego rw’igihugu, yafashije Brazil gutwara igikombe cy’isi inshuro 3 (1958, 1962, 1970), aba “Umwami w’umupira w’amaguru.”
Ku bijyanye n’iyobokamana, Pelé yari umukirisitu wa Kiliziya Gatolika, akunda kugaragaza ukwemera kwe mu buzima bwe no mu kibuga. Yigeze kuvuga ati: “Football is a gift from God, and I was given that gift.” (Umupira w’amaguru ni impano y’Imana, kandi nanjye nari narahawe iyo mpano).


3.Maradona
Diego Armando Maradona yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Igihugu cya Argentine, wavutse ku wa 30 Ukwakira 1960 i Lanús, apfa ku wa 25 Ugushyingo 2020 i Dique Luján. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, yakiniye amakipe akomeye arimo Boca Juniors, FC Barcelona na Napoli, ndetse yafashije Argentine gutwara igikombe cy’isi mu 1986.
Ku bijyanye n’iyobokamana, Maradona yari umukirisitu wa Kiliziya Gatolika, akunda kuvuga ko Imana yamuhaye impano yo gukina umupira. Yagize ati: “God gave me the gift to play football, and I am thankful for that gift.” (Imana yampaye impano yo gukina umupira, kandi ndashimira iyo mpano). Nyuma y’igitego cya Hand of God mu 1986 ( igitego yatsindishije intoki ubwo Argentina yakinaga n’Ubwongereza mu gikombe cy’Isi, ariko umusifuzi ntiyabibona), yavuze ati: “It was a little with the head of Maradona and a little with the hand of God.” (Byari bike n’umutwe wa Maradona, ariko hariho akantu n’ukuboko kw’Imana), ashaka kugaragaza ko hari ubufasha bw’Imana mu gikorwa cye nubwo cyari giteye impaka.
Nanone ku buzima bwe, yagize ati: “I am black or white, I’ll never be grey in my life.” (Ndi umukara cyangwa umweru, ntazigera mba hagati mu buzima bwanjye), bisobanura ko ubuzima bwe bwari buzirikanye ku bihabanye bikomeye: yakundwaga cyane cyangwa yanengwa cyane, ariko ntazigera aba umuntu udafite aho ahagaze. Ibi byamugize ikimenyetso cy’umukinnyi uhuza ubuhanga, ukwemera, n’ubuzima bwuzuye impaka, bituma akundwa cyane ku isi yose.


Imyidagaduro
1.Bob Marley
Bob Marley yari umuhanzi w’umuziki wa reggae w’Igihugu cya J amaica, wavutse ku wa 6 Gashyantare 1945 i Nine Mile, Saint Ann Parish, apfa ku wa 11 Gicurasi 1981 i Miami, Florida, USA. Yari umuyoboke w’idini rya Rastafari, imyemerere ishingiye ku kwemera ko Haile Selassie I, Umwami w’Ethiopia, ari umwana w’Imana, kandi igashyira imbere amahoro, ubumwe, n’ukwirinda gukandamizwa.
Marley yakundaga kugaragaza ukwemera kwe mu ndirimbo ze, aho yagize ati: “One good thing about music, when it hits you, you feel no pain.” (Ikintu cyiza ku muziki ni uko iyo ugukubise, ntubabara). Nanone yagize ati: “My music will go on forever. Maybe it’s a foolish thing to say, but when I know facts I can say facts. My music will go on forever.” (Umuziki wanjye uzahoraho iteka. Wenda ni amagambo y’ubupfu ,atari meza yo kuvuga , ariko iyo nzi ukuri ndavuga ukuri: umuziki wanjye uzahoraho iteka).
Nubwo hari abamunenze ku kuba yarakoresheje urumogi nk’igice cy’imyemerere ya Rastafari cyangwa ku buryo indirimbo ze zakoraga ku buzima bwa politiki, nta mico mibi ikomeye yigeze imuvugwaho. Ibi byamugize ikimenyetso cy’umuhanzi uhuza impano, ukwemera, n’ubutumwa bw’amahoro ku isi yose.


