Politike

Burera-TB Gahunga: Urubanza Ntamugabo aregamo uwahoze ari umufasha we: Abanyamakuru barahiriye kuzakurikirana imiburanishirize yarwo mu mizi

Mu nkuru yayo yo kuwa 24/08/2024, Virunga Today yagarutse ku karengane umudame witwa Gashirabake Zelda utuye mu kagari ka Kagitega umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera yagiriwe n’uwahoze ari umugabo we witwa Ntamugabo Bernard.
Koko rero muri iyi nkutu, umunyamakuru wa Virunga Today yerekanye ukuntu Ntamugabo yakoresheje uburiganya akihakana amasezerano yo gushyingiranwa yari yaragiranye na Zelda, aya amasezerano akaza guteshwa agaciro n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga, ibi byarangira akaba yaratanze ikindi kirego muri uru rukiko gisaba urukiko kugabanya bombi imitungo bari basangiye nk’abari barasezeranye ivangamutungo risesuye.

Amakuru Virunga yari yahaye abakunzi bayo ku bijyanye n’ikirego gishya Ntamugabo yagejeje ku rukiko rwa Gahunga nuko mugutanga urutonde rw’imitungo yifuza ko yagabanywa na bombi, Ntamugabo yashyize uruhande imirima yiyanditseho wenyine ndetse n’iyo yatekesheje umugore muto,kandi azi neza ko iyo mirima nayo yari yaraguzwe aba bombi bafatanije kandi itegeko rikumira kandi rihana ihohotera iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina risaba ko iyo mitungo igabanwa ku buryo bungana hagati y’aba bombi.

Virunga Today nayo kandi mu bushakashatsi bwayo, ikaba hari izindi manza zifite imiterere nk’iyi, zaciwe n’inkiko zo mu Rwanda  zikaba zafatirwaho mu gukemura n’uru rwa Ntamugabo na Zelda ( case law) yabonye.
Umurongo watanzwe n’inkiko kuri izi manza ukaba ugira uti:
Mu gihe ababanaga nk’umugabo n’umugore batarashyingiranywe bahagaritse kubana, kugira ngo bagabane umutungo, ni uko bagomba kuba bawufitanye cyangwa barawushakanye. Amagambo « bawufitanye » cyangwa « barawushakanye » ntavuga ko buri wese agomba kugaragaza ingano (quantité) y’ibyo yakoze kugira ngo umutungo ubeho cyangwa ngo yerekane ibyo yawushyizeho kugira ngo wiyongere agaciro, ahubwo uwo mutungo ugomba kuba warabonetse muri cya gihe kidashidikanywaho bombi babanaga. Icya ngombwa ni uko muri iyo mibanire buri wese aba yaragize ibyo akora byagize uruhare mu guteza imbere urugo.

Amakuru y’aka karengane kakorewe Zelda ntiyatinze gusakara henshi harimo no mu bitangazamakuru, maze bamwe mu banyamakuru batangira gukurikiranira hafi iby’uru rubanza kubera ibintu bidasanzwe byavuzwemo n’umunyamakuru mugenzi wabo.

Iki ninacyo cyatumye abanyamakuru barimo Rwandatel ukorera ikinyamakuru Gasabo net ndetse na Maniraguha Ladislas nyirikinyamakuru Karibu Media aho bamariye kumenyera italiki uru rubanza ruzaberaho, ni ukuvuga kuri uyu wa kabiri taliki ya 10/06/2025 barahisemo kuzitabira imiburanishirize y’uru rubanza,ngo birebere urwego inkiko zo mu giugu zigezeho zitanga ubutabera.

Niba nta gihindutse rero, ibi binyamakuru bizaba byabukereye kuri uyu wa kabiri, kugira ngo bikurikirane iby’uru rubanza bibone uko bizatangariza abakunzi babyo ibihe bikomeye byaranze uru rubanza, ibizatanga n’icyerekezo cy’imyanzuro yazafatirwa muri urubanza.

Ku ncuro ya kabiri Zelda wihakanywe n’umugabo bafitanye abana n’abuzikuru, azongera yitabe urukiko rwa Gahunga: Abanyamakuru bazitabira iburanishwa ry’uru rubanza barizera ko ubu noneho azahabwa ubutabera.

Inkuru bifitanye isano:

Burera: Ntamugabo Bernard, urugero rw’umubyeyi gito wabaye ikigeragezo k’uwo bashakanye n’abana babyaranye.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *