Politike

Burera-Cyanika: Gitifu yijeje kuzakemura ikibazo cy’imashini zibaza zibana n’abantu mu gihe azaba yamenye uwatanze ayo makuru

Hashize igihe kitari gito abantu banyuranye baturiye centre ya Kidaho, ku muhanda Musanze Cyanika ho mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera batangiye guhamagara mu buyobozi bwa Virunga today  babusaba kubakorera ubuvigizi kubera ibarizo rikoresha ibimashini bya rutura byashyizwe rwagati mu nyubako zabo, bivuze ko babana n’izi mashini nk’uko amatungo nayo byakomeje kuvugwa ko abana n’abantu.

Iki ni ikibazo gikomeye umunyamakuru wa Virunga Today yahise yitaho by’umwihariko kubera ko asanzwe azi uburemere bw’ikibazo cy’izi mashini zisohora urusaku rugira ingaruka ku buzima bw’abaturage byongeye kandi ivumbi rigizwe n’uduce duto two mu mabarizo rikaba rishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero y’abaturiye iri barizo

Abahaye amakuru Virunga Today bayibwiye ko byose byatangiye igihe hafungwaga agakiriro ka Rugarama gaherereye mu murenge wa Ruagarama maze bamwe mu bakoreraga muri aka gakiriro harimo n’abafite amabarizo, bagahitamo gushakisha andi maseta bakoreramo.

Nk’uko byakomeje kwemeza n’aba bahaye amakuru Virunga Today, ngo ni muri icyo gihe uwitwa Niyibizi Byigero yahisemo kwimurira ibarizo rye muri centre ya Kidaho rwagati y’amazu y’abaturage maze n’abandi barimo uwitwa Felesiyani nabo bimurira aya mabarizo mu tundi duce dutuwemo turimo Butete na Gitaraga.

Ibi nibyo byatumye kuva nanone icyo igihe asabiwe iyi service, umunyamakuru wa Virunga Today yarahise ahitamo kugeza iki kibazo ku buyobozi bw’umurenge wa Cyanika ahaherereye iri barizo maze Gitifu abanza kwemeza ko iki kibazo atakizi, yizeza ariko umunyamakuru kuzagishakira umuti mu maguru mashya ibintu atigeze akora, umunyamakuru agahitamo kwigira kuri terrain ngo arebe uburemere bw’iki kibazo.

Ibarizo nk’igikoni cy’amazu acumbikwamo hafi ya clinic yakira abarwayi

Akigera muri centre ya Kidaho, hafi naho bita kuri bank, umunyamakuru wa Virunga Today byaramworoheye guhita abona, iburyo bwe mu cyerekezo cy’umupaka wa Cyanika,   inyubako bigaragaragara ko icumbikiye za butike, bigaragara kandi  ko inyuma hari amacumbi y’abakorera muri zi butuki, naho hepfo yaho gato muri iki gikari, ahakunze kuba hubatse ibyikoni, hari inyubako isakaje amabati ashaje, mo ndani bigaragara ko harimo imbaho ndetse n’iamshini zibaza.

Ni ibintu byatunguye rero umunyamakuru, yibaza ukuntu ibarizo rikorera ahaganewe ibikoni byongeye kandi muri metero zitageze ku icumi uvuye kuri iri barizo hakaba hari ivuriro ryakira abarwayi b’ingeri zose ahantu hakagombye kuzira urusaku n’ibindi byateza umutekano muke.

Kubera gahunda nyinshi uyu munyamakuru yari afite, yahisemo kongera kwibutsa Gitifu wa Cyanika iki kibazo, amubwira noneho ko we ubwe yiboneye uburemere bw’iki kibazo muri aya magambo: ”Mwaramutse neza Muyobozi! Ejo nari aho kuri centre ya Kidaho mbasha kwibonera rya barizo! Ni ikibazo gikomeye aho ibarizo rifite ibimashini bisakuza, inkuta zaryo zihana imbibi neza neza n’inzu zituwemo harimo na clinic nk’uko bari babimbwiye!Niba mutari mwahagera ( ntabwo byashoboka ko mwaba mutahazi) muhagere murebe ukuntu ibi bitangaje!

Mu kumusubiza yakoresheje ya mvugo isanzwe yizeza kuzakemura ikibazo agira ati: ‘ Twavuganye nawe ari gushaka ahandi azakorera‘. Uyu yongeyeho ko ariko byaba byiza umunyamakuru amuhaye nimero za telephone z’abamuhaye amakuru abivuga muri aya magambo:” Mpa nimero za telephone zabo baguhamagara ntacyo njye bambwira, none se ko nta numwe turakira atubwira icyo kibazo ahaubwo bakakizana iwanyu.”

