Burera-Amakimbirane mu ngo: Mu mpera z’icyumweru batatu bariyahuye, babiri muribo bahasiga ubuzima
Ni amakuru ageze muri Virunga Today kuri uyu mugoroba wo kuwa 17/11/2025, mu buyobozi bwa Virunga Today tukaba dukomeje gushaka amakuru arambuye kuri izi nkuru z’akababaro.
Amakuru y’ibanze yavuye ahantu hizewe, yemeza ko babiri biyahuye ari abo mu murenge wa Cyanika undi umwe akaba ari uwo mu murenge wa Butaro ahitwa Gatsibo.
Uwa mbere nk’uko Virunga Today yabibwiwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera, ni umusore wo mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Kagitega w’imyaka 20 wari uheruka kurongora mu kwezi kwa 7.Uyu ngo yiyahuye nyuma yaho havukiye ibibazo bikomeye hagati ye n’uwo bari baheruka kurwubakana, ibibazo byatumye uyu mugeni ahitamo kwisubirira iwabo undi agahita afata icyemezo cyo kurangiriza ubuzima ku ipilone ya haute tension iherereye mu kagari ka Kamanyana hafi no ku mupaka wa Uganda.
Uwa kabiri we ni uwo mu mudugudu wa Nyakabaya, akagari ka Nyagahinga, mu murenge nawo wa Cyanika, uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 25, umuturanyi we yabwiye Virunga Today ko uyu yagiranye amakimbirane n’umugore bari babyaranye umwana umwe, uyu mugabo agabitamo kwiyahuza umuti urwanya udukoko mu myaka, akaza gutabarwa byihutirwa yoherezwa ku kigo nderabuzima cya Cyanika, akaba ariho akomeje kwitabwaho.
Uwanyuma ni umusore wo mu murenge wa Butaro kuri centre ya Gatsibo, uwahaye amakuru Virunga Today akaba yemeza ko uyu yafashe icyemezo cyo kwiyahura kuri iki cyumweru nyuma yo gufata umugore we asambana, ubu umurambo we ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Butaro.
Amakuru arambuye mu nkuru itaha.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel
