Politike

Burera: Akarere mu nzira yo gukemura burundu ikibazo cy’amacumbi yari yarabaye iciro ry’imigani.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 02/06/2025 ndetse no ku munsi wo kuwa kabiri wakurikiyeho, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari mu gikorwa cyo kumurikira itangazamakuru ibikorwa binyuranye bigaragaza iterambere akarere kamaze kugeraho mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu bikorwa byasuwe n’abanyamakuru basanzwe bazwiho gukorera mu ntara y’amajyaruguru, harimo umugudugu wubakiwe abibasiwe n’ibiza mu kagari ka Nyamicucu umurenge wa Butaro, Ibitaro bya Butaro kuri ubu biri ku rwego
rwa Level Two Teaching Hospital, umuyoboro w’amazi wa kilometero 12 wubatswe mu kagari ka Nyanga mu murenge wa Kinoni, poste de sante ya Kamanyana yo kurwego rwa mbere yo mu murenge wa Cyanika ndetse n’irerero ry’abana bato riherereye mu murenge wa Kagogo.

Aha hose abanyamakuru bagiye bahabwa ibisobanuro n’abayobozi b’akarere barimo Meya Solina, ku kamaro no ku mpinduka ibi bikorwa byagiye bizana ku baturage byagenewe ndetse n’ibiteganijwe ngo bibungwabungwe bikomeze kugirira aba baturage akamaro.

Amazu 380 mu cyiciro cya mbere, 259 mu kizakurikiraho n’icyizere cyo kuzageza ku mubare urenze ibihumbi bitanu.

Amazu agera kuri 26 , yubatse mu mudugudu wa Gari, akagari ka Nyamicucu, umurenge wa Butaro, niyo yatashywe na Meya Solina kuri uyu wa mbere taliki ya 02/05/2025, aya mazu akaba yubatswe ahahoze amazu y’umudugudu ashaje yibasiwe n’ibiza.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gufungura ku mugaragaro ariya macumbi, Meya yabanje gushimira Umukuru w’igihugu ku bw’iyo nkunga yabateye kugira ngo abaturage batuzwe heza.

Meya yagize ati:” Turashimira Perezida wa Repubulika wadutekerejeho nk’abaturage b’akarere ka Burera, by’umwihariko abaturage bagizweho ingaruk n’ibiza, tukaba tumushimira cyane kubera ko tuzi ko, umutungo w’igihugu ari umuturage, umuturage iyo abayeho neza, umuturage akaba atekanye, niyo nyungu yo kuba twashyira umuturage ku isonga”

Ku kibazo cyo kumenya imiterere y’uyu mushinga, Meya Solina yavuze ko mu cyiciro kibanza cy’uyu mushinga habanje kubakwa amazu 32 hirya no hino mu karere ubu akaba abaturage bayatuyemo, hakurikiraho amazu 348, kuri ubu 209 muri yo akaba yaruzuye abaturage bakaba bayatuyemo asigaye nayo akaba azatahwa mu gihe cya vuba.

Meya yakomeje yemeza ko iki ari igikorwa gikomeye kuko kizatwara arenga miliyari 2, akaba ari n’igikorwa cyishimiwe cyane n’abaturage.

Meya Solina yagize ati:” Nk’uko mwabibonye iki ni igikorwa abaturage bishimiye kuko inzu bubakiwe, ni inzu ikomeye cyane, ndetse irimo no kuduha icyerekezo cyuko n’abaturage batangiye kugira ishyari ryiza, ryuko iriya nzu bayigana cyane ko ari n’inzu ifite ibyangombwa byose, ifite ubwiherero, ikagira igikoni ndetse ikagira n’ubwogero, rero n inzu igaragara ko umuturage wacu atazongera kugirwaho n’ingaruka z’ibiza ariko nanone nk’akarere ka Burera tukaba turimo gufata ingamba zuko twakomeza gukumira ibiza cyane dukangurira abaturage bacu kutubaka mu manegeka”.

Ku kibazo cyo kumenya niba hari indi miryango yaba ikeneye ubu bufasha n’icyo yaba iteganirijwe, Meya Solina yashubije ko hari indi miryango 127 igiye kubakirwa,abo bantu amazu yabo akaba yaraguye hasi burundu, ibyangombwa bisabwa byose MINEMA (Ministere ifite mu nshingano kurwanya ibiza) amafranga ikaba yararangije kuyishyura, iyi miryango ikaba izatuzwa mu mirenge ya Kinyababa ndetse na Kagogo. imirimo yo kububakira ikaba izatangira muri uku kwezi kwa 7, hamaze gukora ibisabwa kugira ngo ubu butaka bwandikwe kuri Leta.