Umunyamakuru watunguwe n’icyifuzo gishekeje ariko kinababaje cyo kumubwira abamuhaye aya makuru yamushubije mu mvugo ikarishye agira ati: Ni ukuvuga ko noneho ntacyo wagikozeho! Nakugiriye inama yo kujya kwirebera ikibazo! Wasanze se ari ibintu bisanzwe! Murabuza abantu kurarana n’amatungo, abataka kurarana n’imashini mukabima amatwi! Impamvu bahitamo kutabagezaho ibibazo byabo, ntabwo ari umunyamakuru ugomba kubibazwa! Bibarize mwirirwana buri munsi! Kandi niba udashoboye kubakemurira iki kibazo, wambwirisha ukuri nkabibwira inzego zigukuriye! Nizo nshingano z’itangazamakuru.”

Imiyoborere ya Meya Solina mu urungabangabo

Imyitwarire ya Gitifu mu kibazo cy’amashini zibana n’abantu byongeye kugaragaza ibibazo biri mu miyoborere y’akarere ka Burera, aho hakomeje gukoreshwa slogan, icyivugo ” Duhari ku bwanyu‘, ndetse bikaba byarakomeje kuvugwa ko iyi gahunda yakemuye byinshi mu bibazo byari byugarije abanyaburera. Amakuru akomeje kuva muri kariya karere aragaragaza ko ishusho yahawe iyi miyoborere ya Solina atari iyo ko hakiri byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo umuturage ashyirwe ku isonga.

Nk’ubwo ntibyumvikana na gato abantu babana n’imshini zibaza mu cyumba hafi kimwe kandi nyamara mu karere birirwa bavuza induru ngo ishyano ryaraguye ngo abantu bararana n’amatungo ! Bishoboke ko ukoze ubusesenguzi wasanga umuntu yahitamo  kurarana n’amatungo aho kurarana n’imashini.

Ikindi kitumvikana ni ukuntu nk’uko nyirubwite abyivugira, aba baturage bahitamo kunyuza ikibazo cyabo mu itangazamakuru aho kugira ngo kiganirweho mu nteko z’abaturage ziterana buri cyumweru, muri gahunda ya turiho ku bwanyu. Ariko igisubizo cyahita kiboneka kuko uwabajije amazina y’uwatanze amakuru, noneho uyu amenyekanye  mu nteko z’abaturage byarushaho kuba bibi.

Hanyuma nanone hakibazwa impamvu Gitifu wari umaze kubona amakuru atahise ajya kureba imiterere y’ikibazo, niba abaturage baratinye kukimubwira, yakagombye kuba yaragiye kureba ishingiro ryacu nk’uko umunyamakuru yakomeje kubimusaba.

Haribazwa rero icyo Gitifu yarakeneye ngo asabe cyangwa ategeke nyiri iri barizo kurifunga vuba na bwangu cyane ko byagaragaraga ko aho riri rishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, hakaba hakekwa ko hari izindi nyungu uyu muyobozi yari afite zo kureka uyu rwiyemezamirimo akikomereza akazi ke.  Hari nabibaza ukuntu  Gitifu udashobora gukemura ikibazo cy’ibarizo, yashobora  guhangana n’ibindi bibazo byugrije bariya baturage harimo icy’inzoga z’inkorano, ubujura, amakimbirane mu ngo….

Tubabwire ko ikibazo cy’inganda nto zirimo za ateliye  za sudire n’ amabarizo cyagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’Inatara y’amajyaruguru  hari na ba Meya bose b’uturere buheruka kugira  n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro  aba bayobozi bakaba bariyemeje gukemura vuba iki kibazo kibangamiye ubuzima bw’abaturage ariko magingo aya hirya no hino mu turere cyane cyane mu karere ka Musanze, abakora ibi bikorwa bakaba bikomereje imirimo yabo nta mpungenge hakaba hibazwa niba aba bayobozi bazategereza impuruza za RBC ( ikigo cy’igihugu cyita ku buzima)  ku ngaruka zo guturana n’izi nganda nk’uko giherutse kubigenza ku nzoga z’inkorano.

Hashize igihe kitari gito umunyamakuru yinginga Gitifu ngo akemure ikibazo cy’imashini zibana n’abantu mu nzu, Gitifu agakomeza kumwizeza kuzagikemura

 

Gitifu yabwiye umunyamakuru ko ikibazo kiri hafi gukemuka, ariko amusaba ikintu kidashoboka kitagira n’icyo kivuze: kumuha nimero z’abamuhaye amakuru.
Haribazwa niba ubuyobozi buzafunga ibi bikorwa ari uko abaturage barembejwe n’izi ndwara cyangwa ariko RBC ibanje kuvuza iya bahanda

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *