Burera-Cyanika: Yahisemo kugana urwego rw’Umuvunyi nyuma yo kurenganywa n’inteko y’abunzi bo ku murenge no kugambanirwa n’umw’avoka we
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa kabiri, ubwo yari yitabiriye iburanisha ry’urubanza ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze, umunyamakuru wa Virunga wari hamwe n’abanyamategeko nabo bari bitabiriye amaburanisha kuri uru kiko, yahahuriye n’umuturage wahise abasaba ko bamugira inama ku kibazo afite.
Aba bahise bamwemerera maze atangira ababwira ko ikimugenza ari ugushaka perezida w’urukiko ngo amugezeho akarengane yagiriwe mu rubanza amaze iminsi aburana mu karere ka Burera.
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe akurikiranira hafi ibibazo by’ubutabera mu karere ka Burera, yahise asamira hejuru ibyo, asaba uyu muturage kumuha amakuru yose kuri aka karengane yakorewe.
Abunzi mu murenge wa Cyanika bakoze amahano banyuranya nkana n’ibivugwa mu ngingo ya 165 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi , iz’umurimo n’iz’ubutegetsi
Atangira inkuru y’ibyamubayeho, uyu witwa Zirihambere Noel, akaba atuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, yabwiye umunyamakuru ko byose byatangiye ubwo yakodeshaga ubutaka( kugura igisinde) bw’umukecuru ariko akaza gupfa amasezerano atararangira hanyuma akaza kugirana ibibazo n’abazungura be.
Yagize ati:” Nakodesheje ubutaka bw’umukecuru mu gihe cy’imyaka 4, mu gihe aya masezerano atari yakarangiye uyu mukecuru aza kwitaba imana, abazungura be, iby’aya masezerano barabigarama kandi mfite impapuro twaguriyeho, mpitamo kwitabaza abunzi b’akagari ka Nyagahinga ngo bansubize uburenganzira bwanjye, nuko ndabatsinda, ubwo nemererwa kurangiza imyaka 2 yari isigaye, ngo mbone kubasubiza ubutaka bwabo”.
Uyu muturage yakoemeje abwira umunyamakuru ko icyamutangaje ari uko yaje gutumizwa n’abunzi b’umurenge wa Cyanika ngo yitabe urubanza aregwamo n’umuntu atazi, uvuga ko uyu murima yari yarawuguze na nyakwigendera burundu ariko yanga kuruburana kubera ko ngo atashoboraga kubura n’umuntu atazi.Akomeza kuvugwa ko ibyo bitabujije aba bunzi guca uru rubanza maze bemeza ko atsinzwe ahitamo kujuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga.
Yagize ati: ” Hatarashira ukwezi urubanza rw’abunzi ruciwe, naje guhabwa konvokasiyo ngo nitabe abunzi bo ku murenge, maze nitabye bambwira ko ngomba kuburana n’uwitwa Nizeyimana Innocent watambamiye urubanza nari naratsinze abazungura ba nyakwigendera ngo kubera ko yari yaraguze burundu ubu butaka nkodesheje. Ibi ntabwo nabyemeye nababwiye ko ntaburana batambwiye impamvu uru rubanza batararutambamiye mu kagari nk’uko amategeko abiteganya, bararenze bararuca, baza no kwanzura ko nsinzwe.’‘
Ibi kandi by’uko urubanza rwa Zirihimbere rwatambamiwe mu rwego rw’umurenge aho kuba mu rwego rwaciye bwa mbere uru rubanza byemezwa n’umwe mu bunzi bo mu kagari ka Nyagahinga utarifuje ko izina rye rivugwa mu itanagazamakuru wabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko iby’uru rubanza rwakiriwe n’abunzi b’umurenge wa Cyanika batabifitiye ububasha babiganiriyeho na Perezida w’Abunzi ba Cyanika akamubwira ko nta kosa bakoze, ko ibyo bakoze byubahirije amategeko.
Ari uko byagenze rero, abunzi ba Cyanika baba barakoze amakosa akomeye igihe bakiraga iri tambamira.
Koko rero ingingo ya 165 y’itegeko no 22/2028 ryo kuwa 29/04/2028 ryerekeye imiburanishirize y’iimanza mboneza mubano, iz’ubucuruzi iz’umurimo n’ iz’ubutetegetsi isobanura uburyo gutambamira urubanza bikorwamo. Igira Iti : ‘‘Ikirego cy’iremezo kigamije gutambamira urubanza gitangwa mu rukiko rwaciye urwo rubanza rusabirwa gusubirwamo. Gutambamira urubanza rwaciwe ntibihagarika irangiza ryarwo, keretse iyo rihagaritswe n’urukiko rwaregewe, bisabwe n’umuburanyi.”
