Politike

Burera-Gahunga: Haburijwemo igikorwa cyo kuyobya umuzi uva muri Muhabura, hanengwa ihuzagurika riboneka mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’akarere

Mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga ho mu karere ka Burera harimo gukorerwa imirimo yo gutunganya inzira z’amazi ava mu birunga izwi ku izina ry’imyuzi. Iyi mirimo ikazibanda mu kwagura iyi mihora y’amazi igahabwa ubugari buhagije (7 m) kandi igaterwaho ibyatsi birwanya isuri, hagamijwe kurwanya ibiza byaterwaga no kuzura kw’iyi mihora maze amazi agasandara hirya no hino mu mirima n’aho abaturage batuye.

Gusa mu gihe wari utangiye gushyirwa mu bikorwa, havutse ikibazo cy’igikorwa kimwe kigize uyu mushinga, igikorwa cyo kuyobya amazi y’uyu muhora akerekezwa mu wundi muzi uri hirya yawo gato nko muri metero 700. Iyi nkuru akaba ariyo tugarukaho.

Umushinga uciriritse watewe inkunga na FAO

Nyuma yaho Virunga Today igejejweho amakuru y’iki kibazo n abaturage bayisabaga ubuvugizi kubera ruswa ngo yaba yaratanzwe ngo hayobywe uyu muzi, umunyamakuru wa Virunga Today yihutiye kugera aho imirimo yo kwagura uyu muzi yatangiriye mu kagari nyine ka Kidakama mu murenge wa Gahunga, hafi na Paruwase Gatolika ya Gahunga, maze umutekinisiye ukurikirana iyi mirimo amuusobanurira imiterere y’uyu mushinga.

Muri make uyu mutekinisiye yavuze ko uyu mushinga uri muri programme ndende ya Leta y’ U Rwanda yo gukumira ibiza biterwa n’amazi afite ubukana aturuka muri pariki y’igihugu y’ibirunga, akangiza bikomeye imitungo y’abantu ndetse akanahitana n’ubuzima bw’abaturage. Bene iyi mishinga ngo ikaba yarakozwe mu karere ka Burera mu murenge wa Rugarama ndetse no mu ka Musanze ku mugezi wa Muhe, wambukiranya inkengero z’umujyi wa Musanze.

Ku kibazo cyo kumenya niba bitazorohera amazi gusenya iyi miyoboro irimo gutunganywa hadakoreshejwe isima n’amabuye, haba mu ndiba yayo cyangwa mu mpande n’impamvu ki batakoresheje uburyo bwo gufata amazi no kuyagabanyiriza ingufu, hifashishijwe ibizenga binini byagombaga kubakwa, nk’uko byagenze ku migezi ya Muhe n’uwo muri Rugarama; Uyu yashubije ko bishoboka ko amafranga bahawe na FAO, umuterankunga muri uyu mushinga, yaba yarabaye make bagahitamo gukora batyo,ko ariko kuba harongerewe ubugari bw’iyi myuzi ( bukava ku mpuzandengo ya meyero hafi 2, bukagirwa 7) bizatuma amazi agabanura ubukana nubwo bitazaba byiza nk’uko byagenze muri Muhe no mu Rugarama.

Inyigo yakozwe yagaragaje inyungu yo kuyobya aya mazi kandi si ubwa mbere umugezi uhindurirwa icyerekezo ku nyungu z’abatuye agace runaka umugezi unyuramo

Iki ni igisubizo cy’uyu mutekinisiye ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Virunga washatse kumenya impamvu bahisemo kuyobya icyerekezo cy’uyu mugezi,inzira zawo zigahangwa bundi bushya ku ntera ya hafi metero 700, ibyateye uburakari abafite ubutaka aha hazacukurwa umuhora mushya.

Tekinisiye yabwiye umunyamakuru ko inyigo yakozwe yagaragaje ko ibyiza ari uko amazi y’uyu mugezi yahuzwe n’ay’undi byegeranye mu ntera ya hafi metero 700 kubera inyungu zikurikira:
1. Hazagabanywa intera aya mazi yacagaho bityo n’ingano y’ibyo ashobora kwangiza igabanuke kubera ko nubwo umugezi uzaba utunganyijwe, byashoboka ko igihe kimwe aya mazi yarenga izi nkombe akomgera kwangiza imitungo irimo ibikorwaremezo ndetse akaba yahitana n’ubuzima bw’abantu cyane ko aya mazi yari asanzwe anyura ahantu hari ibikorwaremezo birimo umuhanda wa Kaburimbo Musanze-Cyanika, umuhanda Gahunga -Kinigi ndetse n’isoko rya Gahunga.

2. Ikiguzi cyo gutunganya no kwita kuri uyu muhanda kizagabanuka kuko intera yaho inyura izaba yagabanutse byongeye kandi n’igice kinyurwamo n’amazi ku mpande zombi z’uyu muhanda Gahunga-Kinigi gisabwa gutunganyirizwa rigole zikomeye kizaba kivuyeho.

Ku kibazo cyo kumenya niba bizaborohera kuyobya aya mazi cyane ko bivugwa ko amazi atajya yibagirwa aho yanyuze, tekinisiye yavuze ko izi ari imvugo z’abantu batamenyereye ibikorwa nk’ibi byo gutunganya amateme n’imihanda, ko icyangombwa ari ugushobora gufata ibipimo bya ngombwa byatuma amazi ahindura icyerekezo kandi ko ataribwo bwa mbere byaba bikozwe kuko no mugihe hatunganywaga umuzi wa Muhe ibi byarakozwe, inzira zimwe zayo zirafungwa burundu, ubu byose bikaba bimeze neza, amazi akaba akurikira inzira nshya yahawe.

Umunyamakuru wa Viringa Today wiboneye ibikorwa byo gutunganya umugezi wa Muhe harimo n’ibyayobeje inzira zimwe z’amazi ya Muhe, yahisemo gusura n’urubuga www wikipedia.rw maze abona aho bemeza ko ibyo guhindura icyerekezo cy’umugezi bibaho ku mpamvu zinyuranye.

Bagize bati: “Guhindura umugezi hakorwa imiyoboro (travaux de canalisation), hagomororwa ( dragage), cyangwa hubakwa ingomero ( creation de barrages),byifashishwa hahindurwa icyerekezo cy’uwo mugezi cyangwa hahindurwa ingano y’amazi atemba muri uyu mugezi ( debit,)”.

Kuri uru rubuga bongeraho ko ibi bikorwa hagamijwe: Korohereza ubwikorezi bukorerwa ku mugezi, kuhira imyaka, kubyaza umugezi amashanyarazi cyangwa gukumira ibiza, ibi bya nyuma akaba aribyo byari bigamijwe kuri Mudakama.

Abaturage barushije ubuyobozi bw’akarere imbaraga

Na mbere yuko abaturage batabaza itangazamakuru ngo ribakorere ubuvugizi, umunyamakuru wa Virunga Today yabwiwe ko abayobozi bari barakoze ubukangurambaga kuri iki gikorwa, babashishikariza ubufatanye mu gikorwa kibafitiye akamaro.

Gusa ngo amakosa yaba yarakozwe na Gitifu w’umurenge kuko inama yakoresheje ku murenge irebana n’iki kibazo yakorewemo n’ubwo bukangurambaga, yayitumiyemo gusa abafite ubutaka ahari hasanzwe hanyura aya mazi, ababufite aho azimurirwa bo ntibatimirwa. Ibi ngo yabikoze kandi azi neza ko aba banyuma aribo bagombaga kwibandwaho ngo bemere uyu mushinga, bizasaba ko imitungo yabo yangizwa kubera inyungu rusange bakanasobanurirwa uko bazabarirwa ingurane kuri iyi mitungo.

Ibi ngo nibyo byazamye urwikekwe bituma aba batatumiwe badashyira amakenga Gitifu Aloys, bahise bashinja kwakira akantu k’umuturage ufite ubutaka bunini muri kariya gace, bakaba banemeza ko iyo nama yabaye yari iyo guhamagarira abasigaye kwigomwa….hanyuma umugezi ugahindurirwa icyerekezo!!!!

Iyi rwaserera ndetse n’igitutu cyakomeje gushyirwa kuri mayor Solina n’abandi binjiye muri iyi dosiye mu buryo bunyuranye, ngo nibyo byatumye yohereza Visi Meya we ushinzwe ubukungu muri kariya gace, ngo ahoshe izo mvururu amaze kubemerera ko amazi atakiyobejwe ko imirimo yo gutunganya uyu muzi izakorerwa aho wari usanzwe inyura, bityo haburizwamo inyungu zose zari zagaragajwe mu iyigwa ry’uyu mushinga zijyanye no guhindurira uyu mugezi icyerekezo mu bice twavuze haruguru.

Tubabwire ko tekinisiye yari yagaragarije umunyamakuru inyigo z’uyu muhora mushya wagombaga kugira ubugari bwa metero irindwi, inyigo zarimo n’igaragaza ikiguzi cy’imirimo yo kwishyura ingurane kuri aba baturage bafite ubutaka ahagombaga guhangwa inzira nshya, bikaba bivuze ko bisaba kongera gukora indi nyigo nshya, zizasaba andi mafranga, mu mushinga wari usanzwe waragaragajwe nk’aho wagenewe ingengo y’imari idahagije.

Nta bene ibi byobo nk’ibiri kuri Muhe biboneka kuri Mudakama, impamvu y’impungenge ku bukana bw’amazi ashobora kwangiza umuhora utubakishije ibikoresho bikomeye[
Kuyobya uyu muzi byari bizagabanya ikiguzi cy’ imirimo ihoraho yo kubungabunga uyu muhanda usanzwe wibasirwa bikomeye n’uyu mugezi uturuka mu kirunga cya Muhabura
Ibikorwa bya muntu bishobora kuyobya imigezi n’inzuzi, ku nyungu rusange za muntu nubwo bitabura kugira ingaruka ku bidukikije

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *