Breaking news: Urukiko rwisumbuye rwa Musanze ruhanishije Bishop Mugisha igifungo cy’imyaka itatu n’amezi 6 rumaze kumuhamya icyaha cyo kunyereza umutungo
Nibyo, iki gihano cyasomwe kuri uyu kane taliki ya 30/10/2025 mu myanzuro abari bagize inteko iburanisha urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Bishop Mugiraneza Mugisha icyaha cy’itonesha n’icyo kunyereza umutungo, ibyaha bwemezaga ko yakoze akiri umushumba wa Diyoseze wa EAR Shyira.
Nk’uko bigaragara muri uyu mwanzuro w’abacamanza batatu bo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze baburanishije uru rubanza, urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cy’itonesha ubushinjacyaha bwemezaga ko ibikorwa bigize iki cyaha yabikoze ubwo yatangaga isoko ryo kubaka inzu y’ubucuruzi y’itorero EAR iherereye rwagati mu mujyi wa Musanze atubahirije amategeko agenga itangwa ry’amasoka.
Ibikorwa bigize iki cyaha kandi ubushinjacyaha bwemezaga ko bishingiye ku kuba yarahaye umugore we kuyobora umuryango Mother’s union ukorera muri EAR Shyira hanyuma akagenerwa umushahara kandi atari umukozi wa EAR Shyira.
Urukiko rero rwagaragaje ko hakurikijwe ibimenyetso rwiboneye, rwasanze itangwa ry’iri soko ryarubahirijwe amategeko agenga itangwa ry’amasoko muri EAR kandi ko kuba umudame wa Bishop yarabaye umuyobozi wa Mother’s union agahembwa amafranga yatanzwe n’umuterankunga ari umuco mu itorero rya EAR bityo rero ko ibi byombi bitagize icyaha cy’itonesha.
Naho ku bijyanye n’ibikorwa byo kwigarurira inzuri z’itorero, akaziragiramo inka ze n’abashumba bazo bagahembwa n’itorero, urukiko rwasanze ko nubwo nta tegeko muri EAR ririho ribuza cyangwa ryemerera Bishop gukora ibikorwa bivuzwe hariguru, ko itegeko rirwanya ruswa mu gihugu cyacu rishyira biriya bikorwa mu bigize icyaha cyo kunyereza umutungo, bityo urukiko rukaba rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo wa EAR Shyira ubwo yafataga inzuri z’iri torero akaragiramo inka ze 19 n’abashumba baziragira bagahenbwa n’itorero.
Icyokora nk’uko byakomeje bisomwa mu myanzuro y’uru rubanza, kuba aribwo bwa mbere Bishop yari akoze iki cyaha no kuba yariyemereye ko ziriya nka zaragiwe mu nzuri za EAR ari ize,bigize impamvu nyoroshya cyaha bityo aho guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7, yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 n’amezi 6, ntiyacibwa ihazabu kubera ko ubushinjacyaha butagaragaje ingano nyakuri y’ibyanyerejwe.
Uwahoze ari umushumba wa Diyoseze ya EAR Shyira amaze amezi arenga icumi afungiwe mu igororero rya Musanze, akaba yaratawe muri yombi nyuma gato amaze gusezera ku buyobozi bwa Diyoseze ya EAR Shyira, ni nyuma nanone yaho abapasteri 2 bandikiye Umuyobozi w’itorero EAR mu Rwanda barega uyu mushumba kuyoboza inkoni y’icuma itorero no gucunga nabi umutungo waryo, hagahita hatangizwa iperereza kuri ayo makosa yose yashinjwaga.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