Ibyo abaunzi b’umurenge bakoze rero umuntu ntashobora kwemeza ko ari uko batari bazi amategeko ahubwo nk’uko uyu Zirihambere abyivugira, ni akarengane yakorewe n’aba bunzi kuko iyi ni ingingo iri mu z’ibanze abunzi bose bakagombye kumenya kubera bene ibi bibazo byo gutambamira bakunze guhura nabyo kenshi. Mu gihe baba batabizi bivuze ko hari byinshi kandi by’ingenzi bataramenya muri izi nshingano zabo zo kunga abaturage.
Avoka w’umugambanyi
Nk’uko byakomeje byemezwa na Zirihambere, ngo amaze kubona imyanzuro y’abunzi yemeje ko atsinzwe, yahisemo kugana urukiko rw’ibanze rwa Gahunga, ahitamo no gushaka umwunganizi birangira ariko nanone nta mahirwe ahagiriye nubwo urubanza rwari urucabana.
Yabibwiye umunyamakuru muri aya magambo: ” Nkimara kubona ko natsinzwe ku bw’amaherere, nahisemo gushaka umwnuganizi, avoka, maze kumugisha inama twemerekanya ko ntanga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga. Ibyo byarakozwe kandi anyizeza ko uru rubanza rworoshye ko atari na ngombwa ko naza mu rubanza kuko nari namubwiye ko ntakunze kuboneka kubera hari akazi nkorera hanze y’igihugu.”
Yakomeje abwira umunyamakuru ko ibi ariko byaje kugenda, urubanza ruburanwa n’avoka adahari ariko mu gusoma urubanza bemeza ko nanone atsinzwe, yongera no gutungurwa n’ukuntu avoka atigeze aburana uru rubanza ngo agaragaze ko hari inzira zitubahirijwe nk’uko babyumvikanye.
Ku munota wa nyuma yagiriwe inama yo kwitabaza urwego rw’umuvunyi
Umunyamakuru ari hamwe n’inzobere mu mategeko zavuzwe haruguru, zahise zibona uburemere bw’iki kibazo, zihita zigira inama uyu muturage. Izo nama ni izi:
. Ntacyo byatanga kujya gutakambira Perezida w’urukiko rwisumbuye kuko imanza zahereye mu kagari ntizishobora kujuirirwa mu rukiko rwisumbuye, byongeye kandi Perezida w’urukiko ntashobora kuburizamo icyemezo cy’urundi rukiko cyamaze kuba itegeko cyane ko uwo munsi ari nawo wari uwa nyuma ngo urubanza rube itegeko, rube rutakijuririwe..
. Igishoboka rero ni ukwitabaza urwego rw’umuvunyi, ukagarugaragariza akarengane wakorewe bityo, uru rwego rukaba rwasaba ko uru rubanza rwasubirishwamo.
Atari ibyo Harimbere yagiriwe inama yo kureka urubanza rukarangizwa uko rwakabaye cyane ko n’agaciro k’ikiburanwa atari kanini. Uyu muturage yahise abwira aba bjyanama be, ko uko bimeze atabona amafranga miliyoni n’igice yaciwe n’urukiko rwa Gahunga, ko ari ibishoboka yahitamo kwiyambaza urwego rw’umuvunyi.
Mukumusubiza Harimbere yabwiwe ko niba abona bitarenze uwo munsi wo kuwa 18/02/2026 yashobora kurara atanze ikirego dore ko gitangirwa ku Irembo, ko nta kibazo cyaba gihari kuko nk’uko bigaragara, byanze bikunze kubera bigaragara yarenganijwe urwego rw’umuvunyi ruzamuha ubutabera.
Ibi nibyo yahise akora kuko amakuru ya nyuma Zirihambere yahaye Virunga Today ariko yashoboye kohereza ikirego cye ku rwego rw’umuvunyi mbere yuko saa sita zo kuwa 19/02/2026 zigera ari nayo yari taliki ntarengwa yo gutakambira uru rwego, bivuze ko azategereza igisubizo cy’urwego rw’umuvunyi, ntagihindutse kigomba kuboneka mbere y’iminsi 30.
Tubabwire ko mu kiganiro umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga aheruka guha abari bitabiriye iburansiha kuwa 20/06/2025, yababwiye ko ruswa ikomeje kuyogoza ifasi y’urukiko rwa Gahunga, igizwe n’imirenge ya Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kinoni, Kagogo na Kinyababa, ko ariko iki kibazo gifite ubukana mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika, aho ngo abunzi bakomeje kwishora mu bikorwa bya ruswa .’