2.Michael Jackson
Michael Jackson yari umuhanzi w’umuziki wa pop w’icyamamare ku isi, wavutse ku wa 29 Kanama 1958 i Gary, Indiana, USA, apfa ku wa 25 Kamena 2009 i Los Angeles, California. Afatwa nk’“King of Pop,” yagize uruhare rukomeye mu guhindura muzika n’imyiyereko ku isi yose.
Ku bijyanye n’iyobokamana n’ubuzima bwe, Jackson yakundaga kugaragaza ko impano ye ari iy’Imana. Yagize ati: “God gave me a gift and I try to use it to bring joy and peace to the world.” (Imana yampaye impano, kandi ngerageza kuyikoresha mu guha isi ibyishimo n’amahoro). Nanone yagize ati: “I’m just like anyone. I cut and I bleed and I embarrass myself.” (Ndi nk’abandi bose: ndakomereka, mva amaraso, kandi nkora amakosa). Ibi byerekana ko Jackson yafataga ubuhanga bwe nk’impano y’Imana, ariko nanone akibona nk’umuntu usanzwe, udatunganye, ukeneye guhora yibuka ko ari umuntu nk’abandi.


3,Beyoncé
Beyoncé Giselle Knowles-Carter ni umuhanzikazi w’umunyamerika w’icyamamare mu muziki wa pop na R&B, wavutse ku wa 4 Nzeri 1981 i Houston, Texas, azwi ku izina rya “Queen Bey.” Yatangiye kumenyekana mu itsinda rya Destiny’s Child mbere yo gutangira umwuga we ku giti cye, aho yagiye akora indirimbo zakunzwe cyane nka Halo, Single Ladies (Put a Ring on It), na Break My Soul. Afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite ijwi rikomeye kandi ryihariye mu muziki w’isi.
Ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’umutungo, Beyoncé afite umutungo ugera kuri miliyari ya $1 , bituma aba umwe mu bahanzi bakize cyane ku isi.
Mu bijyanye n’iyobokamana,Beyoncé yakuriye mu idini rya Methodist , kandi kugeza ubu akomeza kugaragaza imyizerere ya gikristo mu ndirimbo ze no mu bikorwa bye. Yigeze kuvuga ati: “God has entrusted me with a voice, and I want to use it to inspire.” (Imana yanshinze ijwi, kandi nshaka kurikoresha mu guhumuriza no guha abandi icyizere). Ibi byerekana ko afata umuziki nk’uburyo bwo gusakaza ubutumwa bw’icyizere no guha abantu imbaraga, mu gihe umutungo we ugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakize cyane ku isi.


4.Rihanna
Rihanna Fenty ni umuhanzikazi w’umunyabarbados w’icyamamare mu muziki wa pop na R&B, wavutse ku wa 20 Gashyantare 1988 i Saint Michael, Barbados. Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka Umbrella, Diamonds, na Work, ndetse ni umwe mu bagore bakize cyane ku isi kubera ubucuruzi bwe burimo Fenty Beauty na Savage X Fenty.
Ku bijyanye n’iyobokamana, Rihanna yakuriye mu muryango w’Abakirisitu b’Abangilikani, kandi kenshi yagiye agaragaza ko kwizera Imana ari igice cy’ingenzi mu buzima bwe. Yigeze kuvuga ati: “When I pray, I talk to God like He’s my friend.” (Iyo nsenga, mvugana n’Imana nk’inshuti yanjye). Ibi byerekana ko afata ukwemera nk’uburyo bwo kugirana ubusabane bwihariye n’Imana, bituma akomeza kuba icyitegererezo mu guhuza ubuzima bw’umuziki n’ubuzima bw’umwuka.


Twifashishije: www,wikipedia.org, www.britannica.com na www.forbes.com
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
