Breaking news Gakenke-Mugunga: Bamwishe urw’agashinyaguro bamushinja kubateza amarozi
Mu murenge wa Mugunga, akagari ka Rutenderi, mu mudugudu wa Nyakazenga haravugwa urupfu rw’uwitwa Nyirashyerezeo wiyishwe atemaguwe n’abo mu muryango we bamukekaho kubarogera.
Inkuru Virunga Today ikesha ubuyobozi bw’akagari ka Rutenderi, yemeza ko ibi byabaye kuri uyu wa gatatu ahagana mu ma sayine, abitwa Manirakiza Eric, na Tuyishime bbubikiriye uyu mukecuru avuye mu murima, bakamutemagurira mu murima uri aho bita ku mugezi w’Imana.
Ubuyobozi bw’akagari bukomeza buvuga ko byatangiye ubwo aba bombi Manirakiza na Tuyishime, bakekwagaho kwangiza imyaka y’umuryango wa Gatabazi na Annonciata maze ikibazo cyabo kikagezwa ku RIB ariko bagafungwa ariko mu gihe gito, kubera kubura ibimenyetso bakaza kurekurwa.
Ibi ntabwo byaje gushimisha Gatabazi wabonye ko ifungurwa ry’aba ryihishwe inyuma n’uwitwa Simon, sewabo w’aba bana, akaba na mwene se wa Gatabazi.
Amakimbirane yaje gufata indi ntera muri uyu muryango, ubwo Simon yaje gufatwa n’uburwayi butunguranye bukaza kumuhitana, hashyirwa mu majwi Gatabazi n’umugore we Annonciata muri ubu bugizi bwa nabi.
Kuva ubwo uyu muryango wahise ushaka uburyo bwo kwihorera hakoreshejwe amarozi, ariko ibyo bagiye bagerageza byose ngo bikize aba banzi ntacyo byatanze bagirwa inama yo kurangiza uyu mugambi hakoreshejwe ibikorwa byo kwica umufasha wa sewabo imbona nkubone.
Uyu mugambi akaba ariwo bashyize mu bikorwa kuri uyu wa gatatu.
Kuri ubu abakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa bakaba bamaze gutabwa muri yombi, muri bo hakaba harimo Tuyishimire n’umugore, umugore wa Simoni naho Manirakiza we aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.
Mu bindi ubuyobozi bw’akagari bwatangarije ikinyamakuru Virunga Today nuko kariya gace gakunze kurangwamo amarozi, ubuyobozi bukaba bukomeje gukangurira abahatuye guca ukubiri n’ibi bikorwa bibi bidindiza iterambere ry’aka karere. Umurambo wa Nyakwigendera ukaba washyinguwe none aho bari batuye i Rutenderi.
umwanditsi: Musengimana Emmanuel