Meya yongeyeho ariko nanone ko mu cyumweru gikurikira icyo twarimo, ubwo ariya mazu 348 azaba arangije yose gutahwa, bazatangira iyubakwa ry’andi mazu 122, ni ukuvuga rero ko yose azaba abaye 259 aziyongera kuri ariya 380.

Meya yakomeje abwira abanyamakuru ko ku bw’umwihariko MINEMA irimo gufasha akarere binyuze mu mushinga witwa CERC (CERC Contingency Emergency Response Component), ko rero ubwo barangije vuba , kandi bakaba hakiri abaturage bagifite ibibazo, bashobora gusaba ko bakongererwa andi mazu.

Meya yagize ati:” Dukora vuba kuko aya mazu twayabonye tuyakeneye, kandi dufite n’abaturage bacu bagifite ibibazo,uko turangije, uko dukoze bwa mbere tukaba ba muserukambere, baratwongera, nicyo gituma batwongeye andi mazu 122 kandi nabijeje ko niyo baduha n’ibihumbi 5, twazayubaka kuko dufite abaturage bacu babaye,kandi koko duhari ku bwabo, niyo mpamvu dukora uko dushoboye, tugashyiramo imbaraga, tugakurikirana ariko nanone n’abaturage ba nyirubwite babigizemo uruhare tukaba twizera ko aya mazu narangira, ariko nanone nk’uko twabisobanuriye MINEMA, niyo baduha n’andi, twakubakira abaturage bacu, abaturage bacu bagatura heza, bagatekana.

Ku kibazo kijyanye n’ibikorwaremezo byagenewe abaturage begereye umupaka harimo n’aba bubakiwe umudugudu wa Gari/Nyamicucu, icyo byaba bihindura ku mibereho yabo ya buri munsi ntibabe bagikeneye kwambuka umupaka, Meya yashubije ko yaba amashanyarazi yaba ibikorwaremezo by’amazi barabifite , akaba ari ibikorwa akarere kaguye gafashwamo n’ mumishinga yo ku mupaka, hakaba hari na poste de sante yo ku rwego rwa kabiri ifite ibikoresho byose bisanzwe biboneka ku bigo nderabuzima, bivuze ko aba baturage batujwe mu mudugudu wa Gari nta kibazo bazagira cyerekeranye n’ubuzima, bikazahindura imibereho yabo ya buri munsi, imibereho yabo ikazatera imbere.

Igikorwa cyo gutaha aya mazu, cyaherekejwe kandi no kuremera imuryango 16 y’abatuye uyu mudugudu, buri muryango ukaba waragenewe,matelas, ibikoresho by’isuku.
Buri muryango kandi muyatujwe muri uyu mudugudu uzubakirwa akarima k’igikoni, haterwe ibiti by’avoka bizarinda umuyaga, bakazanifashishwa mu kurinda imirire mibi.

Tubabwire ko mu minsi ishize hagaragaye amashusho y’amazu byemejwe ko ari ay’abatuye akarere ka Burera, imbamutima za bamwe zikaba zaragaragaje ko aha hantu atari aho guturwa n’ikiremwamuntu,bikaba byumvikana ko bene aya mazu ntaho ikibarizwa mu karere ka Burera. Koko rero ibyari bifite ishusho y’ibiraro by’inka bikaba byarasimbujwe amazu meza yujuje ibyangombwa byose nk’uko abanyamakuru babyiboneye, bamwe mu batekinisiye mu by’ubwubatsi baganiriye na Virunga Today, bakaba bemeza ko imwe muri izi nzu itari munsi y’agaciro ka miliyoni 5.



Abaturage bemeza ko bakabije inzozi zabo ku bw’Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame.

Meya Solina mu muhango wo gutaha amazu yo mu mudugudu wa Gari/ Nyamicucu, umuhango wajyanye no kuremera abatujwe muri uyu mudugudu.

Ubuzima bushya ku batuye umudugudu wa Gari: Inzu igezweho,icyikoni, ubwogero n’ubwiherero, ibikoresho bishya byo mu nzu, ibikorwaremezo by’amazi n’umuriro, akarima k’igikoni n’ibiti bifasha mu konoza imirire habugabungwa n’ibidukikihe

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *