Politike

Breaking news-Gataraga: Inteko y’abunzi b’akagari ka Rungu itegetse ko Nibamwe Marita asubizwa ubutaka bwe yari yarambuwe ku bw’amaherere

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 30/07/2025, niho inteko y’abunzi b’akagari ka Rungu ko mu murenge wa Gataraga yasomye imyanzuro ku rubanza Nibamwe Marita yarezemo Nyirajyambere Rose ku bwo kwigabiza ubutaka bwe ku bw’amaherere akabukoreramo ibikorwa by’ubuhinzi imyaka itatu ikaba irangiye.

Amakuru Virunga Today ikesha abari bitabiriye isonwa ry’uru rubanza avuga ko abagize inteko y’abunzi ba Rungu bemeje ko ikirego cya Nibamwe Marita gifite ishingiro kandi ko na mbere hose aba bunzi bari baragaragaje mu myanzuro yabo ko ntaho uyu Marita ahuriye n’urubanza uwitwa Hategekimana Norbert yaregagamo Kadigiri ku bwo kutishyurwa umwenda yamugurije ( mu bizwi ku izina ru’urunguze), uru rubanza akaba arirwo Umuheshawinkiko yarangije (ahari kubera kwibeshya) agateza cyamunara ubutaka bwa Nibamwe Marita.

Aha niho iyi nteko yahereye maze yemeza ko Marita yahohotewe isaba Nyurajyambere Rosa ko yamusubiza ubutaka bwe yihesheje ku bw’uburiganya.

Tubabwire ko cyamunara ivugwa hejuru yahagarariwe n’umuheshawinkiko witwa Mukeshimana Julienne yashize ubutaka bwa Nibamwe Marita mu mitungo itimukanwa y’uwitwa Nkusi Pacifique utuye mu murenge wa Kinigi, nawe waje kubwikuraho akabugurisha Nyirajyambere Rose, usanzwe ari muramukazi wa Nibamwe Marita, agaciro k’uyu murima kuri ubu kakaba kabarirwa muri miliyoni 5 z’amafranga y’amanyarwanda.

Ikibazo gikemutse cya Nibamwe Marita kiri mu bitagira ingano kuri ubu bivugwa mu murenge wa Gataraga, ibibazo byakuruwe n’ibikorwa bitemewe by’ubacuruzi bw’urunguze bukomeje kuyogoza uriya murenge kugeza naho bamwe mu batuye uriya murenge bahitamo kwimukira mu tundi turere ndetse no mu bihugu by’abaturanyi kubera guhombera bikomeye muri ubu bucuruzi.

Abakurikiranira hafi kandi ibibera mu Rwanda, babwiye ikinyamakuru Virunga Today ko ku mpamvu zinyuranye kandi zumvikana, Ministre mushya w’intebe atazatinda kumenya ibibazo bikomeye byugarije uyu murenge harimo n’igunduka rikabije ry’ubutaka bwo muri uyu murenge, bwari busanzwe buzwiho gutanga umusaruro mwiza mu buhinzi.

Tubabwire kandi nanone ko Nyirajyambere Rose afite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cyafashwe n’inteko y’abunzi ba Rungu, ibintu abakurikiye isomwa ry’uru rubanza babona bizamugora, kuko yatsinzwe mu ngingo zose z’uru rubanza.

Virunga Today itarahwemye gushyira ahagaragara ibibazo by’urunguze bya Gataraga, iri mubishimiye icyemezo cy’inteko y’abunzi ba Gataraga, ikakibonamo intangiriro y’ubutabera buzahabwa abo bose barenganijwe n’ibikorwa bitemewe by’urunguze.

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Gataraga: Umuheshawinkiko yarangije urubanza, ateza cyamura umutungo w’utagira aho ahuriye n’urubanza, hibazwa inkomoko y’imikorere y’urukozasoni ikomeje kuranga abaheshabinkiko.

Gataraga-Affaire ya cyamunara y’ubutaka bwa Marita: Virunga Today yagiriye inama Marita kwitabaza RIB ngo hakurikiranwe Norbert ku bwo kwihesha umutungo we ku bw’uburiganya

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *